• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»HUYE : Abakristu ba ADEPR bakomeje kwibasirwa n’abagizi banabi, harakekwa FDLR

HUYE : Abakristu ba ADEPR bakomeje kwibasirwa n’abagizi banabi, harakekwa FDLR

Editorial 03 Feb 2017 Mu Mahanga

Abantu bitwaje intwaro za gakondo zirimo amacumu, imihoro , amabuye n’ibindi bateye muri iri joro ryakeye bateye urusengero rwa ADEPR ku mudugudu wa Ngoma muri Paruwasi ya Taba mu karere ka Huye , batema abakirisitu cumi na babiri bari barimo gusenga ndetse n’abandi bane babatabaye.

Abakomeretse barimo kwitabwaho mu bitaro bya kaminuza bya Butare CHUB.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 2 gashyantare 2016 ubwo abakirisitu bo kuri uyu mudugudu bari bari mu masengesho bita amakesha, hinjira abantu bitwaje intwaro zirimo imihoro barabatema.

Umuvugizi wungirije w’itorero rya Pantekoti mu Rwanda ADEPR Bishop Tom Rwagasana avuga ko abatemwe bose ari cumi na batandatu barimo cumi na babiri basengaga ndetse n’abanyerondo bane batabaye.

Yagize ati “baje mu ijoro ryacyeye basanga abantu basenga bari cumi na babiri muri bo abadamu ni batanu, abagabo babiri, umusore umwe n’abakobwa bane. Batatu bakomerekejwe cyane. Hari n’abandi bane baje gutabara nabo barabakomeretsa. Abo babateye bari bitwaje imipanga, amafuni, ibikoni n’amabuye”.

Bishop Rwagasana yavuze ko nta kintu babambuye ahubwo ko baje bababwira ngo niba basenga Imana ibatabara ngo nihite ibatabara hanyuma barabatema. Ati “ Baje bababwira amagambo bababwira ko bitwaza ko bakora ibitangaza, basenga ngo baraje babice” .

-5616.jpg

Bishop Tom Rwagasana

Bishop Rwagasana yongeyeho ko batahita bamenya icyabiteye ahubwo ko bategereje ikizava mu iperereza aboneyeho gusaba abakirisitu ba ADEPR kuba maso bagasenga ntibizongere.

Si ubwa mbere Abakirisitu bo kuri uyu mudugudu batewe n’abagizi ba nabi kuko no mu mpera z’icyumweru gishize hari abantu nabo bataramenyekana bateze abakirisitu bo kuri uyu mudugudu barabatema babagira intere bamwe bagwa muri koma.

Birakekwa ko ari FDLR ituruka mu gihugu cy’u Burundi, gihana imbibi n’Intara y’Amajyepfo baza mu baturage bihishahisha ndetse bamwe bigize abapagasi, bahingiririza nyamara ari abagizi banabi bakomeje ibikorwa byabo byo guhohotera abaturage no kubatera ubwoba kugirango babangije ubuyobozi buriho cyane cyane muri ikigihe cy’amatora y’umukuru w’Igihugu yegereje, ni murwego rwo gutera ubwoba Abakristu ba ADEPR basanzwe ari benshi mu gihugu kugirango batazitabira amatora.

2017-02-03
Editorial

IZINDI NKURU

Ubushinjacyaha bwa Gisilikare bumaze gusabira Col Byabagamba na Rusagara  gufungwa imyaka 22

Ubushinjacyaha bwa Gisilikare bumaze gusabira Col Byabagamba na Rusagara gufungwa imyaka 22

Editorial 04 Mar 2016
APR FC iri mu makipe 10 yemeje kuzakina CECAFA Kagame Cup 2021 izaba muri Kanama muri Tanzaniya

APR FC iri mu makipe 10 yemeje kuzakina CECAFA Kagame Cup 2021 izaba muri Kanama muri Tanzaniya

Editorial 23 Jul 2021
Gen. Tumukunde yajyanwe mu bitaro igitaraganya

Gen. Tumukunde yajyanwe mu bitaro igitaraganya

Editorial 16 Mar 2020
Police FC ibifashijwemo na Usengimana yatsinze Muhanga FC

Police FC ibifashijwemo na Usengimana yatsinze Muhanga FC

Editorial 12 May 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Leta ya Uganda yirukanye ku butaka bwayo Abanyarwanda 342 ibashinja kubateza icyorezo Isi iri guhangana nacyo cya Coronavirus (COVID-19).
INKURU NYAMUKURU

Leta ya Uganda yirukanye ku butaka bwayo Abanyarwanda 342 ibashinja kubateza icyorezo Isi iri guhangana nacyo cya Coronavirus (COVID-19).

Editorial 27 Mar 2020
UBurundi bukomeje kurundanya abantu bitwaje intwaro mu Ntara ya Cibitoke,  bikekwa ko ari Interahamwe zigamije gutera u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

UBurundi bukomeje kurundanya abantu bitwaje intwaro mu Ntara ya Cibitoke, bikekwa ko ari Interahamwe zigamije gutera u Rwanda

Editorial 31 Mar 2018
I Bethlehem hubatswe urukuta rushushanyijeho Trump na Netanyahu basomana
Mu Mahanga

I Bethlehem hubatswe urukuta rushushanyijeho Trump na Netanyahu basomana

Editorial 30 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru