• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC yatangaje Uwiyaremye Fidali wakiniraga Intare FC nk’umukinnyi wayo mushya wiyongera kuri Rubuguza Jean Pierre wakiniraga Gicumbi FC   |   24 Jun 2026

  • Rayon Sports na SKOL basinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye afite agaciro k’asaga miliyoni 185 Frw ku mwaka   |   24 Jun 2026

  • Umunya-Togo Antonio Kossivi Atisso Kodjo watsinze ibitego byinshi muri Benin yatangajwe nka rutahizamu mushya wa Rayon Sports   |   23 Jun 2026

  • Niwe rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Ivory Coast, ibyo wamenya kuri rutahizamu mushya wa APR FC, Amani Kouadio Kan   |   22 Jun 2026

  • Igisambo Paul Rusesabagina agakungu ke na Bad Rama karasiga amubyaje ayo mu ihembe   |   20 Jun 2026

  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Gereza zarekuye abagororwa 870, barimo abahawe imbabazi na Perezida

Gereza zarekuye abagororwa 870, barimo abahawe imbabazi na Perezida

Ubwanditsi 15 Dec 2016 Mu Mahanga

Kuri uyu wa kane ubuyobozi bwa za Gereza mu Rwanda bwarekuye by’agateganyo abagororwa 808 bemerewe kurekurwa by’agateganyo n’Iteka rya Minisitiri “No009/MOJ/AG/2016” ryo kuri uyu wa 14 Ukuboza 2016, n’abandi 62 baherutse guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika.

Abarekuwe bari bafungiye muri Gereza ya Kimironko babanje guhabwa inyigisho z’uko bagomba kubana neza n’abo bagiye gusanga hanze.
Abarekuwe bari bafungiye muri Gereza ya Kimironko babanje guhabwa inyigisho z’uko bagomba kubana neza n’abo bagiye gusanga hanze.

Abahawe imbabazi za Perezida barekuwe uko ari 62, barimo abana bakoze ibyaha bari munsi y’imyaka 16 bagera kuri 37, n’abagore bakoze ibyaha byo gukuramo inda 25; Bari bafungiye muri Gereza y’abana ya Nyagatare, Gereza y’abagore ya Ngoma, iya Nyamagabe, Muhanga, na gereza ya Nyarugenge.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, CIP Sengabo Hillary yabwiye Umuseke ko abarekuwe by’agateganyo 808 bari bafungiye muri gereza zose uko ari 14 mu gihugu.

Ati “Abarekuwe ni abakoze ibyaha bisanzwe ukuyemo Jenoside, n’ibya ruswa ntabirimo, kugambanira igihugu ntabirimo, n’ibindi byaha bimwe na bimwe.”

CIP Sengabo avuga ko aba bagororwa barekuwe by’agateganyo bari barangije bibiri bya gatatu (2/3) by’igihano cyabo, baritwaye neza kandi baranditse babisaba kandi basaba n’imbabzi.

Avuga ko iyo barekuwe nka gutya, basabwa kubana neza n’abo basanze kandi bakirinda gusubira icyaha cyangwa kongera gukora ibyaha byatuma bafungwa.

Iteka rya Minisitiri “No009/MOJ/AG/2016” ryo kuri uyu wa 14 Ukuboza 2016 riragaragaraho imyirondoro y’abarekuwe by’agateganyo na gereza bari bafungiyemo.

Muri gereza ya Nyarugenge harekuwe 62, muri gereza ya Gasabo 37, muri gereza ya Bugesera 4, muri gereza ya Rwamagana 32, muri gereza ya Gicumbi 58, muri gereza ya Musanze 64, muri gereza ya Ngoma 35, muri gereza ya Rubavu 46, muri gereza ya Muhanga 46, muri gereza ya Nyanza 26, muri gereza ya Huye 186, muri gereza ya Nyamagabe 33, naho muri gereza ya Rusizi harekurwa 46.

-5053.jpg

Iri teka rya minisitiri kandi ryemereye kurekurwa by’agateganyo abana (mineurs) bagororerwaga mu kigo ngororamuco cya Nyagatare bagera ku 133.

Source : UMUSEKE

2016-12-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikibazo cya kongo ntikizarangizwa n’intambara nk’uko Tanzaniya n’abandi babyibwira

Ikibazo cya kongo ntikizarangizwa n’intambara nk’uko Tanzaniya n’abandi babyibwira

Ubwanditsi 13 Feb 2024
Kigali : Perezida Kagame anyuze kuri Murekezi yashimiye abasora neza anenga abakwepa imisoro

Kigali : Perezida Kagame anyuze kuri Murekezi yashimiye abasora neza anenga abakwepa imisoro

Ubwanditsi 22 Aug 2016
Imodoka y’Umuryango utegamiye kuri Leta yari ipakiyemo ibiyobyabwenge yakoze impanuka

Imodoka y’Umuryango utegamiye kuri Leta yari ipakiyemo ibiyobyabwenge yakoze impanuka

Ubwanditsi 17 Aug 2016
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye afite nyungu ki mu kubeshya amahanga abeshyera u Rwanda.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye afite nyungu ki mu kubeshya amahanga abeshyera u Rwanda.

Ubwanditsi 19 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Capitaine Théophile Twagiramungu yafatiwe muri Kivu y’amajyepfo
ITOHOZA

Capitaine Théophile Twagiramungu yafatiwe muri Kivu y’amajyepfo

Ubwanditsi 02 Nov 2016
USA: Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ngarukamwaka ya  ‘ The Nantucket Project ‘
ITOHOZA

USA: Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ngarukamwaka ya ‘ The Nantucket Project ‘

Ubwanditsi 17 Sep 2017
Hakizimana Muhadjili yafashije APR FC kuguma ku mwanya wa mbere
IMIKINO

Hakizimana Muhadjili yafashije APR FC kuguma ku mwanya wa mbere

Ubwanditsi 12 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru