Abantu bitwaje intwaro za gakondo zirimo amacumu, imihoro , amabuye n’ibindi bateye muri iri joro ryakeye bateye urusengero rwa ADEPR ku mudugudu wa Ngoma muri Paruwasi ya Taba mu karere ka Huye , batema abakirisitu cumi na babiri bari barimo gusenga ndetse n’abandi bane babatabaye.
Abakomeretse barimo kwitabwaho mu bitaro bya kaminuza bya Butare CHUB.
Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 2 gashyantare 2016 ubwo abakirisitu bo kuri uyu mudugudu bari bari mu masengesho bita amakesha, hinjira abantu bitwaje intwaro zirimo imihoro barabatema.
Umuvugizi wungirije w’itorero rya Pantekoti mu Rwanda ADEPR Bishop Tom Rwagasana avuga ko abatemwe bose ari cumi na batandatu barimo cumi na babiri basengaga ndetse n’abanyerondo bane batabaye.
Yagize ati “baje mu ijoro ryacyeye basanga abantu basenga bari cumi na babiri muri bo abadamu ni batanu, abagabo babiri, umusore umwe n’abakobwa bane. Batatu bakomerekejwe cyane. Hari n’abandi bane baje gutabara nabo barabakomeretsa. Abo babateye bari bitwaje imipanga, amafuni, ibikoni n’amabuye”.
Bishop Rwagasana yavuze ko nta kintu babambuye ahubwo ko baje bababwira ngo niba basenga Imana ibatabara ngo nihite ibatabara hanyuma barabatema. Ati “ Baje bababwira amagambo bababwira ko bitwaza ko bakora ibitangaza, basenga ngo baraje babice” .
Bishop Tom Rwagasana
Bishop Rwagasana yongeyeho ko batahita bamenya icyabiteye ahubwo ko bategereje ikizava mu iperereza aboneyeho gusaba abakirisitu ba ADEPR kuba maso bagasenga ntibizongere.
Si ubwa mbere Abakirisitu bo kuri uyu mudugudu batewe n’abagizi ba nabi kuko no mu mpera z’icyumweru gishize hari abantu nabo bataramenyekana bateze abakirisitu bo kuri uyu mudugudu barabatema babagira intere bamwe bagwa muri koma.
Birakekwa ko ari FDLR ituruka mu gihugu cy’u Burundi, gihana imbibi n’Intara y’Amajyepfo baza mu baturage bihishahisha ndetse bamwe bigize abapagasi, bahingiririza nyamara ari abagizi banabi bakomeje ibikorwa byabo byo guhohotera abaturage no kubatera ubwoba kugirango babangije ubuyobozi buriho cyane cyane muri ikigihe cy’amatora y’umukuru w’Igihugu yegereje, ni murwego rwo gutera ubwoba Abakristu ba ADEPR basanzwe ari benshi mu gihugu kugirango batazitabira amatora.