Ministiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye , kuri uyu wa 13 Ukwakira 2016, yatashye ku mugaragaro inyubako nshya y’icyicaro cya Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, muri gahunda ya Polisi y’u Rwanda yo kuvugurura inyubako ikoreramo (Infastructure Development Programme).
Iyi nyubako iherereye mu karere ka Rwamagana ikaba yarubatswe mugihe cy’amezi 12, yatwaye akayabo ka miliyoni 577 z’amafaranga y’u Rwanda . Ikaba igizwe n’ibyumba 36 harimo igice kimwe kigizwe n’ibyumba bizakorerwamo na Polisi ku rwego rw’intara, umutwe wa Polisi wo ku rwego rw’Akarere ndetse n’ahazakorera sitasiyo ya Polisi ya Kigabiro.
Uyu muhango witabiriwe kandi n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana, Umwungirije ushinzwe abakozi n’ubutegetsi DIGP Juvénal Marizamunda, Brig. Gen. Gashaija Bagirigomwa, umuyobozi w’Inkeragutabara mu Ntara y’Iburasirazuba, Col,. Jean Bosco Rutikanga wari uhagarariye umuyobozi w’ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Jean Marie Vianney Makombe, abayobozi b’uturere twose tw’Intara y’Iburasirazuba n’abandi,..
Mu gushyira serivisi zose hamwe, Minisitiri Busingye yavuze ko iki gikorwa kizatuma hatangwa serivisi nziza, bizagabanya kandi ibyatakazwaga n’abagana Polisi, nk’umwanya batakazaga ngo babone serivisi.
Ministiri Busingye yavuzeko u Rwanda ruri mu murongo mwiza w’ubuyobozi bushingiye kuri Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame, ubushake mu gukorera hamwe bw’inzego n’abaturage mu gukoresha neza ubushobozi buke dufite kugira ngo tugere ku ntego twiyemeje.
Ministiri Busingye yagize ati:”Ibi byose turimo kugeraho, si uko u Rwanda rukize, ahubwo ni uko abanyarwanda bafite uburyo bw’imitekerereze buri hejuru mu myumvire no mu miyoborere kugira ngo bagere kubyo biyemeje kandi bakoresheje ubushobozi buke bafite ”.
Yashimiye Polisi y’u Rwanda muri gahunda yayo yo kubaka ibikorwa remezo (infrastructure development programme ) agereranya n’”indashyikirwa”, aho yiyubakiye icyicaro gikuru kigezweho ku Kacyiru, icyicaro kigezweho gikoreramo Polisi y’Umujyi wa Kigali n’icyicaro cya Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, byose ku kayabo ka miliyari 7,5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Yashimye kandi ubufatanye buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ibanze cyane cyane uturere, bukaba bugaragazwa n’amasezerano impande zombi zihuriyeho muri gahunda yo gukumira no kurwanya ibyaha ndetse n’ibikorwa biteza imbere imibreho y’abaturage.
Aha Minisitiri Busingye yagize ati:” Ubufatanye nk’ubu busobanura imiyoborere irangwa n’ubufatanye bw’inzego zose , kandi iha abaturage uburyo bwo kugira uruhare mu mibereho myiza ya buri wese.”
Minisitiri Busingye nanone yasabye ko hakogerwa ingufu mu kurwanya no gukumira ibyaha bitandukanye birimo kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge, ubujura bw’amatungo bwagiye bugaragara hirya no hino cyane cyane mu Ntara y’I Burasirazuba.
Yihanangirije abakora ibi byaha, avuga ko uwo ariwe wese uzabifatirwamo bizamugiraho ingaruka mbi, kuko amwe mu mategeko yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha arimo kuvugururwa kugira ngo ibihano bijyane n’uburemere bw’ibyaha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’intara y’I Burasirazuba Makombe Jean Marie Vianney, yashimye ubufatanye busanzwe buri hagati y’Intara y’I Burasirazuba na Polisi y’u Rwanda, muri gahunda zitandukanye zirimo gukumira no kurwanya ibyaha, ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere Leta yashyizeho no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
RNP