Twagiramungu Faustin uzwi ku kazina ka Rukokoma, aratangaza ko umwaka wa 2016 usize u Rwanda rugeze ku bintu 3 by’ingenzi bitazibagirana mu mateka y’isi. Aba yaratangaje ko bidakwiye kwitirirwa umuntu umwe cyangwa itsinda ry’abantu ahubwo byakwitirirwa abanyarwanda bose nawe arimo.
Twagiramungu Faustin avuga ko mu rwego rw’igihugu, umwaka w’2016 usize ibikorwa by’ingirakamaro byongereye u Rwanda ishema mu ruhando rw’amahanga. Muri ibyo bikorwa mboneragihugu, twavuga ibi bikurikira:
1.Inyubako yiswe «Kigali Convention Center» (KCC), n’ubwo idahiga ubwiza « Kenyatta Conference Center » y’i Nayirobi ; ariko ku gihugu gikennye nk’icyacu, ni igitego mu bihugu bitatu byahoze biyoborwa n’abakoloni b’Ababiligi (Burundi, RD Congo, Rwanda).
2.Indege ebyiri za AIRBUS 330-320 na 330-300 zizaba indorerwamo y’u Rwanda mu bihugu zizajya zitwarira abagenzi.
3.Hafashwe icyemezo cyo kuzubaka « ikibuga mpuzamahanga cy’indege » (AEROPORT INTERNATIONAL) mu Bugesera, hakaba hari hashize imyaka 50 irenga iki kibuga gishakwa n’Abanyarwanda ndetse n’Abanyamahanga, bamwe bakaba barifuzaga ko cyubakwa igitaraganya, ku mpamvu zitarasobanuka.
Ati “Bigomba kumvikana ko ibyo bikorwa atari iby’abantu ku giti cyabo, ko ari iby’igihugu, dore ko n’amadeni yasabwe na Leta azabyubaka azishyurwa ku ngengo y’imali y’igihugu, iturutse ahanini ku misoro n’imisanzu y’abenegihugu.”
Twagiramungu Faustin akaba avuga ko mu babyitirirwa nawe adakwiye kuburamo kuko nawe ari mu batanze umusaruro uhagije mu kubaka igihugu.
Ati “ Ibyo bikorwa kandi biramutse bigurishijwe, amafaranga byinjije agomba kujya mu isanduku y’igihugu. Ibikorwa nk’ibi ni ibyo gushyigikirwa kuko bitandukanye n’ibyiswe imiturirwa isigaye isa n’umurato mu mujyi wa Kigali. Ibikorwa by’amajyambere mu Rwanda byaba imihanda, ibitaro bya Leta, n’izindi nyubako z’ingirakamaro bigomba gushyigikirwa, mu gihe bifitiye akamaro Abataturarwanda muri rusange.”
Iri jambo yavuze ryatunguye benshi cyane n’ubwo harimo amagambo akarishye y’ubwishongozi, ariko nibura yashimye ibyo ubuyobozi bwiza bukorera abanyarwanda aho ku basanzwe tumuzi ko anenga gusa ibyo u Rwanda rwagezeho, twatangajwe no kumva noneho abishima. Ari nayo mpamvu natwe tumuhaye ijambo.
Uyu musaza ugeze mu myaka y’ubukure, yakunze kuvuga ko nawe ashaka kwiyamamaza akayobora u Rwanda ariko mu mwaka umwe ushize yabaye nk’uceceka ibyo kwiyamamaza ntiyongera kubihingutsa mu kanwa ke.
Uyu mugabo yigeze kwiyamamaza mu matora ya Perezida yabaye mu 2003 aza gutsindwa ku majwi atageze kuri ane ku ijana. Kuva icyo gihe ntiyahwemye kuvuga ko aziyamamaza kuko mu 2010 nabwo yagerageje kuza kwiyamamaza ariko ntiyabasha kugera mu Rwanda kuko Atari yujuje ibyangombwa bimuhesha uburenganzira bwo kwinjira mu gihugu.