Perezida Paul Kagame hashize imyaka agiye gufungura umuhanda wa Namanga uhuza Kenya na Tanzania. Nk’umushyitsi mukuru muri uyo muhango, yatangiye avuga mu giswahili abatanzania n’abandi bose bari aho barishimye cyane, bakoma amashyi cyane mu gihe hari abandi bayobozi batemberera ibi bihugu bidukikije ariko ururimi rukaba ibamba cyangwa umwumbati wa gitaminsi.
Ubu rero nyuma y’igihe Inama y’abaministiri bemeje Igiswahili kuba ururimi rwemewe ndetse ejobundi inteko nshinga amategeko ikakigira itegeko no kugiha umugisha, ni byiza ko abanyarwanda twese nkabitsamuye dukora iyo bwabaga tukakiga kandi ndababwira ukuri kirororshye kukiga no kukimenya.
Aha Icyangombwa cyagombye gukurikira ni iki:
Kumva ko Igiswahili atari ururimi rw’abashikazi n’abashizibisoni abantu batize cyangwa abayisalamu nkuko cyera abaswa babitekerezaga.
Icya kabiri nuko Leta ishyiraho urwego n’uburyo bunoze, busobanutse kugirango kigere kuri bose babishaka kandi babyifuza cyane cyane abaturiye imipaka, inkiko n’abakora imyuga y’ubucuruzi, ubukorikori, abatwara abantu n’ibintu, abarimu n’abanyeshuli, abayobozi kuko iyo umuyobozi ariye umunwa imbere y’abandi isoni ze zigira ingaruka kuri benshi.
Abanditsi b’ibitabo, abarimu n’abandi bafite ubumenyi mu giswahili ni byiza ko bishyira hamwe bakareba icyo bakora mu kugiteza imbere.
Ni byiza ko abashoramari n’abafatanyabikorwa babyitabira bagashora amafaranga mu mishinga yo kwiga, kwigisha , gukora ubushakashatsi, kwandika no gukwirakwiza amasomo n’amasomero y’ururimi rw’Igiswahili.
Abanyarwanda muri rusange bazwiho ko icyobiyemeje bakigeraho kandi ko ahri ubushake haboneka ubushobozi bityo rero twitabire kwiga no guteza imbere Igiswahili kuko ntakurira mumyotsi warayobewe aho abandi bahahiye.
Mukurangiza reka ngire nti: “Hongera sana Rais Paul Kagame, Mola akujalie Uhai na afya njema. Bunge(inteko) na Wanyarwanda wote, Shukran”
Karibu Tujifunze Kiswahili kwa manufaa(inyungu) yetu.
Profesa Pacifique Malonga
Email: becos1@yahoo.fr