Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside,CNLG, yamaganye icyemezo cy’Umucamanza, Theodor Meron cyo kurekura abo yise abicanyi barimo benshi bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi bari barahamijwe ibyaha n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda TPIR.
Mu cyumweru gishize, nibwo umucamanza Theodor Meron uyobora Urwego rw’Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha harimo n’urureba u Rwanda (Mechanism for International Criminal Tribunals), yafashe icyemezo cyo kurekura Nahimana Ferdinand na Padiri Rukundo Emmanuel, abanyarwanda babiri bahamwe n’icyaha cya Jenoside, bari bafungiye muri Mali.
Iki cyemezo cyaje gikurikira ibindi byagiye bifatwa na Theodor Meron, birimo kugira abere abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi nka Zigiranyirazo Protais, Mugenzi Justin, Mugiraneza Prosper, Gen Ndindiriyimana Augustin, Major Nzuwonemeye François Xavier.
Harimo kandi no kubagabanyiriza ibihano, aho Colonel Théoneste Bagosora yakatiwe burundu n’urukiko rwa mbere, ariko mu bujurire bwari buyobowe na Theodor Meron agahabwa imyaka 35, Colonel Nsengiyumva Anatole na Capt Ildefonse Nizeyimana. Ubu Colonel Nsengiyumva na we yarafunguwe kubera igihano gito yahawe kandi yari ku isonga ry’abayoboye Jenoside mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.
Mu itangazo ryasohowe na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside,CNLG, yamaganye iki cyemezo ifata nk’igitesha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi kandi kikimakaza umuco wo kudahana, ikaba ari imwe mu mpamvu nyamukuru yatumye Jenoside ikoranwa ubukana n’ubugome ndengakamere.
Dr Bizimana Jean Damascène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, yagize ati “Kuba abishe Abatutsi kuva muri 1959, 1963, 1973 no hagati ya 1990 na 1993 batarigeze bahanwa, ahubwo bagahembwa kugororerwa n’ubutegetsi bwariho mu Rwanda, biri mu byatumye muri 1994 bumva ko kwica Umututsi atari icyaha, bakabikora bashishikaye, nkuko Radiyo RTLM yashinzwe na Ferdinand Nahimana yabibibutsaga ubutitsa.”
Abajenosideri barekuwe Meron abigizemo uruhare, bose ni ba ’Ruharwa’
CNLG igaragaza ko umucamanza Theodor Meron amaze kurekura abajenosideri benshi nta n’umwe muri bo urangije igihano cye, ndetse hakabamo n’abari barakatiwe gufungwa burundu, ariko nabwo uwo mucamanza arayigabanyije akayivana kuri icyo gihano maze mu bujurire akayigira mike.
Nahimana Ferdinand , umwe mu bashinze radio RTLM, yafunguwe ku wa 14 Ukuboza 2016, aho yari yarakatiwe imyaka 30, ivanwe ku gifungo cya burundu yari yarahawe ku rwego rwa mbere.
Padiri Emmanuel Rukundo wari ashinzwe idini Gatolika mu Ngabo z’u Rwanda (Aumonier militaire), nawe yarekuwe ku wa 14 Ukuboza 2016, nyuma yo gukatirwa imyaka 23, nayo yari yavanwe kuri 25 yari yarahawe ku rwego rwa mbere.
Colonel Alphonse Nteziryayo wari Perefe w’iyahoze ari Perefegitura ya Butare, we yarekuwe ku wa 23 Werurwe 2016, aho yari yarakatiwe imyaka 25, ivanwe kuri 30 yari yarahawe ku rwego rwa mbere.
Dr Ntakirutimana Gerard wari Diregiteri w’ibitaro bya Mugonero muri Karongi, we yarekuwe ku wa 29 Mata 2014. Yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 25.
Capt Innocent Sagahutu wari wungirije umuyobozi w’ishami ry’ubutasi ry’ingabo z’u Rwanda ryitwaga “Bataillon de reconnaissance”, yafunguwe ku wa 13 Gicurasi 2014, aho yari yarakatiwe gufungwa imyaka 15, ivanwe kuri 20 yari yarahawe ku rwego rwa mbere.
