Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi itsinda ry’abantu batanu, biyitaga abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi, abandi bakiyita abakozi b’urukiko.
Abakekwa bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kubashakisha byabereye i Kigali n’i Rusizi, nyuma y’aho bamburiye amafaranga umuturage wari ufite urubanza yatsindiwe mu nkiko zisanzwe akajuririra ku rwego rw’Umuvunyi.
Mu bakekwa harimo umukobwa witwa Nizeyimana Florence wihimbye Aline Mammy, wiyitaga umukozi w’urukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo aho uwo bambuye amafaranga yigeze kuburanira, akaba ari nawe wari umuhuzabikorwa w’ubu bujura.
Abandi ni Ndayishimiye Joseph wihimbye Nkurunziza Emmanuel na Makambo Manasseh wihimbye Umuhire Jacques nabo biyita abakozi b’urukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo .
Hagati aho ariko, Rutaganzwa Eric wiyitaga Kajangwe na Ndayisabye Victor wiyitaga Claude bo, bafungiye muri gereza ya Kigali ku Muhima nyuma yo kwaka amafaranga uriya muturage nabo biyita abakozi bo ku rwego rw’Umuvunyi.
Uko byagenze
Nk’uko bitangaza na Jean Aimé Kajangana akaba n’umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi, avuga ko babonye amakuru ko hari abantu biyitirira urwego akorera, bakabeshya abaturage bagamije indonke zitandukanye.
Nk’uko abivuga, umwe mu bahuye n’aba batekamutwe ni Mpawenimana Fulgence, wari waratsinzwe urubanza mu rukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo, arutsindwa mu rwisumbuye n’urukuru, maze ajyana ikibazo cye ku rwego rw’Umuvunyi ngo arenganurwe.
Avuga ko nyuma habonetse abagabo babiri biyitaga abakozi bo ku rwego rw’Umuvunyi , boherejwe na Florence ukomoka mu murenge wa Byumba, akarere ka Gicumbi ari nawe wari wavuganye na Mpawenimana; bamusezeranya kuzamugira mu kibazo ariko bamusaba amafaranga 400,000 ndetse arayabemerera.
Kajangana yagize ati:” Nyuma yo kutabashira amakenga,yabimenyesheje Urwego rw’Umuvunyi maze ku italiki ya 20 Ukwakira, ku Kacyiru mu karere ka Gasabo, mu gihe cyo kuyaha Ndayisabye, ku bufatanye bwa Polisi atabwa muri yombi, mbere gato yo gufatira Rutaganzwa i Nyamirambo.”
Avuga ko bafashwe bakimara kumenyesha uwari wabohereje ko amafaranga bayahawe.
Yakomeje avuga ko nyuma yo gufatwa, telefoni zabo zarafashwe, Florence akeka ko bashatse kutamuha kuri ayo mafaranga, maze aho yari mu karere ka Rusizi, ashyiraho irindi tsinda rigizwe na Makambo wari kuba umucamanza na Ndayishimye wari kumubera umwanditsi.
Icyo gihe batangiye guhamagara Mpawenimana bamusaba 300,000; nabo uko ari batatu , ku italiki 8 Ugushyingo batawe muri yombi i Rusizi ubwo bari bategereje uyu mugabo ngo abazanire amafaranga.
Aha Kajangana yagize ati:”Turasaba abantu bose kumenya aho serivisi zitangirwa n’uko zisabwa, uguye mu kibazo nk’iki wese akwiye kumenya aho abariza no kurwanya ibikorwa nk’ibi kuko serivisi zishyurwa ahantu hazwi, si ku bantu ku giti cyabo cyangwa kuri telefone.”
Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yavuze ko hagati y’Urwego rw’Umuvunyi na Polisi harangwa imikoranire myiza mu rwego rwo gukumira no kurwanya ruswa n’ibindi byaha muri rusange.
Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege
ACP Badege yagize ati:”Tuzi ko hari abigize abahuza hagati y’abashaka serivisi n’abazitanga mu nzego zitandukanye, ibi bibangamira imitangire ya serivisi kandi ntidushobora kubyihanganira nk’abashinzwe kureba ko amategeko yubahirizwa, kimwe n’abandi banyarwanda bose.”
Yavuze ko aba bakekwa bakurikiranyweho ibyaha bibiri, ubwambuzi bukoresheje amayeri mu ngingo ya 318 y’igitabo cy’amategeko ahana, iteganya igifungo kugeza ku myaka itanu n’ihazabu igera kuri miliyoni 5; ndetse no kwiha ububasha ku mirimo itari iyawe giteganywa n’ingingo ya 616, iteganya igifungo kiva ku mwaka umwe kugeza kuri itatu.
RNP