• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Umunyarwanda arabundabunda muri ‘New Zealand’ akwepa ubutabera

Umunyarwanda arabundabunda muri ‘New Zealand’ akwepa ubutabera

Ubwanditsi 04 Jan 2017 ITOHOZA

Pheneas Nzaramba, Umunyarwanda ukekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi kuri ubu akaba yarahungiye muri New Zealand yashyizwe ku karubanda n’urwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha (NPPA).

Abashinjacyaha ntibaramenya niba uyu mugabo akoresha andi mazina ngo abone uko atazatabwa muri yombi cyangwa niba atarmutse, ariko umuvugizi w’uru rwego, Faustin Nkusi avugana na The New Times dukesha iyi nkuru, yavuze ko boherereje New Zealand impapuro zo kumuta muri yombi.

Faustin Nkusi yagize ati: “Ubwo twoherezaga impapuro zimuta muri yombi yari hariya (Muri New Zealand) ariko aba bantu bahora bahindura aderese“

Pheneas Nzaramba ashinjwa ibyaha bya jenoside n’itsembatsemba nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Amakuru yakusanyijwe akaba agaragaza uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri Nyakizu. Aha akaba ari mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.

Mu mwaka ushize, Nkusi yavuze ko abantu batatu bagize uruhare muri jenoside bahunze harimo Eugene Uwimana, wahoze ari umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (Kaminuza y’u Rwanda kuri ubu), hatanzwe impapuro zo kumuta muri yombi mu 2004 na Enock Ruhigira hatanzwe impapuro zo kumuta muri yombi mu 2007, bose hizerwaga ko batuye muri iki gihugu cya New Zealand.

-5244.jpg

Faustin Nkusi, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha

Icyo gihe ikinyamakuru, The Dominion Post, gikorera mu mujyi wa Wellington, kikaba cyaratangaje ko umwe muri aba bashinjwa yari arimo aragerageza no gushakisha mu buryo bw’ibanga abatangabuhamya bo kumushinjura. Nyuma, kuwa 20 Nyakanga, 2016, abayobozi b’u Budage baje guta muri yombi Enock Ruhigira agikandagira ku Kibuga cy’indege cya Frankfurt.

U Rwanda rwarakurikiranye, rwohereza u Budage ibirego Ruhigira ashinjwa. Kuri ubu ari ahantu afungiye mu gihe hagitekerezwa uko yakoherezwa mu Rwanda. Uyu mugabo w’imyaka 65 akaba yarakoze mu biro bya perezida nk’Umuyobozi wa cabinet mu gihe cya jenoside.

Amakuru avuga ko mu gihe cya jenoside uyu Nzaramba yari umucungamutungo w’Ihuriro ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda ahitwa Nyatanga muri Paruwasi ya Nyakizu.

Avugwaho kuba yaragize ubwe uruhare mu bwicanyi, atwika amazu y’abicwaga ndetse no kuba yarafashe abagore ku ngufu.

Nubwo bitoroshye kuvuga ubufatanye buri hagati y’u Rwanda na New Zealand kuri iki kibazo, ngo abashinzwe iperereza n’abashinjacyaha bo muri iki gihugu bamaze kugera mu Rwanda inshuro 4 bakora iperereza ku bashinjwa.

-5243.jpg

Pheneas Nzaramba n’umuryango we

2017-01-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yatanze isomo ku   ishingiro ry’ubukungu n’ubwiyunge by’Abanyarwanda

Perezida Kagame yatanze isomo ku ishingiro ry’ubukungu n’ubwiyunge by’Abanyarwanda

Ubwanditsi 28 Oct 2016
Ariko abategetsi b’u Burundi bita Perezida Kagame “umwanzi “, bajya bibuka ko biteranya n’amateka?

Ariko abategetsi b’u Burundi bita Perezida Kagame “umwanzi “, bajya bibuka ko biteranya n’amateka?

Ubwanditsi 15 Jan 2024
Intambara ikomeye  hagati y’Ubutegetsi bwa Trump n’Itangazamakuru imaze gufata indi ntera

Intambara ikomeye hagati y’Ubutegetsi bwa Trump n’Itangazamakuru imaze gufata indi ntera

Ubwanditsi 30 Jan 2017
IRIBAGIZA CHRISTINE Wahotowe yari muntu ki ?

IRIBAGIZA CHRISTINE Wahotowe yari muntu ki ?

Ubwanditsi 16 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abayobozi ba FDLR bishwe nyuma yuko bashishikarijwe gushyira intwaro hasi bagataha mu Rwanda, bavunira ibiti mu matwi ahubwo bagaragaza ingengabitekerezo yabo
INKURU NYAMUKURU

Abayobozi ba FDLR bishwe nyuma yuko bashishikarijwe gushyira intwaro hasi bagataha mu Rwanda, bavunira ibiti mu matwi ahubwo bagaragaza ingengabitekerezo yabo

Ubwanditsi 12 Jan 2020
Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana
Amakuru

Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana

RUSHYASHYA 07 Oct 2026
Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania
Amakuru

Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania

RUSHYASHYA 08 Sep 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru