Itsinda rya muzika rya Urban Boys ryafashe ingamba nshya nyuma yo kuvugwaho gutandukana.
Izo ngamba zishingiye ku gushyiraho amabwiriza ngenderwaho akumira umuhanzi uwo ari we wese wo muri iryo tsinda gukorana indirimbo n’undi utaribarizwamo.
Manzi James bita Humble G umwe mu bagize Urban Boys, avuga ko bagiye bumva ibihuha ngo itsinda ryabo ryatandukanye kandi nta kuri kurimo.
Manzi yagize ati “ibihuha byatuvuzweho byatewe na twe nk’itsinda kuko wasangaga twikoranira n’abandi bahanzi mu buryo navuga ko buri mu kavuyo, bigatuma hari abibaza ko twaba twaratandukanye, ariko ibyo ntibizongera”.
Ibikubiye muri ayo mabwiriza
N’ubwo ntaho byanditswe, Urban Boys yemeje ko uko ari batatu nta n’umwe muri bo uzongera gufatanya n’utari mu itsinda ryabo, keretse habanje kubaho ubwumvikane bakabyigira hamwe.
Nk’uko Humble G yakomeje avuga, ayo mabwiriza batangiye kuyagenderaho, bakaba banateganya kuyashyira mu nyandiko, ari na bwo bazagena ibihano ku wanyuranyije na yo.
Ni nde urebwa cyane n’ayo mabwiriza?
Nta muhanzi ufite umwihariko mu kubahiriza ibyo Urbana Boyz yemerenyijweho, kuko bose uko ari 3 bajyaga bumva ko nta cyo bitwaye gukorana n’abandi bataririmbana.
Ibyo byagarutsweho na Manzi ubwo yagiraga ati “ari njyewe, ari Nizzo yewe na Safi, nta n’umwe udafitanye indirimbo n’undi muhanzi hano mu Rwanda, ibintu twaje gusanga ari akajagari mu muziki wacu, tukaba twisegura ku bakunzi bacu baje kubibonamo ko ari ikimenyetso cyo gutandukana.”
Itsinda rya Urban Boys