Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo arahumuriza Abanyarwanda batuye mu mahanga ko nta mbogamizi bazongera kugira mu gihe cy’amatora ategurwa n’igihugu cyabo.
Ibi Minisitiri Mushikiwabo yabitangarije mu nama y’igihugu y’Umushyikirano ya 14 yatangiye i Kigali kuri uyu wa Kane tariki 15 Ukuboza 2016.
Umugabo witwa Kajuli John uba muri Canada muri leta ya Edmonton witabiriye iyi nama yagaragaje ko we n’abandi Byanyarwanda baba muri iyi leta batabona uko batora.
Bwana John Kijuli, ( Uwakabiri uturutse iburyo ) Visi President wa RCA-CANADA, akaba na President RCA Edmonton
Aha Minisitiri Mushikiwabo yasobanuriye abitabiriye iyi nama ko koko ababa mu bihugu binini cyane bigorana kugira babashe kuzuza inshingano zabo n’abanyagihugu kubera impamvu zitandukanye.
Yagize ati “Ni ikibazo Abanyarwanda benshi mu mahanga bagiye batugezaho cyo kutabasha gutora. Iki kibazo kiri mu bihugu byinshi cyane cyane ibinini cyane. Nagira ngo nizeze John ko iki kibazo twagihagurukiye hamwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kugira ngo twongere ibiro by’itora kugira ngo buri munyarwanda wese uri mu mahanga wifuza gutora uri mu mahanga abishobore.”
Aha Mushikiwabo yasobanuye ko ibyo byose bigomba kuzakurikiza amategeko y’ibihugu abo banyarwanda batuyemo.
Yunzemo ati “Ndangira ngo mbizeze y’uko mbere y’amatora yo mu 2017 hose tuzaba twabashije kuhagera ngo bazabashe gutora.”
Mushikiwabo avuga ko nk’Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batorera ahantu habiri gusa, ari ho mu mujyi wa New York no muri Washington, akavuga ko n’ibihugu byo mu Burayi nk’u Butaliyani na Espangne na ho Abanyarwanda bagaragaje icyo kibazo cy’uko batabasha gutora.
Mu mwaka utaha wa 2017, tariki 4 Kanama u Rwanda rurategura amatora y’Umukuru w’Igihugu ugomba kuyobora igihugu mu myaka irindwi iri imbere.
Bamwe mu banyarwanda baba mu mahanga