Mugihe umuryango w’Umwami Kigeli witegura gutwara Benzinge n’amashumiye mu Nkiko bakurikiranyweho ubujura bwakorewe munzu kwa Kigeli , akimara gutanga iperereza police ikaba imaze kurisoza igaragaza ko ibyo byibwe birimo imitamenwa itatu n’ivalisi ifunze yarimo ibyangombwa by’ingendo byatanzwe n’Ishami rya Amerika rishinzwe Ububanyi n’Amahanga, ikarita y’ubwiteganyirize n’amakuru y’ubwishingizi bw’ubuzima, n’impano zirimo impeta za zahabu yakuye hirya no hino.
Boniface Benzinge
Boniface Benzinge, yatanguranwe asohora itangazo abeshya ko ari ibyo Umwani Kigeli V Ndahindurwa yanditse mbere yo gutanga.
Muri iryo tangazo yagarutse ku ngingo y’itabarizwa ry’Umwami, anavuga ko hari kopi y’itangazoteka rigenewe rubanda ‘Proclamation’, ryanditswe n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa ubwe kuwa 12 Ukuboza 2006, yemeza ibizakorwa n’abazabikora igihe azaba atanze akiri mu mahanga.
Gen. Kayumba Nyamwasa
Iyo nyandiko twamenye ko yandikiwe muri Portugal bitegura kujurira nyuma y’urubanza, n’ impaka zakemuwe n’urukiko rwo muri leta ya Virginia, ariko Benzinge na Emmanuel Bushayija n’ababashyigikiye barimo RNC n’ Umunyemari Rujugiro Ayabatwa Tribert wari umaze igihe arwariye mubitaro muri Portugal, abaganga bakaba baramusanzemo Cancer ituruka kubiyobyabwenge afata birimo urumogi.
Rujugiro Ayabatwa Tribert
Aba nibo bacuze umugambi wogutegura iyi nyandiko yagombaga kugaragarizwa urukiko nk’igihamya cy’ibyo Umwami yasize avuze, yaba aho umugogo we ugomba gutabarizwa n’abazabikora. Ariko asanga umurambo wa Kigeli Paster Mpyisi yamaze kuwuriza indege ugeze i Kigali.
Ibi birajya guhura n’ibyo Past. Ezra Mpyisi aherutse gutangaza ko bamwe mu bagize umuryango w’Umwami bagiye gufata Umugogo ku bitaro, bakabwirwa ko icyangombwa cy’itanga rye kigaragaza ko azatabarizwa muri Portugal aho kuba mu Rwanda.
Pasiteri Ezra Mpyisi, avuga abagize uruhare ngo Umugogo w’umwami Kigeli uze gutabarizwa mu Rwanda
Itohoza twakoze rigaragaza ko intandaro y’ibyo byose ari amafaranga ya RNC yatanzwe na Rujugiro ndetse n’imfashanyo z’abazungu bo muri Portugal bahaga Kigeli akiriho, maze Benzinge na bagenzi be amaze gutanga bashaka kuyuririraho ngo bajye kumutabariza muri icyo gihugu bazabone uko bamucuruza muri ba mukerarugendo.
Byaje kurangira Umugogo w’Umwami Kigeli uje gutabarizwa mu Rwanda
Cyiza Davidson
Dieudonne Hakizayezu
Nuko nuko Cyiza we, twarabibonye ko mwamuhaye icyubahiro cy’umuntu wigeze kuba umukuru w’igihugu koko. Muri Portugal se bari kurenza biriya?