• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire   |   08 Jul 2025

  • Police VC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2025 mu byiciro byombi, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma   |   07 Jul 2025

  • Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha   |   04 Jul 2025

  • Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk’umutoza mukuru   |   03 Jul 2025

  • Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!   |   03 Jul 2025

  • Ubwigenge bwabaye igikoresho cy’ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo   |   02 Jul 2025

You are at :Home»ITOHOZA»N’uwanga Urukwavu yemera ko ruzi kwiruka, Twagiramungu yashimye ibyiza U Rwanda rwagezeho

N’uwanga Urukwavu yemera ko ruzi kwiruka, Twagiramungu yashimye ibyiza U Rwanda rwagezeho

Editorial 09 Jan 2017 ITOHOZA

Twagiramungu Faustin uzwi ku kazina ka Rukokoma, aratangaza ko umwaka wa 2016 usize u Rwanda rugeze ku bintu 3 by’ingenzi bitazibagirana mu mateka y’isi. Aba yaratangaje ko bidakwiye kwitirirwa umuntu umwe cyangwa itsinda ry’abantu ahubwo byakwitirirwa abanyarwanda bose nawe arimo.

Twagiramungu Faustin avuga ko mu rwego rw’igihugu, umwaka w’2016 usize ibikorwa by’ingirakamaro byongereye u Rwanda ishema mu ruhando rw’amahanga. Muri ibyo bikorwa mboneragihugu, twavuga ibi bikurikira:

1.Inyubako yiswe «Kigali Convention Center» (KCC), n’ubwo idahiga ubwiza « Kenyatta Conference Center » y’i Nayirobi ; ariko ku gihugu gikennye nk’icyacu, ni igitego mu bihugu bitatu byahoze biyoborwa n’abakoloni b’Ababiligi (Burundi, RD Congo, Rwanda).

-5238.jpg

2.Indege ebyiri za AIRBUS 330-320 na 330-300 zizaba indorerwamo y’u Rwanda mu bihugu zizajya zitwarira abagenzi.

-5240.jpg

-5239.jpg

3.Hafashwe icyemezo cyo kuzubaka « ikibuga mpuzamahanga cy’indege » (AEROPORT INTERNATIONAL) mu Bugesera, hakaba hari hashize imyaka 50 irenga iki kibuga gishakwa n’Abanyarwanda ndetse n’Abanyamahanga, bamwe bakaba barifuzaga ko cyubakwa igitaraganya, ku mpamvu zitarasobanuka.

-5241.jpg

Ati “Bigomba kumvikana ko ibyo bikorwa atari iby’abantu ku giti cyabo, ko ari iby’igihugu, dore ko n’amadeni yasabwe na Leta azabyubaka azishyurwa ku ngengo y’imali y’igihugu, iturutse ahanini ku misoro n’imisanzu y’abenegihugu.”

Twagiramungu Faustin akaba avuga ko mu babyitirirwa nawe adakwiye kuburamo kuko nawe ari mu batanze umusaruro uhagije mu kubaka igihugu.

Ati “ Ibyo bikorwa kandi biramutse bigurishijwe, amafaranga byinjije agomba kujya mu isanduku y’igihugu. Ibikorwa nk’ibi ni ibyo gushyigikirwa kuko bitandukanye n’ibyiswe imiturirwa isigaye isa n’umurato mu mujyi wa Kigali. Ibikorwa by’amajyambere mu Rwanda byaba imihanda, ibitaro bya Leta, n’izindi nyubako z’ingirakamaro bigomba gushyigikirwa, mu gihe bifitiye akamaro Abataturarwanda muri rusange.”

Iri jambo yavuze ryatunguye benshi cyane n’ubwo harimo amagambo akarishye y’ubwishongozi, ariko nibura yashimye ibyo ubuyobozi bwiza bukorera abanyarwanda aho ku basanzwe tumuzi ko anenga gusa ibyo u Rwanda rwagezeho, twatangajwe no kumva noneho abishima. Ari nayo mpamvu natwe tumuhaye ijambo.

Uyu musaza ugeze mu myaka y’ubukure, yakunze kuvuga ko nawe ashaka kwiyamamaza akayobora u Rwanda ariko mu mwaka umwe ushize yabaye nk’uceceka ibyo kwiyamamaza ntiyongera kubihingutsa mu kanwa ke.

Uyu mugabo yigeze kwiyamamaza mu matora ya Perezida yabaye mu 2003 aza gutsindwa ku majwi atageze kuri ane ku ijana. Kuva icyo gihe ntiyahwemye kuvuga ko aziyamamaza kuko mu 2010 nabwo yagerageje kuza kwiyamamaza ariko ntiyabasha kugera mu Rwanda kuko Atari yujuje ibyangombwa bimuhesha uburenganzira bwo kwinjira mu gihugu.

2017-01-09
Editorial

IZINDI NKURU

Ubutabazi bw’Inkotanyi n’ubumuntu bwa Musenyeri Hakizimana mu kurokora Abatutsi muri St Paul

Ubutabazi bw’Inkotanyi n’ubumuntu bwa Musenyeri Hakizimana mu kurokora Abatutsi muri St Paul

Editorial 19 Jun 2018
RDC: Fayulu yemejwe nk’uzahagararira abatavuga rumwe na leta mu matora ya Perezida

RDC: Fayulu yemejwe nk’uzahagararira abatavuga rumwe na leta mu matora ya Perezida

Editorial 12 Nov 2018
Kudeta mu Rwanda interahamwe n’ibigarasha birota, ni filime itabona abayikina n’abayireba

Kudeta mu Rwanda interahamwe n’ibigarasha birota, ni filime itabona abayikina n’abayireba

Editorial 04 Sep 2024
Mu byegera bya Perezida Nkurunziza bihabwa amahirwe yo kumusimbura mu 2020, harimo na Gen Prime Niyongabo

Mu byegera bya Perezida Nkurunziza bihabwa amahirwe yo kumusimbura mu 2020, harimo na Gen Prime Niyongabo

Editorial 15 Nov 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru