• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Urusha nyina w’Umwana imbabazi …..

Urusha nyina w’Umwana imbabazi …..

Editorial 07 Oct 2016 ITOHOZA

Kuki ibinyamakuru byo hanze birwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda bikomeje gukwirakwiza ibinyoma no kugoreka ukuri k’urupfu rwa Senateri Mucyo J. de Dieu ndetse bidatinya no kuvuga ko ngo yaba yarishwe.

Ese ko Mucyo yakoreye igihugu, akitanga uko ashoboye kose kugirango atange umusanzu we mu gusana igihugu cyari kimaze kugushwa mu rwobo yari kugirirwa nabi ku nyungu zande ? Ibi byose nibyo abakwirakwiza ibyo binyoma bakwiye kwibaza.

Mucyo kuva mu 2003 inshingano zose yahawe yagiye azikora neza nkaho muri uwo mwaka kugera 2006, Jean de Dieu Mucyo yagizwe Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika abikora neza, kuva mu mu 2006 kugeza mu 2007 ayobora Komisiyo yakoze raporo ku ruhare rw’Abafaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi, inshingano yasoje agirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG, kugeza aba Senateri, ahohose yitwaye neza pe.

Ikindi kintu gitangaje muri ibyo binyoma by’abarwanya Leta y’u Rwanda naho bihanukira bagakora intonde z’abacitse ku icumu ngo bishwe. Iyo usesenguye uko impfu zabo bantu bavugwa zagiye zigenda usanga barishwe n’impfu zisanzwe, hari abishwe n’umutima, impanuka n’ubundi burwayi busanzwe, ese umucikacumu azajya apfa byitwe ko yishwe na Leta.

Ibi ni ugukabya no kujijisha abarokotse Jenoside yakorwe Abatutsi, bari bamaze kwiyubaka no kwigirira ikizere cyane ko nanjye wandika ibi nacitse ku icumu rya Jenoside kandi mbyandika ntawe umpagaze hejuru.

-4251.jpg

Nyakwigendera Mucyo JD

Abantu bose batanga ubuhamya kuri Nyakwigendera Senateri Mucyo J.D bavuga ko ari agahinda kageretse ku kandi ku abarokotse Jenoside Senateri Mucyo yafashije, mu kuvuga urwibutso bamufiteho, abenshi bamwita ‘umubyeyi w’umunyabuntu wahangayikishwaga no kubona abantu barangwa n’urukundo’.

Nyangezi Gaspard, yari inshuti magara ya Senateri Mucyo akaba n’umuturanyi we ku ivuko i Mbazi mu Karere ka Huye,ni na we wacungaga imitungo afite mu cyaro. Avuga ko abaturage b’i Mbazi batazibagirwa ibikorwa by’indashyikirwa Mucyo yahakoze ku giti cye.

Nk’urugero atanga avuga ko Mucyo yazaniye amazi abaturage ku giti cye, abazanira umuriro, yubakira abatishoboye hari n’umudugudu witiriwe Mucyo, abaha amatungo yo korora, n’isambu ye yari yarashyizemo amashyirahamwe y’abantu batishoboye kugirango bazamuke, yakuye benshi muri nyakatsi ku giti cye.”

Senateri Mucyo asize agahinda mu batishoboye yafashaga no kuri Leta by’umwihariko yari ageze kure umushinga wo kuzamura uburezi mu gace avukamo ndetse ngo yiteguraga gushinga ishuri ry’imyuga rifasha abatarabashije kurangiza amashuri.

Yari afite ishuri ry’incuke yashinze ku giti cye, yari afite intego yo kubaka amashuri abanza utsinze akazamuka uwo byanze yubatse ishuri ry’imyuga yiteguraga gukora neza.”

-4250.jpg

Reba Video

Mu buhamya bwumvikanagamo agahinda gakomeye, bw’abantu babanye bavuga ko yagiye afasha abantu akiri muto yahoraga abwira abantu ngo ntugapfushe igihe ubusa jya uba inyangamugayo ubane n’abantu bose amahoro kandi ukoreshe ukuri.”

Burasa Jean Gualbert

2016-10-07
Editorial

IZINDI NKURU

‘ Amarira ‘ ya Jean Daniel Mbanda yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook

‘ Amarira ‘ ya Jean Daniel Mbanda yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook

Editorial 04 Sep 2017
2016: Uko Padiri Thomas Nahimana yasebeye ku kibuga cy’indege ( JKIA )  I Nairobi-Kenya

2016: Uko Padiri Thomas Nahimana yasebeye ku kibuga cy’indege ( JKIA ) I Nairobi-Kenya

Editorial 03 Jan 2017
Umusirikare w’u Rwanda yaguye mu gitero muri Centrafrique, abandi umunani barakomereka

Umusirikare w’u Rwanda yaguye mu gitero muri Centrafrique, abandi umunani barakomereka

Editorial 11 Apr 2018
Isesengura: Kayumba Nyamwasa mu bihe bibi nk’ibyo mu minsi ya nyuma ya Juvenal Habyarimana

Isesengura: Kayumba Nyamwasa mu bihe bibi nk’ibyo mu minsi ya nyuma ya Juvenal Habyarimana

Editorial 31 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CNLG yashyize hanze Ibikorwa by’ingenzi bigaragaza itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi byaranze ukwezi kwa Gashyantare 1991-1994
Mu Mahanga

CNLG yashyize hanze Ibikorwa by’ingenzi bigaragaza itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi byaranze ukwezi kwa Gashyantare 1991-1994

Editorial 07 Feb 2017
Menya uburyo Marie Bamutese n’umugabo we Peter Verlinden bagoreka amateka n’umwirondoro wabo mu rwego rwo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi
INKURU NYAMUKURU

Menya uburyo Marie Bamutese n’umugabo we Peter Verlinden bagoreka amateka n’umwirondoro wabo mu rwego rwo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 21 Apr 2020
RWANDA: NATION BRANDING AND STATE CRAFT
Mu Mahanga

RWANDA: NATION BRANDING AND STATE CRAFT

Editorial 19 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru