Umuhuza w’Abarundi, Benjamin Mkapa, yatumije indi mishyikirano y’abatavuga rumwe mu bibazo byo mu Burundi kandi hari icyizere yuko ubwitabire buzaba bushimishije.
Iyo mishyikirano izabera Arusha kuva tariki 16 kugeza tariki 18 uku kwezi. Indi mihyikirano nk’iyo yabereye muri uwo mujyi uri muri uwo muiyi uri mu majyaruguru yaTanzania tariki 16 ukwezi gushize ariko ntiyitabirwa bishimishije n’umubare mu nini.
Impamvu imishyikirano yo mu kwezi gushize ititabiriwe bihagije n’uko umutwe ubumbiye hamwe amashyaka akomeye cyane muri opozisiyo y’u Burundi (CNARED) wari yararahiye yuko utazongera kwitabira ibiganiro bizaba byatumijwe na Mkapa ngo kuko bari batakimubona nk’umuhuza, ahubwo ari umuntu wa Petero Nkurunziza. Mu batu 24 Mkapa yari yatumije kuva muri CNARED, batandatu gusa nibo bitabiriye ubutumire bajya muri ibyo biganiro Arusha mu kwezi gushize.
Impamvu yatumye CNARED irahira yuko itakemera Mkapa nk’umuhuza n’uko mu ntangiriro z’Ukuboza umwaka ushize, uwo mugabo wigeze kuba umukuru w’igihugu cya Tanzania yavugiye ku mugaragaro ari mu Burundi yuko abatemera ko Nkurunziza ari Perezida w’u Burundi ari injiji ngo kuko yemewe n’amategeko w’icyo gihugu ngo akaba anemewe n’amahanga.
Abo muri opozisiyo bo bavuga yuko Nkurunziza ari ku butegetsi kijura ngo kuko yiyamamarije manda ya gatatu binyuaranije n’amategeko. CNARED mu ijwi ry’umuyobozi wayo, Jean Minani, ikavuga yuko Mkaka agomba gukurwa kuri iyo mirimo y’ubuhuza agasimbuzwa undi, bitari ibyo abagize CNARED bose ntibazongere kwitabira ibiganiro bitumijwe nawe. Uko niko ubutumire bwa Mkapa bwo mu kwezi gushize bwitabiriwe na mbarwa muri CNARED !
Amakuru dufite ariko n’uko CNARED yakomeje kotswa igitutu n’amahanga ngo ntikomeze kunangira yamga imishyikirano ngo n’uko ihagarariwe na Mkapa. No muri CNARED ubwayo hari ababonaga yuko kutitabira iyo mishyikirano ari ukwishyira habi muri politike, kuko urubuga bazaba baruhariye umwanzi ! Bikaba rero biteganyijwe yuko muri iyi mishyikirano izabera Arusha muri iki cyumweru CNARED izayitabira ku mubare munini.
Indi nzitizi yakuwe mu nzira, ikaba nayo igomba kuzongera umubare w’azajya bitabira ibyo biganiro bya Arusha bigamije kugarura amahoro mu Burundi ni ivanwaho ry’inzanduko puzamahanga zo guta muri yombi bamwe mu barwanya ubutegetsi mu Burundi.
Bujumbura yakomeje ivuga yuko izakomeza gushyikirana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ariko ngo itazashyikirana n’abakoze kudeta igapfuba muri Gicurasi 2015. Na none kubera igitutu cya EAC kimwe n’amahanga ubutegetsi bwa Nkurunziza bwemeye kuzajya bwitabira ibyo biganiro by’amahoro kabone n’aho abo bashinjwa kuba bari muri iyo kudeta yapfubye bazaba babirimo !
Muri Abo bashinjwa kuba baragize uruhare muri iyo kudeta harimo n’umuyobozi wa CNARED, Jean Minani !
Casmiry Kayumba