Mu gihe hari ubuvugizi bukorwa ngo higwe niba abagore bakwemererwa kuba abapadiri, abantu benshi bari bategerezanije amatsiko icyo Papa Francis abivugaho ariko yakuriye inzira ku murima abafite icyo cyifuzo ndetse ngo ibi ni umwanzuro uzahoraho iteka ryose muri Kiliziya Gatolika.
Ubwo yari mu ndege ye n’abanyamakuru, Papa Francis yabajijwe n’umunyamakuru wo muri Sewede niba nta gihe kizabaho Kiliziya ikagira abapadiri b’abagore, Papa Francis asubiza ati “Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yavuze amagambo yumvikana kandi ya nyuma kuri iyi ngingo, ni uko bizahora iteka ryose”, aha yavugaga ku nyandiko yasohotse muri 1994 ivuga ko muri Kiliziya Gatolika abagore batazigera baba abapadiri.
Umunyamakuru yakomeje amubaza ati “Bizaguma bityo iteka ryose? Nta na rimwe bizashoboka?” Papa Francis amusubiza ati “Usomye neza iyo nyandiko ya Papa Yohani Pawulo wa II, biragana muri icyo kerekezo” aha akaba yarashakaga kuvuga ko ntacyo yakongera ku bikubiye muri iyo nyandiko yo muri 1994 ishimangira ko nta na rimwe mu mateka Kiliziya Gatolika izagira abapadiri b’abagore.
Ibi by’abapadiri b’abagore byakunze kugarukwaho cyane hashingiye ku magambo akunze gutangazwa na Papa Francis agaragaza ko hari abagore bagize uruhare rukomeye muri Kiliziya kurusha n’abagabo, aha twavuga nk’ibyo akunze kugarukaho by’uko nubwo intumwa za Yezu zikomeye ariko Bikira Mariya azisumbya ububasha n’ikuzo mu ijuru. Kuba Papa Francis ajya avuga ko hari abagore bagize uruhare rukomeye muri Kiliziya kurusha abagabo byatumye benshi batekereza ko yanakwemera iby’abapadiri b’abagore ariko yamaze gukurira inzira ku murima ababibonaga batyo.
Ibi byabaye nyuma y’uko Papa Francis yakiriwe n’umugore uyobora itorero ry’aba Lutherans muri Suwede, aho basinye amasezerano y’ubwiyunge n’ubufatanye (Joint Declaration) bashingiye ku kuba ngo ibihuza aya madini yombi ari byo byinshi kurusha ibiyatanya.
Papa Francis
Ibi bije kandi mu gihe Kiliziya Gatolika ifite ikibazo cy’abapadiri bagenda bagabanuka kandi ikaba yotswa igitutu n’imiryango itandukanye iyishinja ubusumbane bw’abagore n’abagabo muri Kiliziya, hakiyongeraho n’abaharanira uburenganzira bw’abatinganyi n’abihinduje ibitsina (LGBT) bashaka kwemerwa na Kiliziya ku buryo bajya banahabwa amasakramentu y’ugushyingirwa.
Source: Reuters