• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Gutumiza abanyereje amafaranga ya Leta bimaze kuba indirimbo irambiranye- Transparency Rwanda

Gutumiza abanyereje amafaranga ya Leta bimaze kuba indirimbo irambiranye- Transparency Rwanda

Editorial 06 Oct 2016 Mu Mahanga

Ingabire Immaculée ati “Kuva PAC yabaho rwose nta mpinduka zigaragara zishimishije zihari. Ibi kandi birumvikana kuko PAC ntihana, iragutumira gusa ikakubaza, ukayisubiza warangiza ukigendera, ibyo se ni nde byamena umutwe? Ntacyo bivuze rwose, kugutumiza ukaza, bakakubaza, ugasubiza, ukagenda bikarangirira aho, wari wabona se hari indi ngaruka cyangwa indi nkurikizi. Abantu barambiwe kwirirwa bumva ibya PAC.”

Ingabire Immaculée uyobora Transparency International-Rwanda aravuga ko guhamagaza abanyereje amafaranga y’abaturage muri PAC bikarangirira aho bimaze kurambirana.

Transparency International – Rwanda iravuga ko bitumvikana uburyo abayobozi birirwa batumirwa n’Abadepite bagasobanura iby’abaturage bangije, barangiza bakitahira nta zindi nkurikizi zibayeho.

-4224.jpg

Ingabire Marie Immaculee

Ingabire Immaculée yemeza ko na we ubwe aramutse yahamagajwe ataterwa ubwoba n’uko yamahagarwa gusobanura ibyangijwe, cyane ko nta ngaruka zibaho nyuma.

Ibi iyi mpirimbanyi mu kurwanya ruswa, yabibwiye Izubarirashe.rw dukesha iyi nkuru nyuma y’aho komisiyo y’Inteko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya leta (PAC), ikomeje gutumiza ibigo bikomeye mu Rwanda ngo byisobanure ku mitungo y‘abaturage biba bikekwaho gukoresha nabi. Ni muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ya 2014/2015.

Bimwe mu bigo bivugwaho gukoresha nabi umutungo wa rubanda RAB, MINISANTE, UR (Kaminuza y’u Rwanda) ikekwaho guhombya abaturage arenga miliyoni 900 n’ibindi.

PAC ubu irashakisha irengero rya miliyari 12.7 z’amafaranga y’u Rwanda zaburiwe impapuro zisobanura imikoreshereje yazo, miliyari 3.8 zitagira impapuro zuzuye zizisobanura n’impamvu miliyari 1.7 zakoreshejwe mu buryo budakwiye.

Kuri Transpency International – Rwanda, kuba abayobozi bahamagarwa mu Nteko Ishinga Amategeko ariko ntibakurikiranwe n’ubutabera ni umugani Abanyarwanda bamaze kurambirwa kumva.

-4225.jpg

Abadepite bagize PAC bumijwe nibyo babona

Ingabire yagize ati “Kuva PAC yabaho rwose nta mpinduka zigaragara zishimishije zihari. Ibi kandi birumvikana kuko PAC ntihana, iragutumira gusa ikakubaza, ukayisubiza warangiza ukigendera, ibyo se ni nde byamena umutwe? Ntacyo bivuze rwose, kugutumiza ukaza, bakakubaza, ugasubiza, ukagenda bikarangirira aho, wari wabona se hari indi ngaruka cyangwa indi nkurikizi? Abantu barambiwe kwirirwa bumva ibya PAC.”

Yakomeje agira ati “PAC yagombye guhamagara MINIJUST (Minisiteri y’Ubutabera) bakayibaza impamvu ariya makosa yose agaragara nta gikorwa ngo akurikiranwe, PAC n’umugenzuzi w’imari ya leta bakora ibyabo, ubu umupira uri mu bushinjacyaha, bakwiye kujya basohora raporo bakereka abanyarwanda bahanwe, ababaye abere n’abandi. Hari ukuntu abantu bibeshya ngo leta ntihomba, ariko ariya ni amadeni abanyarwanda bazishyura ubuzima bwabo bwose.”

Avuga ko niba umuco wo kudahana udacitse, nta mumaro ibi bizatanga. Yunzemo ati “ni tudaca umuco wo kudahana mu inyerezwa ry’amafaranga, njye ntacyo nkwijeje.”

