Kuri uyu wa kane ubuyobozi bwa za Gereza mu Rwanda bwarekuye by’agateganyo abagororwa 808 bemerewe kurekurwa by’agateganyo n’Iteka rya Minisitiri “No009/MOJ/AG/2016” ryo kuri uyu wa 14 Ukuboza 2016, n’abandi 62 baherutse guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika.
Abarekuwe bari bafungiye muri Gereza ya Kimironko babanje guhabwa inyigisho z’uko bagomba kubana neza n’abo bagiye gusanga hanze.
Abarekuwe bari bafungiye muri Gereza ya Kimironko babanje guhabwa inyigisho z’uko bagomba kubana neza n’abo bagiye gusanga hanze.
Abahawe imbabazi za Perezida barekuwe uko ari 62, barimo abana bakoze ibyaha bari munsi y’imyaka 16 bagera kuri 37, n’abagore bakoze ibyaha byo gukuramo inda 25; Bari bafungiye muri Gereza y’abana ya Nyagatare, Gereza y’abagore ya Ngoma, iya Nyamagabe, Muhanga, na gereza ya Nyarugenge.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, CIP Sengabo Hillary yabwiye Umuseke ko abarekuwe by’agateganyo 808 bari bafungiye muri gereza zose uko ari 14 mu gihugu.
Ati “Abarekuwe ni abakoze ibyaha bisanzwe ukuyemo Jenoside, n’ibya ruswa ntabirimo, kugambanira igihugu ntabirimo, n’ibindi byaha bimwe na bimwe.”
CIP Sengabo avuga ko aba bagororwa barekuwe by’agateganyo bari barangije bibiri bya gatatu (2/3) by’igihano cyabo, baritwaye neza kandi baranditse babisaba kandi basaba n’imbabzi.
Avuga ko iyo barekuwe nka gutya, basabwa kubana neza n’abo basanze kandi bakirinda gusubira icyaha cyangwa kongera gukora ibyaha byatuma bafungwa.
Iteka rya Minisitiri “No009/MOJ/AG/2016” ryo kuri uyu wa 14 Ukuboza 2016 riragaragaraho imyirondoro y’abarekuwe by’agateganyo na gereza bari bafungiyemo.
Muri gereza ya Nyarugenge harekuwe 62, muri gereza ya Gasabo 37, muri gereza ya Bugesera 4, muri gereza ya Rwamagana 32, muri gereza ya Gicumbi 58, muri gereza ya Musanze 64, muri gereza ya Ngoma 35, muri gereza ya Rubavu 46, muri gereza ya Muhanga 46, muri gereza ya Nyanza 26, muri gereza ya Huye 186, muri gereza ya Nyamagabe 33, naho muri gereza ya Rusizi harekurwa 46.
Iri teka rya minisitiri kandi ryemereye kurekurwa by’agateganyo abana (mineurs) bagororerwaga mu kigo ngororamuco cya Nyagatare bagera ku 133.
Source : UMUSEKE