• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ikimwaro : Benzinge, Rujugiro na RNC basohoye ‘Proclamation’, bayitirira ko yanditswe n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa

Ikimwaro : Benzinge, Rujugiro na RNC basohoye ‘Proclamation’, bayitirira ko yanditswe n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa

Editorial 04 Feb 2017 ITOHOZA

Mugihe umuryango w’Umwami Kigeli witegura gutwara Benzinge n’amashumiye mu Nkiko bakurikiranyweho ubujura bwakorewe munzu kwa Kigeli , akimara gutanga iperereza police ikaba imaze kurisoza igaragaza ko ibyo byibwe birimo imitamenwa itatu n’ivalisi ifunze yarimo ibyangombwa by’ingendo byatanzwe n’Ishami rya Amerika rishinzwe Ububanyi n’Amahanga, ikarita y’ubwiteganyirize n’amakuru y’ubwishingizi bw’ubuzima, n’impano zirimo impeta za zahabu yakuye hirya no hino.

-5596.jpg

-5595.jpg

Boniface Benzinge

Boniface Benzinge, yatanguranwe asohora itangazo abeshya ko ari ibyo Umwani Kigeli V Ndahindurwa yanditse mbere yo gutanga.

Muri iryo tangazo yagarutse ku ngingo y’itabarizwa ry’Umwami, anavuga ko hari kopi y’itangazoteka rigenewe rubanda ‘Proclamation’, ryanditswe n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa ubwe kuwa 12 Ukuboza 2006, yemeza ibizakorwa n’abazabikora igihe azaba atanze akiri mu mahanga.

-5597.jpg

Gen. Kayumba Nyamwasa

Iyo nyandiko twamenye ko yandikiwe muri Portugal bitegura kujurira nyuma y’urubanza, n’ impaka zakemuwe n’urukiko rwo muri leta ya Virginia, ariko Benzinge na Emmanuel Bushayija n’ababashyigikiye barimo RNC n’ Umunyemari Rujugiro Ayabatwa Tribert wari umaze igihe arwariye mubitaro muri Portugal, abaganga bakaba baramusanzemo Cancer ituruka kubiyobyabwenge afata birimo urumogi.

-179.png

Rujugiro Ayabatwa Tribert

Aba nibo bacuze umugambi wogutegura iyi nyandiko yagombaga kugaragarizwa urukiko nk’igihamya cy’ibyo Umwami yasize avuze, yaba aho umugogo we ugomba gutabarizwa n’abazabikora. Ariko asanga umurambo wa Kigeli Paster Mpyisi yamaze kuwuriza indege ugeze i Kigali.

Ibi birajya guhura n’ibyo Past. Ezra Mpyisi aherutse gutangaza ko bamwe mu bagize umuryango w’Umwami bagiye gufata Umugogo ku bitaro, bakabwirwa ko icyangombwa cy’itanga rye kigaragaza ko azatabarizwa muri Portugal aho kuba mu Rwanda.

-5594.jpg

Pasiteri Ezra Mpyisi, avuga abagize uruhare ngo Umugogo w’umwami Kigeli uze gutabarizwa mu Rwanda

Itohoza twakoze rigaragaza ko intandaro y’ibyo byose ari amafaranga ya RNC yatanzwe na Rujugiro ndetse n’imfashanyo z’abazungu bo muri Portugal bahaga Kigeli akiriho, maze Benzinge na bagenzi be amaze gutanga bashaka kuyuririraho ngo bajye kumutabariza muri icyo gihugu bazabone uko bamucuruza muri ba mukerarugendo.

-5598.jpg

Byaje kurangira Umugogo w’Umwami Kigeli uje gutabarizwa mu Rwanda

Cyiza Davidson

2017-02-04
Editorial

IZINDI NKURU

Umuzamu wa Rayon Sports yitabye Imana bitunguranye

Umuzamu wa Rayon Sports yitabye Imana bitunguranye

Editorial 12 Sep 2017
Kongo-Kinshasa yasabye ubufatanye bw’ingabo zo mu karere mu kurandura imitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro harimo FDLR na FLN

Kongo-Kinshasa yasabye ubufatanye bw’ingabo zo mu karere mu kurandura imitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro harimo FDLR na FLN

Editorial 02 Apr 2021
Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire

Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire

Editorial 04 Jun 2025
Uko Prof. Nshuti Manasseh Asesengura Umubano W’u Rwanda Na Uganda Ashingiye Ku Makuru Y’imvaho

Uko Prof. Nshuti Manasseh Asesengura Umubano W’u Rwanda Na Uganda Ashingiye Ku Makuru Y’imvaho

Editorial 13 Apr 2019

Igitekerezo kimwe

  1. Dieudonne Hakizayezu
    May 7, 201912:07 am -

    Nuko nuko Cyiza we, twarabibonye ko mwamuhaye icyubahiro cy’umuntu wigeze kuba umukuru w’igihugu koko. Muri Portugal se bari kurenza biriya?

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Malawi: Vincent Murekezi afite ubwoba bwo koherezwa mu Rwanda
ITOHOZA

Malawi: Vincent Murekezi afite ubwoba bwo koherezwa mu Rwanda

Editorial 27 Jun 2017
Nyuma yo gutsindwa na APR FC, umutoza wa Rayon Sports Guy Bukasa yeguye ku mirimo ye.
Amakuru

Nyuma yo gutsindwa na APR FC, umutoza wa Rayon Sports Guy Bukasa yeguye ku mirimo ye.

Editorial 16 Jun 2021
Amavubi yitegura gukina na Mali ndetse na Kenya yatangiye imyitozo adafite abakina hanze bazabimburirwa na Djihad Bizimana
Amakuru

Amavubi yitegura gukina na Mali ndetse na Kenya yatangiye imyitozo adafite abakina hanze bazabimburirwa na Djihad Bizimana

Editorial 06 Nov 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru