• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Diaspora nyarwanda irahumurizwa yose ko izashobora gutora mu 2017

Diaspora nyarwanda irahumurizwa yose ko izashobora gutora mu 2017

Ubwanditsi 16 Dec 2016 Mu Mahanga

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo arahumuriza Abanyarwanda batuye mu mahanga ko nta mbogamizi bazongera kugira mu gihe cy’amatora ategurwa n’igihugu cyabo.

Ibi Minisitiri Mushikiwabo yabitangarije mu nama y’igihugu y’Umushyikirano ya 14 yatangiye i Kigali kuri uyu wa Kane tariki 15 Ukuboza 2016.

Umugabo witwa Kajuli John uba muri Canada muri leta ya Edmonton witabiriye iyi nama yagaragaje ko we n’abandi Byanyarwanda baba muri iyi leta batabona uko batora.

-5073.jpg

Bwana John Kijuli, ( Uwakabiri uturutse iburyo ) Visi President wa RCA-CANADA, akaba na President RCA Edmonton

Aha Minisitiri Mushikiwabo yasobanuriye abitabiriye iyi nama ko koko ababa mu bihugu binini cyane bigorana kugira babashe kuzuza inshingano zabo n’abanyagihugu kubera impamvu zitandukanye.

Yagize ati “Ni ikibazo Abanyarwanda benshi mu mahanga bagiye batugezaho cyo kutabasha gutora. Iki kibazo kiri mu bihugu byinshi cyane cyane ibinini cyane. Nagira ngo nizeze John ko iki kibazo twagihagurukiye hamwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kugira ngo twongere ibiro by’itora kugira ngo buri munyarwanda wese uri mu mahanga wifuza gutora uri mu mahanga abishobore.”

Aha Mushikiwabo yasobanuye ko ibyo byose bigomba kuzakurikiza amategeko y’ibihugu abo banyarwanda batuyemo.

Yunzemo ati “Ndangira ngo mbizeze y’uko mbere y’amatora yo mu 2017 hose tuzaba twabashije kuhagera ngo bazabashe gutora.”

Mushikiwabo avuga ko nk’Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batorera ahantu habiri gusa, ari ho mu mujyi wa New York no muri Washington, akavuga ko n’ibihugu byo mu Burayi nk’u Butaliyani na Espangne na ho Abanyarwanda bagaragaje icyo kibazo cy’uko batabasha gutora.

Mu mwaka utaha wa 2017, tariki 4 Kanama u Rwanda rurategura amatora y’Umukuru w’Igihugu ugomba kuyobora igihugu mu myaka irindwi iri imbere.

-5072.jpg

Bamwe mu banyarwanda baba mu mahanga

2016-12-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ndayishimiye yisamye yasandaye?

Ndayishimiye yisamye yasandaye?

Ubwanditsi 03 Mar 2025
Ikibazo cya kongo ntikizarangizwa n’intambara nk’uko Tanzaniya n’abandi babyibwira

Ikibazo cya kongo ntikizarangizwa n’intambara nk’uko Tanzaniya n’abandi babyibwira

Ubwanditsi 13 Feb 2024
Ngororero: Abaturage 2000 basobanuriwe uruhare rwabo mu kwicungira umutekano nyuma w’umupira w’amaguru wabahuje na Polisi

Ngororero: Abaturage 2000 basobanuriwe uruhare rwabo mu kwicungira umutekano nyuma w’umupira w’amaguru wabahuje na Polisi

Ubwanditsi 02 Jun 2016
Abagenzacyaha ba Polisi barebeye hamwe uko bakomeza guteza imbere akazi kabo

Abagenzacyaha ba Polisi barebeye hamwe uko bakomeza guteza imbere akazi kabo

Ubwanditsi 16 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kayumba Nyamwasa akomeje gushinjwa  uburozi bwahitanye ikigarasha cyo muri RNC.
Amakuru

Kayumba Nyamwasa akomeje gushinjwa uburozi bwahitanye ikigarasha cyo muri RNC.

Ubwanditsi 10 Jul 2021
Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal
Amakuru

Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal

RUSHYASHYA 18 Jun 2026
Amategeko mashya,abatoza bashya abakinnyi bibikomerezwa nibimwe mu bizaranga Premier League
IMIKINO

Amategeko mashya,abatoza bashya abakinnyi bibikomerezwa nibimwe mu bizaranga Premier League

Ubwanditsi 09 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru