Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Esperance Nyirasafari, ejo yatashye ku mugaragaro inzu enye zubakiwe abagizweho ingaruka n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
Inzu zuzuye zirimo n’ibikoresho zubatswe mu turere twa Kayonza, Kamonyi, Gatsibo na Nyamagabe, zubatswe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Ambasade y’Ubuholandi mu Rwanda n’umuryango One UN Rwanda.
Buri nzu muri izi, ikaba igizwe n’ibyumba bitatu byo kuraramo, ikikijwe n’igikoni, ubwiherero ndetse n’ikigega cy’amazi, zose zikaba zarashyikirijwe cyane cyane abagore cyangwa abana babyaye basambanyijwe ku gahato cyangwa bafashwe ku ngufu.
Ubu bufasha akaba ari kimwe mu byo Polisi y’u Rwanda ikora muri gahunda zo kuzamura imibereho myiza y’abaturage bwunganira gahunza zisanzwe za Leta.
Umuhango mukuru wo kuzitanga ku mugaragaro wabereye mu karere ka Kayonza ,aho Minisitiri yahamagariye abantu bose ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina babigira ibyabo.
Ni umuhango wabereye mu kagari ka Kawangire, mu murenge wa Rukara, ukaba wanitabiriwe n’umuyobozi mu kuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K.Gasana, umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Judith Kazayire n’umuyobozi w’urwego rugenzura uburinganire, Rose Rwabuhihi.
Minisitiri Nyirasafari yagize ati:”Leta y’u Rwanda ifite umusingi ukomeye buri Munyarwanda wese akwiye kubakiraho akuraho inzitizi z’iterambere zirimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.”
Yavuze ko inkunga nk’iyi itanga icyizere ku bahuye n’ihohoterwa kandi icy’ibanze ari uko umuryan go nyarwanda wose ubereka ko bari kumwe kandi ubashyigikiye muri byose.
Yavuze kokurinda no guteza imbere uburenganzira bw’abahohoterwa ari inshingano ya buri wese, twirinda guceceka ibyabaye kugira ngo tworohereze ubutabera tunirinda ko byasubira .
Yagarutse ku babyeyi bata inshingano zabo zo kurera maze avuga ko byongera umubare w’abana birera n’ababura ababitaho, ko nabyo ari icyaha guhanirwa.
Yibukije urubyiruko inshingano zarwo zirimo kumvira ababyeyi babo, gukunda igihugu ndetse no kwita ku masomo yabo nk’akabando k’ejo hazaza habo.
Yahamagariye kandi abaturage b’Intara y’Iburasirazuba gushaka no kugana serivisi z’ibigo bya Isange One Stop Centres zashyizweho mu bitaro birindwi bibarizwa mu Ntara yabo; zikaba zirimo ubujyanama ku ihungabana, ubwunganizi mu mategeko n’ibindi byose bigenerwa abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
IGP Gasana mu ijambo rye, yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana biri mu byaha bitanu byiganje kurusha ibindi mu Rwanda, hamwe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’ubujura.
Aha yagize ati:”Ibi biri mu bigize ubukangurambaga mu gutahura, kurwanya no gukumira icyaha nk’iki, guha icyizere ku bakorewe ihohoterwa ndetse no gukurikirana no guhana abarikoze; kuko ubyaryo ari imbogamizi ku mutekano n’iterambere.”
Yakomeje agira ati:”Ahazaza h’icyi gihugu hazaterwa n’ibyo dukora uyu munsi dufatanyije mu kubaka u Rwanda rw’ejo,…ruzira ibiyobyabwenge kandi abanyabyaha bagashyikirizwa ubutabera.”
Yarangije avuga ko abakora ibyaha bibangamira uburenganzira bwa muntu cyangwa bagerageza kwihorera ku babakoreye amakosa bagomba kujya bahabwa ibihano bikakaye birimo n’igifungo.
Guverineri Kazayire yavuze ko Intara ayobora yashyize imbaraga mu bukangurambaga burwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana , ibiyobyabwenge ari nacyo cyah cyiganje muri iyo ntara.
Uku gutaha amazu no kuyashyikiriza abagenerwabikorwa kwanabereye muri turiya turere dutatu tundi twavuzwe haruguru.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Esperance Nyirasafari