Abanyarwanda bafite imvugo igira iti “Imana yirirwa ahandi igataha mu Rwanda”. Iyi mvugo isa kuri bamwe ndetse benshi cyane cyane urubyiruko nkaho idasobanutse cyangwa yataye agaciro. Iyi mvugo ifite ireme rikomeye nuko abagombye kuyisobanura ndetse n’iyindi migani bisaziye cyangwa bahugiye mu bindi.
Ariko reka mbibabwire!
Nibyo koko hari imvugo nyinshi n’imigani yataye agaciro, itakigana akariho ahubwo y’impitagihe, urugero:
Ababiri bishe umwe! Oya, gira uti “Ababiri bakize umwe”.
Impamba itazakugeza I Kigali uyirira ku Ruyenzi! Oya, Umunyagisaka ajya I Kigali ntiyaba akinyuze ku Ruyenzi, wenda yayirira I Nyagasambu.
Inda ibyara mweru na muhima! Oya, si uko uvugwa ahubwo ugira uti “Inda ibyara mwiru na muhima”.
Reka tugaruke ku Mana y’I Rwanda.
Ese koko Imana y’I Rwanda ibaho? Yego. Irara he se? Reka mpakubwire. Cyera abanyarwanda ntibari bazi ko hari ayandi mahanga, ayandi moko, abandi bantu, izindi ndimi; icyo batazi cyose bakitaga amahano, akaga, ikimanuka, amarozi, akateye, imizimu n’ibindi. Ababaga batuye hagati y’imisozi, mu mibande no mu bisiza nko mu Rwubika rwa Tongati n’inyuma ya Nzaratsi bati “Ni igihu cya Nyantango” n’ibindi.
Imana ikaruta imandwa ikaruta n’imanzi, abantu bakayambaza byakomeye igatabara, bakira bati “Ntiyari ihari, yari yiriwe ahandi tutayibona none iratashye iwacu I Rwanda natwe turishimye, kuko ibibazo byabaga bikomeye byabonye ibisubizo.
Aho abanyarwanda baboneye abazungu cyangwa se abafite uruhu rwera n’abandi bantu bafite uruhu rwirabura ariko batabyina nkabo, batazi umwirongi, batazi ikembe, inanga, iningiri, amahamba, ibyivugo ndetse n’ururimi bakumva si urwabo bakabita abanyamahanga, hari nabo bitaga Ibimanuka.
Amadini
Amadini aho agereye mu Rwanda rwagutse, yazanye ubundi buryo bwo kuraguza, guterekera, kubandwa ariko wareba neza ugasanga nta mana yindi bazanye kuko abenshi ntayo bari bazi, ntaniyo bari bafite ndetse ntaniyo bemeraga, n’imiti ni uko.
Imiti
Abanyamahanga bazanye imiti yabo, baca iya gakondo nubwo ikigeragezwa hamwe na hamwe. Aho abazungu batinjiye cyane mu mitekerereze nko mu Buhindi, muri Aziya nagiyeyo ndetse rwose nkorerayo ubushakashatsi kuko nasanze bamwe mu bayobozi bakuru mu Rwanda, abacuruzi, abakungu ndetse n’abagerageza kwigira no kurwana ku magara yabo; iyo byanze birukira I Nairobi, Afurika y’epfo no mu Buhindi kugira ngo barebe ko bakiza amagara yabo cyangwa ababo noneho bakajya gushakirayo ya mana y’I Rwanda.
Wari uzi ahitwa HYDERABAD, India cyangwa mu Buhindi? Aha nagezeyo nsanga hari ibitaro bikomeye byiza cyane kandi bidahenze ndetse bifite abaganga n’imiti bidahenze. Ibitaro byitwa YASHODA Hospital, bimaze kuvura abanyarwanda benshi kandi utamenya igihe bagendeye n’igihe bagarukiye.
Aha Yashoda Hospital, nagiyeyo nganira n’abantu benshi bahaza bahakiriye n’abanyeshuli benshi biga mu Buhindi bakaba barandahiye bambwira n’abanyarwanda bahaza kuhivuriza, ibikomerezwa, abaciriritse upfa kubona ikihakugeza ukaba uhuye n’icyo abo basore n’inkumi bise igitangaza n’imana y’I Rwanda mu buhindi.
Aha ntabwo nifuje kubaha amazina y’abo bantu bahaboneye umugisha, amahirwe ndetse ubuzima bwabo n’amagara yabo akagaruka nabo bakifatira indege bakigarukira I Rwanda ariko uwashaka azambaze nzamurangira ngendeye kubyo nabonye jyewe ubwanjye, ari n’ibyo nabwiwe n’abanyeshuli bahize b’inkwakuzi cyane kandi bazi kubana, nzanababwira ingero z’abahivurije bari bagiye basezeye, bihebye bakagaruka bakize ndetse n’abirataga bagakomeza kwirata ko bahuye n’Imana y’I Rwanda, cyakora ntimuzandondoze nka ya ndirimbo iti “Oya wimbaza mama . . . “
Ahasigaye ni ahanyu basomyi naho Jyewe nk’umwana w’umutambyi nzabasengera k’Uwiteka, uzanshaka azambaze.
Prof. MALONGA Pacifique
Umwana w’Umutambyi ukubutse Hyderabad, India.