Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwategetse, ko umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30.
Ejo kuwa mbere saa cyenda n’iminota irindwi ni bwo Umucamanza yatangiye gusoma ibyaha bibiri Kanuma w’imyaka 47 aregwa birimo; gukora no gukoresha impapuro mpimbano no kutishyura umusoro.
Kanuma wagaragaye mu rukiko ruherereye i Rusororo, yambaye ipantalo y’umukara, inkweto za siporo z’umukara n’ishati y’amabara y’umweru n’umukara, urukiko rwemeje ko afungwa by’agateganyo iminsi 30 nk’uko yabisabiwe n’ubushinjacyaha.
Umucamanza yavuze ko ibyagezweho mu iperereza ku byaha Kanuma aregwa bihagije, kandi byerekana ko ashobora kuba yarabikoze.
Yavuze ko ku cyaha cyo kunyereza imisoro, urukiko rufite ikimenyetso cy’inyandiko ya Kanuma yandikiye Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) acyemerera ko akirimo umwenda w’imisororya 65 256 589 Frw atishyuye ariko agasobanura ko impamvu zabiteye ko ari uko imirimo itagenze neza.
Ku bijyanye n’impapuro mpimbano, Ubushinjacyaha bwashinjije Kanuma ko yanditse sheki akagenda ashyiraho amafaranga menshi atandukanye n’ayo asanzwe ahemba abakozi, akazishyira mu idosiye yahataniraga isoko muri Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero(RDRC), agira ngo ahuze n’ibyo iyo komisiyo yasabaga.
Ni isoko kandi yaje gutsindira, bikavugwa ko ryari rifite miliyoni 44 z’amafaranga y’u Rwanda, byose ngo abikora abakozi batabizi.
Umucamanza yavuze ko abo Kanuma yavugaga ko bazanditse, biyemereye ko batazizi kuko batigeze bazigiramo uruhare.
Umucamanza ati “Ibi dusanga ari impamvu zikomeye zituma dukeka ko iki cyaha gishobora kuba cyarakozwe na Kanuma.”
Indi mpamvu Umucamanza yashingiyeho ni ukuba Kanuma yarafatiwe i Kayonza atorotse.
Kanuma mu miburanire ye yemeye ko yafatiwe i Kayonza, ariko akavuga ko ntacyamubuzaga kugira aho ajya, kuko atari afunze.
Umucamanza yavuze ko ibisobanuro bye kuri iyi ngingo nta shingiro bifite kuko kuba yari azi ko afite ibyo akurikiranwaho yagombaga kwigengesera kugira ngo hato atitwa ko ashaka gucika.
Umucamanza ati “Bityo kuba yarafatiwe i Kayonza kandi bwije, dusanga nta cyemeza ko aramutse arekuwe atajya kure ya Kayonza, ku buryo igihe inzego z’ubutabera zamushakira zitamubona.”
Kanuma yatawe muri yombi mu ijoro ryo kuwa 31 Ukuboza 2016.