• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Polisi y’u Rwanda irashimangira ingamba zo kurwanya ruswa

Polisi y’u Rwanda irashimangira ingamba zo kurwanya ruswa

Editorial 17 Mar 2017 Mu Rwanda

Nyuma y’icyumweru cyo kurwanya ruswa cyizihijwe n’abafatanyabikorwa bose mu butabera mu kwezi gushize, Polisi y’u Rwanda yongeye gushimangira ko ingamba n’ibikorwa byo kurwanya ruswa bikomeza buri munsi.

Mu kiganiro cyatanzwe n’umuyobozi w’ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ngengamikorere, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Nepo Mbonyumuvunyi, avuga ko kurwanya ruswa biri mu murongo Polisi y’u Rwanda igenderaho wo gutuma abaturage bose babona serivisi bakeneye kandi neza nk’uko biteganywa na gahunda igihugu cyihaye yo kutihanganira ruswa.

ACP Mbonyumuvunyi yagize ati:” Ruswa ifatwa nk’imbogamizi ikomeye ku mutekano muri iki gihe kandi n’u Rwanda birarureba. Niyo mpamvu inzego zishinzwe umutekano by’umwihariko Polisi y’u Rwanda , ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa, biyemeje kurwanya ruswa z’ubwoko bwose.”

Yongeyeho ati:” Mu rwego rwo kubaka icyizere mu baturage, Polisi y’u Rwanda , ifite inshingano zikomeye zo guhangana na ruswa. Ibi binakubiye muri gahunda igihugu cyihaye , mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibyaha, mu bikorwa by’itumanaho n’itangazamakuru ndetse n’ibikorwa bya buri munsi biherekezwa n’ingamba zafashwe ku myitwarire y’abapolisi mu kurwanya ruswa muri Polisi.”

ACP Mbonyumuvunyi yagize ati:” Ntushobora kurwanya ruswa udakorana ubunyamwuga nta n’umurongo w’imikorere uhamye ufite mu kazi. Muri Polisi, nk’urwego rukwiye kurangwa n’ubunyamwuga, hashyizweho amabwiriza ngengamikorere. Agaragaza imyitwarire ntangarugero ku rwego mpuzamahanga kuri buri wese ukora ako kazi. Twizera ko aya mabwiriza atari ikintu cyo kuvuga gusa, ahubwo ni ishingiro ry’imikorere y’umupolisi.”

Polisi kandi yashyizeho ingamba zo kugenzura no kubuza ko umupolisi kugira aho ahurira na ruswa, hashyirwaho umutwe ushinzwe kuyirwanya ukorera mu ishami ry’ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ngengamikorere.

Biciye muri iri shami, ishami rishinzwe imyitwarire y’abapolisi rikora byinshi mu gukurikirana imyitwarire y’abapolisi bityo hakaba abafatirwa muri ruswa . Ishami rirwanya ruswa no kunyereza ibya rubanda naryo ryashyizweho ndetse n’ikigo cy’imyitwarire ngengamikorere ari nacyo gishinzwe kwibutsa abapolisi ndetse n’abafatanyabikorwa indangagaciro z’akazi kabo.

ACP Mbnyumuvunyi abisobanura agira ati:” Imyitwarire y’umupolisi , ku kazi no hanze yako, igira uruhare ku cyizere abaturage bagirira Polisi. Imyitwarire iyo ari yo yose yahesha Polisi isura mbi irahanirwa. Iyo bigaragaye ko yahesheje uru rwego isura mbi cyangwa akazi akora, uwo mupolisi arakurikiranwa , yanyuranya n’amahame agenga umwuga we, akabihanirwa.”

Polisi ihana ruswa yihanukiriye, harimo kuvana mu kazi uwayifatiwemo kandi bimaze kuba kuri benshi bafashwe.

Yagize kandi ati:” Twasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ibigo nka Transparency International, Urwego rw’Umuvunyi, Ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere, uturere 30 ndetse n’ibindi bigo byigenga , bakaba ari bamwe mu bafatanyabikorwa na Polisi y’u Rwanda mu gukora ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa bafatanyije.”

-6120.jpg

ACP Jean Nepo Mbonyumuvunyi ushinzwe ishami ry’ubugenzuzi muri Polisi y’Igihugu

Leta nayo ku ruhande rwayo, ikora ibintu bitandukanye bifasha abapolisi mu rwego rw’imibereho birimo: ihahiro ribafasha, kuzamurwa mu ntera, kongera imishahara, koroshya ingendo ziva cyangwa zijya mu kazi, kujya mu butumwa bw’amahoro ndetse hashyizweho n’uburyo bwo kubona amafunguro ku bapolisi bari mu kazi ku buryo bworoshye; kuvuzwa n’ibindi izi zose akaba ari gahunda zishyirwaho hagamijwe kunoza imibereho myiza arinako zifashamu guca no kurandura ruswa mu bapolisi.

RNP

2017-03-17
Editorial

IZINDI NKURU

Uko ubutegetsi mu Burundi bwanze kwitabira imishyikirano ya Arusha

Uko ubutegetsi mu Burundi bwanze kwitabira imishyikirano ya Arusha

Editorial 11 Jan 2016
Ku munsi wa Kabiri wa Shampiyona 2021-2022, ikipe ya AS Kigali yatsinze Kiyovu SC 4-0, yuzuza ibitego bitandatu itsinze itaratsindwa na kimwe

Ku munsi wa Kabiri wa Shampiyona 2021-2022, ikipe ya AS Kigali yatsinze Kiyovu SC 4-0, yuzuza ibitego bitandatu itsinze itaratsindwa na kimwe

Editorial 03 Nov 2021
Impunzi z’Abarundi 33 zifungiwe kubuza izindi kwakira inkunga

Impunzi z’Abarundi 33 zifungiwe kubuza izindi kwakira inkunga

Editorial 29 Mar 2018
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze mu gihugu cya Djibouti mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze mu gihugu cya Djibouti mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Editorial 18 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CNLG yashyize hanze urutonde rw’abasirikare bakuru 22 b’u Bufaransa bari mu mugambi wa Jenoside
ITOHOZA

CNLG yashyize hanze urutonde rw’abasirikare bakuru 22 b’u Bufaransa bari mu mugambi wa Jenoside

Editorial 02 Nov 2016
Areruya Joseph na bagenzi be bakiriwe gitwali i Kanombe  mu mujyi wa Kigali
IMIKINO

Areruya Joseph na bagenzi be bakiriwe gitwali i Kanombe mu mujyi wa Kigali

Editorial 23 Jan 2018
Ibisahu n’ibisabano bishajije abo kwa Rusisibiranya Rusesabagina, Muhungu we ngo aramuzana ku kabi n’akeza
INKURU NYAMUKURU

Ibisahu n’ibisabano bishajije abo kwa Rusisibiranya Rusesabagina, Muhungu we ngo aramuzana ku kabi n’akeza

Editorial 02 Sep 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru