Polisi y’u Rwanda na kompanyi y’itumanaho TIGO- Rwanda ,basinyanye amasezerano ashyiraho ingamba zihuriweho n’impande zombi ku gukumira no gutahura ibyaha, harimo no kurwanya ruswa.
Ubu bufatanye bwasinyweho ejo ku italiki 8 Ukuboza, hagati y’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana na Philip Amoateng, uhagarariye (Chief Executive Officer) wa TIGO Rwanda.
Ibi kandi biri mu murongo w’ikiganiro mbwirwaruhame ku kurwanya ruswa cyanabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru kuri uwo munsi.
Muri ubwo bufatanye, impande zombi zumvikanye gufatanya kurwanya ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga, gusangira ubunararibonye n’impuguke mu kubirwanya ndetse no gukorana ubukangurambaga burwanya ibyaha bimwe na bimwe.
Tigo by’umwihariko, izafasha mu bukangurambaga bwa Polisi mu buryo bwinshi harimo ubutumwa bugufi, itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga, mu iperereza ku byaha, guhanahana amakuru kuri ruswa no ku bindi byaha ndetse no gutanga imirongo ya telefone yunganira isanzweho itishyurwa nka 112 k’ushaka gutabaza na 3512 utabaza ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Kurwanya ruswa nka kimwe mu byo Polisi y’u Rwanda yashyize imbere, IGP Gasana yavuze ko ubu bufatanye buje busanga hasanzweho ingamba ziyirwanya ndetse n’ibindi byaha muri rusange.
Aha IGP Gasana yagize ati:”Ubufatanye ni imwe mu nzira twibandaho kandi duha agaciro kanini kuko idufasha gutahura, kurwanya no gukumira ibyaha.”
Amoateng mu ijambo rye nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, yavuze ko Tigo –Rwanda ifite ubushake kandi yiteguye gukorana n’inzego zishinzwe umutekano na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko mu gushakira hamwe umutekano n’ituze by’igihe cyose.
Yagize ati:” Twemera ko umutekano ari inshingano ya buri wese, si inshingano ya Polisi yonyine ahubwo ni iy’abaturage bose na buri muntu uba mu Rwanda,..kugirango buri wese abeho mu mudendezo n’amahoro.”
Yongeyeho ati:” Natwe ntacyo twakora nta mutekano, ubucuruzi bwacu bushoboka ahari umutekano,…ahatarangwa ruswa.”
Yavuzeko kurwanya ruswa by’umwihariko, ari imwe mu nkingi ndangamyitwarire muri Tigo mu nyito bise ABAC mu magambo ahinnye mu rurimi rw’icyongereza ivuga ku “rugamba rwo kurwanya no kwanga ruswa”, abakozi babo bose bibutswa buri mwaka.