Perezida wa Repubulika Paul Kagame Kuri uyu wakabiri yagejeje ijambo kubitabiriye umuhango wo gufungura inama yamunani yigaku ishoramari izwinka Vibrant Gujarat Summit, yatangiye mu gihugu cy’ u Buhinde.
Iyi nama ihurije hamwe abakuru b’ibihugu naza Guverinoma, abayobozi mu nzego zitandukanye, abayobozi b’ibigo mpuzamahanga by’ubucuruzi, inzobere n’abarimu bazakaminuza ndetse n’abahagarariye ibigo by’ubucuruzi bikomeye mu Buhinde.
Mu ijambo rye Perezida Kagame yibanze by’umwihariko kubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari bumaze igihe kirekire hagati y’Afurika n,uBuhinde.
Perezida Kagame yagize ati: “Afurika n’uBuhinde bihuriye kubufatanye bumaze igihe kirekire ndetse n’intego zigamije imibereho myiza n’iterambere by’abaturage bacu. Ubucurizi hagati y’u Buhinde n’ u Rwanda buratera imbere ariko haracyari inzego nyinshi zashorwamo imari. Kimwe nk’uBuhinde, u Rwanda rufite intego yokugera kumpinduka z’igihe kirekire hashingiwe kugukangurira abaturage gutanga umusaruro uhagije.”
Perezida Kagame kandi yahamagariye abashoramari b’aba hinde kuza gukorera mu Rwanda, ababwirako u Rwanda rwiteguye kubakira.
Yagize ati: “Dushingiye kumuvuduko wihuta w’Isi ya none, dufite amahirwe yo kongera ingano y’ibyo Afurika yohereza mu Buhinde, bikava kuri peteroli n’amabuye y’agaciro gusa. Twiteguye kugirana ibiganiro ku ishoramari. Turateganya kongera ibikorwa hagati yacu n’uBuhinde harimo no gutangiza mu mezi make ari imbere ingendo z’indege za Rwandair zizerekeza mu mugi wa Mumbai. Umuco w’u Buhinde w’ishora mari rihamye uhuye n’intego zacu ndetse n’ama hirwe y’ishoramari ari mu gihugu cyacu. Dufite impamvu yo kugera kuntego zacu kandi turi hano kugirango 0-9bigerweho.”
Perezida Kagame yanagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’uBuhinde Narendra Modi ndetse na Minisitiri wa Leta ya Gurajat, Pradipsinh Jadeja. Mu biganiro byaPerezida Kagame na Minisitiri Modi bibanze kungingo zitandukanye kubufatanye bw’ibihugu byombi ndetse nagahunda z’uBuhinde zo kongera ibikorwa nk’umufatanya bikorwa w’Afurika.
Ibihugu byombi byemeranije kuzamura urwego rw’ubufatanye busanzwe bukagera kurwego ruhamye hibandwa kunzego z’iterambere mu bihugu byombi ndetse no mu turere biherereyemo. U Rwanda kandi rwi shimye icyemezo cy’uBuhinde cyogufungura ibiro by’ubuhagarariye mu Rwanda.
Inama ya Vibrant Gujarat Summit iba inshuro ebyiri mu mwaka ikaba igamije guteza imbere ishoramari. Kuva itangiyekuba mu mwaka wa 2003, yasinyiwemo amasezerano atandukanye y’ubufatanye, yanabaye kandi urubuga rwo kugaragarizamo ahari amahirwe y’ishoramari no kungurana ubumenyi.
Source : Office of the President -Communications Office