Paul Bisengimana wari Burugumesitiri w’iyari Komini Gikoro, we yavanwe mu buroko ku wa 12 Ukuboza 2012, nyuma y’uko yari yarahanishijwe gufungwa imyaka 15, yemeye uruhare rwe muri Jenoside.
Omar Serushago wahoze ari umuyobozi w’Interahamwe mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, we yari yarakatiwe imyaka 15, ariko afungurwa ku wa 12 Ukuboza 2012, nawe yemeye uruhare rwe muri Jenoside.
Col Tharcise Muvunyi wari umuyobozi w’ikigo cya ba sous-officiers i Butare (ESSO), yafunguwe ku wa 07 Werurwe 2012. Yari yarakatiwe imyaka 12 ivanwe kuri 25 yari yahawe mbere.
Juvenal Rugambarara, we yari Burugumesitiri wa Gicumbi muri Kigali. Yafunguwe ku wa 08 Gashyantare 2012 nyuma yo gukatirwa gufungwa imyaka 11, yemeye uruhare rwe muri Jenoside.
Michel Bagaragaza wari umuyobozi mukuru w’Ikigo cya Leta gishinzwe icyayi (OCIR Thé), niwe wafunguwe mbere y’abandi bose ku wa 24 Ukwakira 2011. Yari yarakatiwe gufungwa imyaka umunani; akaba yarahawe icyo gihano kubera ko yemeye icyaha akanafatanya n’ubutabera mu gushinja abandi bajenosideri bagenzi be.
Umucamanza Meron yirengangiza inshingano yahawe
Urwego rw’Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyizweho n’Inama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku Isi yo ku wa 22 Ukuboza 2010, kugira ngo ruzakomeze imirimo ya ngombwa y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda n’urwashyiriweho icyahoze ari Yugoslavia, igihe zizaba zarangije inshingano zazo. Urwo rwego rwatangiye inshingano zarwo muri 2012.
Mu nshingano rwahawe n’Inama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku Isi mu cyemezo No 1966, harimo ‘Guhiga, gufata no gucira imanza abantu icyenda bagishakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda’, nk’inshingano y’ibanze y’uru Rwego. Hakozwe kandi lisiti y’abantu icyenda baregwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda, kuba baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994 bari batarafatwa, hasabwa ko uru rwego rwashyira imbaraga mu kubashaka no kubacira imanza.
Ingingo ya 6 (agace ka 3) ya sitati yarwo, iteganya ko uru rwego ruzagira uburenganzira kuri aba bantu ariko igasaba Umushinjacyaha w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda gushyikiriza u Rwanda amadosiye ya batandatu muri abo bantu bagishakishwa, barimo Fulgence Kayishema, Charles Sikubwabo, Aloys Ndimbati, Charles Ryandikayo, Colonel Pheneas Munyarugarama na Ladislas Ntaganzwa.
Umucamanza, Theodor Meron
Uru Rwego kandi rwiyemeje kuzakomeza gukurikirana mu butabera abantu batatu barimo Augustin Bizimana wari Minisitiri w’Ingabo muri Jenoside; Umunyemari Félicien Kabuga ufatwa nk’umwe mu bacuze umugambi wa Jenoside na Major Protais Mpiranya wayoboraga Umutwe w’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana, bakaba barabaye ‘abicanyi’ kabuhariwe, ndetse ngo nibo batangije Jenoside mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo ku wa 06 Mata 1994, ako kanya indege ya Perezida Habyarimana ikimara guhanurwa.
CNLG igaragaza ko aho kugira ngo umucamanza Theodor Meron n’Urwego ayoboye bashyire imbaraga mu gushakisha aba bashinjwa ibyaha by’ubwicanyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kubashyikiririza ubutabera, ngo ashishikajwe no gufungura abahamwe n’icyo cyaha batararangiza ibihano.
Uyu mwete muke agaragaza, bemeza ko nta kindi uhishe uretse gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, gushyigikira umuco wo kudahana no gusonga bwa kabiri abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi bahamya ko ari imyitwarire ibangamiye ubutabera n’ubumuntu.