Ubushinjacyaha Bukuru buherutse kumurika ibyo bwagezeho mu mwaka w’Ubucamanza wa 2015-2016, bugaragaza ko mu byaha bimunga umutungo w’igihugu hakurikiranywe amafaranga n’imitungo bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 11, ubu amaze kwemezwa n’inkiko ni miliyari 4. Imanza zose ngo bwazitsinze ku kigero cya 92.71%.

-4226.jpg

Richard Muhumuza, Umushinjacyaha Mukuru aratungwa agatoki kutagira icyo abikoraho

Ku byaha bimunga umutungo w’igihugu ubushinjacyaha ngo bwabishyizemo ingufu, kuko buvuga ko amadosiye bwakurikiranye ari 535, aregwamo abantu 867, bakurikiranyweho amafaranga cyangwa imitungo bifite agaciro ka 11 518 355 249 Frw.

Mu madosiye 327 yakurikiranywemo abantu 503 bwaregeye inkiko, abahamijwe ibyaha ni 398 banyereje/bangije amafaranga cyangwa imitungo ya Leta by’agaciro ka 4 141 076 956 Frw (ayemejwe n’inkiko ko yanyerejwe/yangijwe), banacibwa ihazabu ya 3 262 214 482 Frw.

Ku birebana n’abatunga agatoki ubutabera kwibanda ku bafite ubushobozi buke bakaba aribo bashyirwa mu nkiko, ubushinjacyaha bukomeza kubihakana.

-4227.jpg

Umugenzuzi Mukuru mu bushinjacyaha, Ntete Jules Marius avuga ko Ubushinjacyaha butakurikirana Kaboneka busize Gitifu

Umugenzuzi Mukuru mu bushinjacyaha, Jules Marius Ntete, avuga ko impamvu hakurikiranwa abayobozi bo mu nzego z’ibanze ari uko ngo ari bo bafite aho bahurira n’amafaranga mu buryo butaziguye.

Ati “ Burya ba Minisitiri na ba meya ntaho bahurira n’amafaranga, hari ba Gitifu, muri za VUP, Fertilizers (inyongeramusaruro), Girinka aho umuntu aziturira uwamushyize kuri list, byose bikorwa na ba Gitifu.?”

Gusa umuryango Transparency Rwanda wo uvuga hakwiye kwibazwa impamvu ibigo bikomeye ari byo bikomeza kwitaba PAC, nyamara muri ibyo bigo kubona uwakurikiranwe bikaba bikiri ihurizo.

Source : Izuba rirashe

2016-10-06
Editorial

IZINDI NKURU

Gushyirahamwe kw’abagore nibyo bizazana impinduka -Graça Machel

Gushyirahamwe kw’abagore nibyo bizazana impinduka -Graça Machel

Editorial 13 May 2016
u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afrika mu bijyanye no kugendera ku mategeko

u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afrika mu bijyanye no kugendera ku mategeko

Editorial 15 Oct 2021
Al Ahly SC izahura na Raja SC muri 1/4 cya CAF Champions League naho Simba SC ihure ya Orlando Pirates muri Confederations cup 

Al Ahly SC izahura na Raja SC muri 1/4 cya CAF Champions League naho Simba SC ihure ya Orlando Pirates muri Confederations cup 

Editorial 06 Apr 2022
Uganda: Umwana w’amezi 8 ari mu barwayi 5 bashya banduye Covid-19

Uganda: Umwana w’amezi 8 ari mu barwayi 5 bashya banduye Covid-19

Editorial 26 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Byumvuhore nanone ati “Naririmbye Muvoma Ntabwo Naririmba Ibyiza u Rwanda Rugezeho, Akabi Gasekwa nk’Akeza
Uncategorized

Byumvuhore nanone ati “Naririmbye Muvoma Ntabwo Naririmba Ibyiza u Rwanda Rugezeho, Akabi Gasekwa nk’Akeza

Editorial 04 Sep 2020
AMAFOTO – Minisitiri wa Siporo, Richard Nyirishema n’umunyamabanga Nelly Mukazayire basuye FERWAFA
Amakuru

AMAFOTO – Minisitiri wa Siporo, Richard Nyirishema n’umunyamabanga Nelly Mukazayire basuye FERWAFA

Editorial 04 Oct 2024
Okoko Godfroid yagizwe umutoza mushya w’ikipe ya Rutsiro FC asimbuye Haruna Ferouz watandukanye n’ikipe kubera umusaruro muke
Amakuru

Okoko Godfroid yagizwe umutoza mushya w’ikipe ya Rutsiro FC asimbuye Haruna Ferouz watandukanye n’ikipe kubera umusaruro muke

Editorial 01 Dec 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru