Ku itariki 30 Ukwakira 2016, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Karongi yafashe ibyuma by’imodoka bitandukanye byibwe Kompanyi y’Abashinwa ikora imirimo yo kubaka imihanda mu turere twa Rusizi, Karongi na Rubavu yitwa “China Road and Bridge Corporation”.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Théobald Kanamugire yavuze ko iyi modoka yafatiwe mu kagari ka Gacaca, Umurenge wa Rubengera.
CIP Kanamugire yavuze ko byafashwe bipakiwe mu modoka Fuso RAC 105 A yari itwawe n’uwitwa Ntibakunze J Bosco, ikaba yari ibivanye mu kagari ka Cyanya ho mu murenge wa Gishyita ari naho hari ububiko bw’ibyuma bishaje bw’uwitwa Karangwa, uvugwa ko ari we nyir’ibi byuma.
Yavuze ati:” Iyi kompanyi yatugejejeho ikirego maze mu iperereza duhabwa amakuru n’abaturage ko hari imodoka irimo gupakira ibyuma by’imashini zikora umuhanda kandi ko babona atari iya kompanyi ikorera muri ako gace, nibwo twateguye umukwabu w’igihe gito mu muhanda, ibi byuma tubisangana iyo modoka koko, ubu umushoferi akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rubengera ari naho imodoka iri, naho ibyibwe byashyikirijwe bene byo.”
Yavuze ko nyuma yo gupakurura, basanzemo amenyo y’imashini zikora imihanda, ibyuma by’ibiraro, za ferabeto n’ibindi byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 9 z’amafaranga y’u Rwanda, aho yongeyeho ati:” Babanje hasi ibyibano maze barenzaho bya bindi by’ibitoragurano banasanzwe bacuruza ariko ntibyaduciye intege kuko nabyo biri mu makuru yari yatanzwe n’abaturage bari hafi aho ibi byuma bipakirwa.”
CIP Kanamugire yashimiye abatanze amakuru yatumye biriya byuma bifatwa kandi asaba abaturage muri rusange kwirinda igikorwa cyose kinyuranyije n’amategeko no gutanga amakuru ku gihe yatuma hafatwa uwagikoze cyangwa utegura kugikora.
RNP