CNLG iributsa ko gukumira, kurwanya Jenoside no guhana abayikoze ari itegeko ku bihugu no ku bantu ku giti cyabo nkuko bikubiye mu masezerano mpuzamahanga yo kurwanya no guhana Jenoside yo muri 1948. Kuba nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Akanama gashinzwe amahoro ku isi k’Umuryango w’Abibumbye karafashe icyemezo cyo gushyiraho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda,TPIR/ICTR hashingiwe ku ngingo ya VII y’itegeko rigenga Umuryango w’Abibumbye, byafashwe nk’igisubizo ku kurwanya umuco wo kudahana.
Bitangaje rero kubona umucamanza washyizweho n’Ako Kanama gashinzwe amahoro ku isi, afata ibyemezo bikavuguruza, binashyigikira abajenosideri, ndetse akarwanya ku mugaragaro ibyemezo byafashwe na bagenzi be bo ku rwego rwa mbere rw’Urukiko nawe ubwe abarizwamo.
Ntiyita kuri dosiye za Padiri Munyeshyaka na Laurent Bucyibaruta kandi biri mu nshingano ze
Indi nshingano y’Urwego rw’Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ni ugukurikirana imitangire y’ubutabera kuri dosiye z’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi zoherejwe na TPIR mu bihugu birimo u Bufaransa n’u Rwanda. Ku birebana n’u Rwanda, Residual Mechanism yashyizeho abakozi bahoraho bakurikirana uburyo dosiye za Uwinkindi Jean, Munyagishari Bernard na Ladislas Ntaganzwa ziburanishwa mu Nkiko z’u Rwanda.
Naho ku birebana na dosiye za Bucyibaruta Laurent wari Perefe wa Gikongoro muri Jenoside na Padiri Wenceslas Munyeshyaka uregwa icyaha cya Jenoside yakoreye mu Mujyi wa Kigali, zoherejwe mu Bufaransa na ICTR kuva muri 2007, ariko ngo usanga ntacyo ’Residual Mechanism’ izikurikiranaho.
Kuva izi dosiye zashyikirizwa u Bufaransa, ngo ntacyo ubutabera bw’iki gihugu bwazikozeho kigaragara uretse gufata icyemezo muri 2015 cyo kureka gukurikirana Padiri Munyeshyaka ndetse na Residual Mechanism iyoborwa na Theodor Meron ngo ntacyo yigeze ivuga kuri icyo cyemezo kinyuranyije cyane n’ibyaha bikomeye Munyeshyaka yakoze nkuko bigaragara muri dosiye ICTR ubwayo yashyikirije u Bufaransa.
CNLG ivuga ko iyi myitwarire yererekana ko Theodor Meron nta gaciro na gato aha dosiye za Bucyibaruta na Munyeshyaka, ahubwo ngo akaba ashishikajwe no kurekura abajenosideri bahamijwe kuba ku isonga y’abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni imyitwarire ivuga ko ibangamiye ubutabera ndetse Meron akwiye kubazwa; Umuryango w’Abibumbye ukaba ukwiye gufata icyemezo cyihuse cyo gukura uyu mucamanza kuri izi nshingano zireba imicungire ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibyemezo n’imyitwarire y’umucamanza Meron, ngo biri mu murongo weruye wo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Umuryango w’Abibumbye ukwiye kwibuka ko ari wo ubwawo wemeje iyo Jenoside mu cyemezo 955 (1994) kandi ukaba waranafashe icyemezo 2150 (2014) gisaba ibihugu byose guhana abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
CNLG igaragaza ko umuryango mpuzamahanga watereranye abanyarwanda igihe Abatutsi bicwaga kandi wari uhafite ingabo, uyu munsi na none ubutabera mpuzamahanga bukaba butesha agaciro Jenoside burekura abayiteguye bakayishyira mu bikorwa, ibyo bemeza ko bigomba kwamaganirwa kure.
Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside yamaganye ibyemezo bifatwa n’umucamanza Theodor Meron, igasaba ko hakorwa vuba iperereza ku mikorere ye no ku byemezo yafashe mu nyungu z’abajenosideri, cyane ko byagaragaye ko ashyira igitutu ku bandi bacamanza mu kubahatira kurekura abo ashaka.
Akanama gashinzwe amahoro ku Isi k’Umuryango w’Abibumbye,ngo gakwiye ku buryo bwihutirwa gufata umwanzuro urengera inyungu z’ubutabera.
Dr Bizimana avuga ko ibikorwa n’umucamanza Meron bigamije gupfobya Jenoside