Ni kenshi iki kibazo kigenda kigarukwaho mu n’abantu batandukanye baba abafite uburezi, uburenganzira bw’abana n’ibindi bitandukanye mu nshingano zabo, gusa iki kibazo ntibyoroshye kukibonera igisubizo.
Iyo uganiriye na bamwe mu bantu bakuru bakubwira ko mu muco nyarwanda bitemewe kuvuga ibintu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina bavuga ko ari ukubashora mu ngeso mbi n’ibindi.
Mu gihe abandi bavuga ko ari byiza kubibaganirizaho bakiri bato kugita ngo bakure babizi bityo nihagira n’abahura n’ingaruka ku myitwarire idahwitse bazabe bazi uko byagenze.
Kuri ubu kandi usanga abana benshi bafite amatsiko yo kumenya ibintu byinshi ku bijyanye n’imyororokere ndetse n’imibonano mpuzabitsina ariko ikibazo kikaba aho bakura igisubizo kuri ibyo bibazo mu gihe ababyeyi b abo cyangwa ababareera batabibafashijemo.
Imamvu ari ngombwa.
Mu gihe ibihugu byinshi birimo n’u Rwanda, biri mu iterambere ryihuta cyane, abana benshi bahura n’ibibarangaza ndetse n’ababashuka benshi. Ibi bituma abana bato barushaho kugira imitekerereze itandukanye n’iy’abo mu bihe byashize bitewe ahanini n’ikoranabuhanga ryateye imbere, abantu bakuru batakigira isoni zo kuryamana n’abana bato n’ibindi.
Bitewe no kuba abana benshi batabasha guhangana n’ibyo byose bibugarije bibashukashuka, ni ngombwa ko abana bigishwa ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse n’ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina hakiri kare kugira ngo nubwo bagwa mu mutego babe babasha kwikingira.
Hari abavuga ko ari ukubashora mu busambanyi.
Nubwo kwisgisha no gusobanurira abana bishobora gutuma bagira amatsiko yo kumenya uko bikorwa bakaba babyishoramo, uburyo umubyeyi azabyigisha umwana nibwo azabifatamo. Ikibazo ni ukumwereka uko bikorwa ntumwereke uko byirindwa.
Ingaruka zagera ku mwana utarabyigishijwe zitandukanye cyane n’izagera ku mwana utarabisobanuriwe. Ni ngombwa ko umwana ahabwa uburere buhwanye n’ikigero cye kuko agenda akura gahoro gahoro ahindura n’imyitwarire kandi abamurera niko baba bamureba kuko bahorana na we.
Mugabe Gerard
Jyewe mbona bikwiye kukwigisha umwana imyororokere ariko na none bigaterwa ningano y’umwana kuko kuko hari uwo wabyigisha kuberako atarakura mu mutwe akumva afite amatsiko yo kubona aho babikora.