Abantu umunani biganjemo abatwara ibinyabiziga bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi kugira ngo be guhanirwa ibyaha birimo kwica amategeko y’umuhanda.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ngengamikorere , Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Nepo Mbonyumuvunyi yavuze ko bafatiwe mu bice bitandukanye by’igihugu ku itariki 13 uku kwezi.
Yakomeje avuga ko ruswa bagerageje gutanga iri hagati y’ibihumbi bibiri na bitanu by’amafaranga y’u Rwanda.
Yongeyeho ko kuva uyu mwaka utangiye, abagera kuri 20 bamaze gufatwa baha ruswa abapolisi kugira ngo be guhanirwa kwica amategeko y’umuhanda ndetse n’ibindi byaha.
Mu butumwa bwe, ACP Mbonyumuvunyi yagize ati,”Ruswa ni ikizira muri Polisi y’u Rwanda; kandi yafashe ingamba zo kurushaho kuyirwanya no kuyikumira. Abagerageza kuyiha abapolisi kugira ngo babakorere ibinyuranije n’amategeko bamenye ko bitazigera bibahira. Umuntu ufatiwe mu cyaha runaka akwiye gukurikiza ibyo amategeko ateganya, aho gutanga ruswa kugira ngo ye gukurikiranwaho icyaha yakoze.”
Yibukije ko ruswa igira ingaruka mbi kuri serivisi n’iterambere muri rusange; bityo asaba buri wese kuyirinda no kugira uruhare mu kuyirwanya; atanga amakuru y’aho ayikeka ku murongo wa telefone itishyurwa 916.
Mu mwaka ushize abarenga 200 bafatiwe mu cyuho bagerageza guha ruswa abapolisi. Abenshi muri bo bamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.
Umuntu uhamwe n’icyaha cya ruswa ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro ka ruswa yashatse gutanga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
RNP