Kuri uyu wa 15 Gashyantare 2016 Evode Imena n’abo baregwa mu rubanza rumwe, bagejejwe ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo, mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Ubushinjacyaha buhagarariwe n’abashinjacyaha babiri, bwasobanuriye Urukiko uko ngo aba bagabo batatu bakoranaga na Evode muri MINIRENA, bakoze ibyaha by’itonesha hirya no hino mu gihugu.
Evode Imena yari Umunyamabanga wa Leta muri MINIRENA ushinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro. Kayumba Francis na Kagabo Jacques baregwa hamwe, ubushinjacyaha buvuga ko na bo bakoranaga muri iyi minisiteri icyo gihe.
Rumwe mu ngero ubushinjacyaha bwatanze, ni nk’aho ngo Kagabo yagiye i Nduba mu Karere ka Gasabo akahasanga ahantu hashobora gucukurwa, akora raporo, abwira Umugore we n’umugore wa mugenzi we Kayumba ko bashobora gushinga Kampani igahabwa isoko ryo kuhacukura.
Abo bagore (Jovian na Diana) ngo baje gushinga iyo kampani bayita JDJ (Jovia+Diana+Joseph), ubundi ngo Evode Imena asinya iteka riyemerera iryo soko abizi neza ko ari kampani y’abagore b’abagabo bakorana.
Ubushinjacyaha buvuga ko Kayumba nk’umuntu wari ukuriye komite yemeza iby’itangwa ry’amasoko, yumvishije bagenzi be ko JDJ ari yo kampani igomba guhabwa iryo soko, iremezwa.
Evode ashinjwa ko yanasinye iryo teka mu gihe nka Minisitiri atari agifite ububasha
Ubushinjacyaha buvuga ko umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe umutungo kamere (RNRA) yandikiye Evode amumenyesha ko iyo Kampani yahawe isoko mu buryo budakurikije amategeko, aramusuzugura.
Kuko ngo iyo Kampani itari igamije ubucukuzi, nyuma yo guhabwa isoko ryo gucukura icyo kirombe ngo beneyo bahise bayigurisha, bayigurisha Kampani yitwa KNM ku madolari ibihumbi 20, barayagabana.
Evode yagaramye ibyaha byose aregwa
Evode Imena yahakaniye urukiko ko yari azi bariya bagore (Jovia na Diana), avuga ko n’abagabo babo bari abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’umutungo Kamere (RNRA), atari aba MINIRENA nk’uko ubushinjacyaha bubivuga.
Avuga ko MINIRENA ifite abakozi basaga 40, RNRA ikagira abasaga 400, ati “namenya nte umugore wa buri mugabo?”
Avuga ko ibyo gutanga ibyangombwa kuri Kampani y’abo bagore byigiwe muri RNRA, ikigo cyari gishamikiye kuri MINIRENA abagabo babo bakoragamo, bibona kuzanwa muri MINIRENA, bigejejwe muri MINIRENA na bwo bibanza kwigwaho n’abashinzwe ubucukuzi, bamaze kubyemeza abona kubisinya, akavuga ko nta buriganya yabigizemo.
Ku kijyanye n’ibaruwa ubushinjacyaha buvuga ko yandikiwe n’umuyobozi wa RNRA, Byabarema Michael, amumenyesha ko kampani ya KNM idakwiye guhabwa uburenganzira bwo gucukura ahari haratsindiwe na Kampani ya JDJ , akayisuzugura, Evode na byo yabigaramye, avuga ko iyo baruwa ntayo azi.
Avuga ko no kuba ubushinjacyaha buvuga ko yanditswe muri Kamena 2014, mu gihe ubusabe bwo transfert hagati ya JDJ na KNM yo yanditswe muri Kanama 2014, ni ukuvuga mbere y’amezi abiri, na byo ubwabyo bisobanuye ko ibyo aregwa bidafite ishingiro.
Avuga ko ikindi cyerekana ko abeshyerwa, ari uko muri Nyakanga 2014 ubuyobozi bwa RNRA bwanditse ibaruwa bugaragaza ko nta kibazo iyo transfert yakorwa, akavuga ko iyo baruwa ivugwa yanditswe muri Kanama 2014 imugira inama yo kutemera ko iyo transfert ikorwa, ntayo azi.
Ubushinjacyaha bunamushinja icyaha cy’impapuro mpimbano, ngo hari amabaruwa afite amatariki ateje urujijo, nk’aho ibaruwa isaba ikintu runaka usanga yaranditswe nyuma y’iyisubiza, aha ariko Evode akavuga ko ibyo byabazwa abakora muri Secretariat kuko ari bo bashyira amatariki ku mabaruwa, ko adakwiye kubibazwa nka Minisitiri.
Evode yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ku wa gatanu tariki ya 27 Mutarama 2017.
Source: Izuba rirashe