Ingabire Immaculée ati “Kuva PAC yabaho rwose nta mpinduka zigaragara zishimishije zihari. Ibi kandi birumvikana kuko PAC ntihana, iragutumira gusa ikakubaza, ukayisubiza warangiza ukigendera, ibyo se ni nde byamena umutwe? Ntacyo bivuze rwose, kugutumiza ukaza, bakakubaza, ugasubiza, ukagenda bikarangirira aho, wari wabona se hari indi ngaruka cyangwa indi nkurikizi. Abantu barambiwe kwirirwa bumva ibya PAC.”
Ingabire Immaculée uyobora Transparency International-Rwanda aravuga ko guhamagaza abanyereje amafaranga y’abaturage muri PAC bikarangirira aho bimaze kurambirana.
Transparency International – Rwanda iravuga ko bitumvikana uburyo abayobozi birirwa batumirwa n’Abadepite bagasobanura iby’abaturage bangije, barangiza bakitahira nta zindi nkurikizi zibayeho.
Ingabire Marie Immaculee
Ingabire Immaculée yemeza ko na we ubwe aramutse yahamagajwe ataterwa ubwoba n’uko yamahagarwa gusobanura ibyangijwe, cyane ko nta ngaruka zibaho nyuma.
Ibi iyi mpirimbanyi mu kurwanya ruswa, yabibwiye Izubarirashe.rw dukesha iyi nkuru nyuma y’aho komisiyo y’Inteko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya leta (PAC), ikomeje gutumiza ibigo bikomeye mu Rwanda ngo byisobanure ku mitungo y‘abaturage biba bikekwaho gukoresha nabi. Ni muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ya 2014/2015.
Bimwe mu bigo bivugwaho gukoresha nabi umutungo wa rubanda RAB, MINISANTE, UR (Kaminuza y’u Rwanda) ikekwaho guhombya abaturage arenga miliyoni 900 n’ibindi.
PAC ubu irashakisha irengero rya miliyari 12.7 z’amafaranga y’u Rwanda zaburiwe impapuro zisobanura imikoreshereje yazo, miliyari 3.8 zitagira impapuro zuzuye zizisobanura n’impamvu miliyari 1.7 zakoreshejwe mu buryo budakwiye.
Kuri Transpency International – Rwanda, kuba abayobozi bahamagarwa mu Nteko Ishinga Amategeko ariko ntibakurikiranwe n’ubutabera ni umugani Abanyarwanda bamaze kurambirwa kumva.
Abadepite bagize PAC bumijwe nibyo babona
Ingabire yagize ati “Kuva PAC yabaho rwose nta mpinduka zigaragara zishimishije zihari. Ibi kandi birumvikana kuko PAC ntihana, iragutumira gusa ikakubaza, ukayisubiza warangiza ukigendera, ibyo se ni nde byamena umutwe? Ntacyo bivuze rwose, kugutumiza ukaza, bakakubaza, ugasubiza, ukagenda bikarangirira aho, wari wabona se hari indi ngaruka cyangwa indi nkurikizi? Abantu barambiwe kwirirwa bumva ibya PAC.”
Yakomeje agira ati “PAC yagombye guhamagara MINIJUST (Minisiteri y’Ubutabera) bakayibaza impamvu ariya makosa yose agaragara nta gikorwa ngo akurikiranwe, PAC n’umugenzuzi w’imari ya leta bakora ibyabo, ubu umupira uri mu bushinjacyaha, bakwiye kujya basohora raporo bakereka abanyarwanda bahanwe, ababaye abere n’abandi. Hari ukuntu abantu bibeshya ngo leta ntihomba, ariko ariya ni amadeni abanyarwanda bazishyura ubuzima bwabo bwose.”
Avuga ko niba umuco wo kudahana udacitse, nta mumaro ibi bizatanga. Yunzemo ati “ni tudaca umuco wo kudahana mu inyerezwa ry’amafaranga, njye ntacyo nkwijeje.”
Ubushinjacyaha Bukuru buherutse kumurika ibyo bwagezeho mu mwaka w’Ubucamanza wa 2015-2016, bugaragaza ko mu byaha bimunga umutungo w’igihugu hakurikiranywe amafaranga n’imitungo bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 11, ubu amaze kwemezwa n’inkiko ni miliyari 4. Imanza zose ngo bwazitsinze ku kigero cya 92.71%.
Richard Muhumuza, Umushinjacyaha Mukuru aratungwa agatoki kutagira icyo abikoraho
Ku byaha bimunga umutungo w’igihugu ubushinjacyaha ngo bwabishyizemo ingufu, kuko buvuga ko amadosiye bwakurikiranye ari 535, aregwamo abantu 867, bakurikiranyweho amafaranga cyangwa imitungo bifite agaciro ka 11 518 355 249 Frw.
Mu madosiye 327 yakurikiranywemo abantu 503 bwaregeye inkiko, abahamijwe ibyaha ni 398 banyereje/bangije amafaranga cyangwa imitungo ya Leta by’agaciro ka 4 141 076 956 Frw (ayemejwe n’inkiko ko yanyerejwe/yangijwe), banacibwa ihazabu ya 3 262 214 482 Frw.
Ku birebana n’abatunga agatoki ubutabera kwibanda ku bafite ubushobozi buke bakaba aribo bashyirwa mu nkiko, ubushinjacyaha bukomeza kubihakana.
Umugenzuzi Mukuru mu bushinjacyaha, Ntete Jules Marius avuga ko Ubushinjacyaha butakurikirana Kaboneka busize Gitifu
Umugenzuzi Mukuru mu bushinjacyaha, Jules Marius Ntete, avuga ko impamvu hakurikiranwa abayobozi bo mu nzego z’ibanze ari uko ngo ari bo bafite aho bahurira n’amafaranga mu buryo butaziguye.
Ati “ Burya ba Minisitiri na ba meya ntaho bahurira n’amafaranga, hari ba Gitifu, muri za VUP, Fertilizers (inyongeramusaruro), Girinka aho umuntu aziturira uwamushyize kuri list, byose bikorwa na ba Gitifu.?”
Gusa umuryango Transparency Rwanda wo uvuga hakwiye kwibazwa impamvu ibigo bikomeye ari byo bikomeza kwitaba PAC, nyamara muri ibyo bigo kubona uwakurikiranwe bikaba bikiri ihurizo.
Source : Izuba rirashe