Mu ruzinduko yakoreye muri ako karere ku wa Mbere tariki ya 13 Gashyantare 2017, Umukuru w’Igihugu yagejejweho ibibazo bitandukanye, ariko hari n’abatarabonye amahirwe yo kubimugezaho.
Ibyo bibazo usanga bisaba kubicukumbura, kugera aho byabereye n’ibindi ku buryo byose atari ko yahita abitangira igisubizo.
Ibibazo byibanze ku bantu bavugaga ko barenganyijwe n’inzego z’ibanze, nk’uwavuze ko yatanze isambu ngo yubakwemo inyubako zifitiye abaturage akamaro, ariko ntahabwe ingurane, ndetse n’uwavuze ko yatanze isambu ye muri ubwo buryo akaguranirwa mu gishanga kandi ari aha leta.
Impanuro Umukuru w’Igihugu yahaye Abayobozi bako Karere ka Nyagatare n’Abaturage bo mu Murenge wa Matimba n’uwa Karangazi, yavuze ko hari ibyo Igihugu kiba cyashakishije cyagezeho igisigaye akaba ari uko Abayobozi babigeza ku baturage, ariko anenga ko rimwe na rimwe babinyuza ku ruhande.
Yagize ati “Ntabwo ari byo ntibikwiye, mujye mwumva ko bidakwiye, nta muyobozi ukwiriye kuba abikora cyangwa se abigira ibye, abayobozi nabo bafite ibyabo bibareba nk’Abanyarwanda ariko nta muntu wo kwigwizaho iby’abandi, byose akabigira ibye.”
Yakomeje yibutsa ko abaturage bafite uburenganzira bwo kubaza abayobozi ibyo bemerewe batahawe.
Yagize ati “Mufite uburenganzira bwo kwishyuza umuyobozi utabagejejeho ibyamugezeho byanyu tubagomba kuko birahaba kenshi. Mujye mubibabaza nibatabasubiza mushake inzira yindi natwe yatugeraho tubibabaze ntibisubire.”
Aha Kagame yatunze urutoki ibibazo by’amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza afatwa agashyirwa mu bindi, n’ibindi bibazo byo kudaha abaturage ibyo bagenewe.
Uretse ibyo kuvuga ku bayobozi batageza ku baturage ibibagenerwa, Umukuru w’Igihugu yafashe umwanya wo kuganira n’abaturage ku bikorwa by’iterambere.
Abaturage bagera kuri 80% ba Nyagatare batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi.
Umushinga wo kuhira hegitari 900 mu mirenge ya Matimba, Musheri na Kagitumba umaze gutanga umusaruro ugaragara aho kuri hegitari hasarurwaga toni eshatu ariko ubu zikaba ari zirindwi.
Ku munsi aka karere kagurisha litiro ibihumbi 40 z’amata, zinjiza miliyoni 204 ku kwezi.
Perezida Kagame yabwiye abaturage ko intambwe imaze guterwa ari nziza ariko hakiri byinshi byo gukora, kandi ubushake n’ubufatanye n’inzego za leta bizatuma byose babigeraho, bagasezerera ubukene kuko atari umuturanyi mwiza.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame
Perezida Kagame yasuye Inzu y’icyicaro cy’umupaka wa Kagitumba woroshya Ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Uganda
Yakomeje yibutsa abaturage kwita ku burezi bw’abana n’ubuzima, abasezeranya ko ibikorwa remezo nk’amavuriro, amazi meza n’amashanyarazi bizabageraho vuba bagasezerera umwijima n’akatadowa.
Umutekano mu byibanze
Yagarutse ku mutekano avuga ko ariwo nkingi y’iterambere kuko iyo udahari ibyakozwe bisenyuka, ibitarakorwa ntibikorwe.
Ati “Umutekano w’Igihugu cyacu twese dukwiye kuwukomeraho, umutekano iyo ubuze biriya byose twavugaga by’amashuri, ibijyanye n’ubuzima, imisaruro iva mu bikorwa bitandukanye, ntabwo bigerwaho.”
Guverinoma yashoye miliyari 4.4 z’amafaranga y’u Rwanda mu mushinga wo kugeza amazi meza ku baturage bangana na 36 000 mu 2017. Uyu wiyongeraho ku wundi wa Banki y’Isi ufite agaciro ka miliyari esheshatu wo gukwirakwiza amazi y’inka.
Mu karere ka Nyagatare Umukuru w’Igihugu yanasuye hoteli y’icyitegererezo y’abikorera, EPIC, biteganyijwe ko izuzura muri Gicurasi uyu mwaka. Iyi hoteli ifite agaciro ka miliyari 16.4 z’amafaranga y’u Rwanda.
Yanasuye uruganda rukora amakaro East African Granite Industries Ltd (EAGI), rumaze imyaka itanu rukora.
Yanasuye inzu y’icyicaro cy’umupaka wa Kagitumba woroshya ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Uganda, yatangiye kubakwa mu 2013 ikorerwamo mu Ukuboza 2015.
Nk’uko bisanzwe mu ngendo z’umukuru w’Igihugu asanzwe akora mu kwegera abaturage, yabahaye umwanya bamugezaho bimwe mu bibazo bafite, akajya ahita abiha umurongo byakemukamo.
Perezida Kagame asuhuza abaturage