Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka avuga ko akarere ka Nyagatare ari kamwe mu turere twananiranye ku bijyanye n’imiyoborere ndetse n’imyitwarire y’abaturage bako bityo bigatuma ari nayo mpamvu kadatera imbere nk’utundi turere ahubwo kagahora mu murongo utukura uko hakozwe ibarura.
Minisitiri Francis Kaboneka
Mu nkuru dukesha radio Rwanda, mu kiganiro Minisitiri Kaboneka yagiranye n’aba bayobozi, yagarutse ku myitwarire idahwitse yagaragajwe n’abaturage imbere y’umukuru w’igihugu Paul Kagame mu rugendo aherutse gukorera mu mirenge ya Matimba na Karangazi mu ntangiriro z’uku kwezi.
Min. Kaboneka yavuze ko yamaze kubona abaturage n’imyitwarire bari bafite ubwo basuraga kariya karere akikanga ko abo baturage bari bubasimbukane kubera ikibazo asanzwe abaziho cy’imyitwarire idasanzwe.
Yagize ati”ejobundi twageze aha i Matimba na Perezida Paul Kagame tubonye abaturage baho ndavuga nti baradusimbukana ariko nta kundi twari kubigenza nahise nibuka imiyoborere ya hano i yagatare, nta wundi uyibazwa utari mwe mwicaye aha muri iyi sale. Nimushaka ko igenda neza bizashoboka kandi nimushaka ko bikomeza gutya na bwo niko bizakomeza.”
Minisitiri Kaboneka kandi yashinje ubuyobozi bw’aka karere kugira uruhare mu gutuma gahora kaza mu mutunku mu nzego zitandukanye uko hakozwe ibarura.
Yagize ati”akarere ka Nyagatare kari ku isonga muri ruswa, kari ku isonga mu miyoborere mibi, kari ku isonga mu karengane n’ahandi. Nimbe no mu tundi turere hari ubwo usanga tuvanga wenda hamwe ugasanga nta mutuku urimo ariko mwe mu igenzura rimaze gukorwa mu myaka 3 ikurikirana muri mu mutuku mu nzego zose.”
Minisitiri kaboneya yasabye ubuyobozi kugira ibyo bukosora kuko n’imyitwarire mibi igaragazwa n’abaturage bo muri aka karere iterwa n’imiyoborere ikarimo.
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, George Mupenzi yageragaje no gusaba imbabazi ku myitwarire mibi y’abaturage bo mu karere ke bagaragarije umukuru w’igihugu ubwo yabasuraga ariko biba iby’ubusa kuko Minisitiri Kaboneka we yagaragaje ko bipfira mu buyobozi.
Yakomeje agira ati” ntitwahera muri iyo muzunga tuzungurukaaa, birakwiye ko bigera aho bihagarara, ariko mwe bayobozi mwakabaye mubidufasha mukabyanga, mukanabirwanya, ntacyo murimo mukora, murasaba imbabazi ngo abantu barasimbutse, nimudahinduka mwebwe muri muri iyi salle, igikurikiyeho barabakubita.
Mwigeza abaturage aho babahindukirana nimufashe abaturage banyu, mubayobore , mufatanye kuyobora.”
Perezida Kagame ubwo yasuraga Akarere ka Nyagatare
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasuye imirenge ya Matimba na Karangazi ku itariki ya 13 Gashyantare 2017, aho yasanganijwe akavuyo kadasanzwe mu baturage haba mu kubaza ibibazo bimwe muri byo yanavuze ko byakabaye bikemurirwa mu midugudu no mu zindi nzego z’ibanze ndetse no kuba abaturage bararanzwe no gushaka kuvugira rimwe mu kavuyo nk’abataratojwe.
Bitewe n’ubwinshi bw’ibibazo aba baurage bri bafite, byabaye ngombwa ko bimwe bisigirwa abandi bayobozi babifite mu nshingano ngo bazabikurikirane ariko buri muturage akaba yarashakaga kwibariza Perezida wa Repubulika, bigaragaza ko basaga n’aho babuze uwo batura ibibazo byabo kubera imiyoborere.