• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kagame yanenze uburyo Abayobozi bahugiye mu matelefoni ntibaganire ubwo berekezaga mu Mwiherero

Kagame yanenze uburyo Abayobozi bahugiye mu matelefoni ntibaganire ubwo berekezaga mu Mwiherero

Ubwanditsi 01 Mar 2017 Mu Rwanda

Atangiza Umwiherero kuri uyu wa 25 Gashyantare, Perezida Kagame yagaye imyitwarire y’abayobozi bakuru bagaragaje ubwo bari muri za bisi zabajyanye mu Mwiherero, aho buri wese yari ahugiye kuri telefoni.

Umukuru w’Igihugu avuga ko bitumvikana uburyo abayobozi bari muri bisi imwe ari benshi buri wese ahugiye kuri telefoni aho kuganira n’abandi. Ibi akaba ngo yarabibonye mu mafoto yafotowe abo bayobozi ubwo berekezaga mu Kigo cya Gisirikare i Gabiro, aho Umwiherero uri kubera.

Yagize ati“Ejo hashize igihe mwari muje hano, sinzi niba mwarabibonye nk’uko nabibonye muri ariya mafoto. Ndakeka ko muhora online (kuri interinete). Hari ifoto nziza nabonye muri muri bisi mwajemo, hari ifoto igaragaza buri wese muri bisi imwe ahugiye kuri telefoni ye igendanwa. Ntabwo mwaganiraga, mwaganiraga na telefoni zanyu. Mwarabibonye? Biri ku rubuga… Ndakeka ko uwayishyizeho yashakaga nko kuba mwakwirebera mu ndorerwamo, mukireba ubwanyu…. Ifoto ubwayo ubona idasanzwe, kugira ngo abantu icumi n’abandi barenga buri wese yewe n’uwicaranye n’undi ntibaganire. Birashoboka ko wenda bavugana binyuze kuri izo telefoni na byo birashoboka, aho kuganira mu magambo wabona barakoreshaga amafaranga make yo muri telefoni bakaganirira kuri telefoni.”

-5935.jpg

Abayobozi kuma telefone

Perezida Kagame yanagarutse ku kuba imyiherero yose yabaye nta mpinduka zikunze kugaragara zibaho, aho ngo usanga hari abayobozi bakunze kugira umuco wo kwibagirwa ibyo baba bafasheho inyemezo.

Yagize ati “uyu ni umwiherero wa 14, ni gute twaza muri uyu Mwiherero nk’uko twaje mu w’umwaka ushize nta na kimwe cyahindutse? Bishoboka gute ko imyiherero 14 yose yaba kimwe? Uwabaye ku nshuro ya 13, uwa 12, uwa 11 uwa 10, bigahora ari bimwe? Ni ukubera iki? Ndabaza iki kibazo kuko buri gihe ngerageza gukurikirana ibikorwa na buri rwego. Bigasaba ko twibutsa.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ahora akurikirana ibiba byaraganiriweho ntibikorwe ugasanga hari abafite umuco udasanzwe wo kwibagirwa. Yagira uwo abaza impamvu atakoze ibyo yagombaga gukora ngo akamusubiza ko agiye kubikora vuba.

Perezida wa Repubulika asobanura ko uko kwibagirwa atari ukwibagirwa gusanzwe ngo kuko usanga ari ikimenyetso k’ikindi kibazo.

-5934.jpg

Perezida Kagame mu mwiherero watangiye kuwa Gatanu (Ifoto/OGS)

Yanagarutse no ku muco ukwiye kuranga abayobozi bose muri rusange wo gukorera hamwe kuko ngo usanga hari benshi bakora nka ba nyamwigendaho, aha yagaragaje ko igihe umuntu akoze wenyine intego u Rwanda rwihaye rudashobora kuzigeraho. Aha yagaragaje ko kuba abantu bakorana bagahana amakuru ari ibintu byoroshye cyane.

Perezida Kagame kandi yagarutse ku ngaruka zo kudakorera hamwe n’igihombo bitera igihugu anavuga ku kuba ari ngombwa ko umuntu akoresha umutima we n’umutwe icyarimwe kuko ngo niba ubwenge bukubwira gukora iki cyangwa kiriya bizatuma ureka kutagira ibyo witaho.

Buri mwaka mu Rwanda haba umwiherero w’abayobozi bakuru, aho biga kuri gahunda zitandukanye ziteza imbere igihugu. Uyu mwaka wahereye tariki ya 24 Gashyantare ukazageza tariki ya 2 Werurwe 2017.

Uyu Mwiherero ubaye ku nshuro ya 14 ufite umwihariko ukomeye kuko ari wo usoza gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 yatangiye mu mwaka wa 2010.

Bitandukanye n’indi myiherero yabanje yamaraga iminsi 3, uyu uzamara hafi icyumweru, ukaba uzibanda ku gutanga serivisi mu baturage hagendewe kuri raporo zitandukanye zirimo iz’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, gahunda zo gukura Abanyarwanda mu bukene nka VUP, Girinka n’ibindi no gusuzuma imikorere mibi yabayemo.

Biteganyijwe ko muri uyu Mwiherero hazabaho amatsinda ane, iry’ubukungu, iry’imibereho myiza, iry’imiyoborere ndetse n’iry’ubutabera, aho bizahuza bakungurana ibitekerezo, nyuma y’ibiganiro mu matsinda hazajya habaho kubisangiza abitabiriye Umwiherero muri rusange.

2017-03-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Abasirikare 2 ba UPDF bakorewe iyicarubozo ku munsi w’umurimo

Uganda: Abasirikare 2 ba UPDF bakorewe iyicarubozo ku munsi w’umurimo

Ubwanditsi 05 May 2017
Icyiciro cya 8 cy’abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti cyahawe impanuro

Icyiciro cya 8 cy’abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti cyahawe impanuro

Ubwanditsi 23 Aug 2017
Umuhuzabikorwa wa Loni muri Centrafurika arashima RWAFPU-1 kubera gucunga neza umutekano mu birori by’ubwigenge bw’iki gihugu

Umuhuzabikorwa wa Loni muri Centrafurika arashima RWAFPU-1 kubera gucunga neza umutekano mu birori by’ubwigenge bw’iki gihugu

Ubwanditsi 16 Dec 2016
CHAN 2018 : Uganda Cranes  yasesekaye  i Kigali

CHAN 2018 : Uganda Cranes yasesekaye i Kigali

Ubwanditsi 17 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Gen. Kale Kayihura Ku Rutonde Rw’abahigirwa Kwicwa
ITOHOZA

Uganda: Gen. Kale Kayihura Ku Rutonde Rw’abahigirwa Kwicwa

Ubwanditsi 13 Sep 2018
Karongi: Abaturage barasabwa kugira uruhare mu gukumira ubujura bwa mazutu y’isosiyeti ikora umuhanda
Mu Mahanga

Karongi: Abaturage barasabwa kugira uruhare mu gukumira ubujura bwa mazutu y’isosiyeti ikora umuhanda

Ubwanditsi 02 Feb 2016
Paul Kagame yasoreje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Gasabo i Bumbogo ku Isoko y’u Rwanda
Mu Rwanda

Paul Kagame yasoreje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Gasabo i Bumbogo ku Isoko y’u Rwanda

Ubwanditsi 02 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru