Nyuma y’icyumweru cyo kurwanya ruswa cyizihijwe n’abafatanyabikorwa bose mu butabera mu kwezi gushize, Polisi y’u Rwanda yongeye gushimangira ko ingamba n’ibikorwa byo kurwanya ruswa bikomeza buri munsi.
Mu kiganiro cyatanzwe n’umuyobozi w’ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ngengamikorere, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Nepo Mbonyumuvunyi, avuga ko kurwanya ruswa biri mu murongo Polisi y’u Rwanda igenderaho wo gutuma abaturage bose babona serivisi bakeneye kandi neza nk’uko biteganywa na gahunda igihugu cyihaye yo kutihanganira ruswa.
ACP Mbonyumuvunyi yagize ati:” Ruswa ifatwa nk’imbogamizi ikomeye ku mutekano muri iki gihe kandi n’u Rwanda birarureba. Niyo mpamvu inzego zishinzwe umutekano by’umwihariko Polisi y’u Rwanda , ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa, biyemeje kurwanya ruswa z’ubwoko bwose.”
Yongeyeho ati:” Mu rwego rwo kubaka icyizere mu baturage, Polisi y’u Rwanda , ifite inshingano zikomeye zo guhangana na ruswa. Ibi binakubiye muri gahunda igihugu cyihaye , mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibyaha, mu bikorwa by’itumanaho n’itangazamakuru ndetse n’ibikorwa bya buri munsi biherekezwa n’ingamba zafashwe ku myitwarire y’abapolisi mu kurwanya ruswa muri Polisi.”
ACP Mbonyumuvunyi yagize ati:” Ntushobora kurwanya ruswa udakorana ubunyamwuga nta n’umurongo w’imikorere uhamye ufite mu kazi. Muri Polisi, nk’urwego rukwiye kurangwa n’ubunyamwuga, hashyizweho amabwiriza ngengamikorere. Agaragaza imyitwarire ntangarugero ku rwego mpuzamahanga kuri buri wese ukora ako kazi. Twizera ko aya mabwiriza atari ikintu cyo kuvuga gusa, ahubwo ni ishingiro ry’imikorere y’umupolisi.”
Polisi kandi yashyizeho ingamba zo kugenzura no kubuza ko umupolisi kugira aho ahurira na ruswa, hashyirwaho umutwe ushinzwe kuyirwanya ukorera mu ishami ry’ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ngengamikorere.
Biciye muri iri shami, ishami rishinzwe imyitwarire y’abapolisi rikora byinshi mu gukurikirana imyitwarire y’abapolisi bityo hakaba abafatirwa muri ruswa . Ishami rirwanya ruswa no kunyereza ibya rubanda naryo ryashyizweho ndetse n’ikigo cy’imyitwarire ngengamikorere ari nacyo gishinzwe kwibutsa abapolisi ndetse n’abafatanyabikorwa indangagaciro z’akazi kabo.
ACP Mbnyumuvunyi abisobanura agira ati:” Imyitwarire y’umupolisi , ku kazi no hanze yako, igira uruhare ku cyizere abaturage bagirira Polisi. Imyitwarire iyo ari yo yose yahesha Polisi isura mbi irahanirwa. Iyo bigaragaye ko yahesheje uru rwego isura mbi cyangwa akazi akora, uwo mupolisi arakurikiranwa , yanyuranya n’amahame agenga umwuga we, akabihanirwa.”
Polisi ihana ruswa yihanukiriye, harimo kuvana mu kazi uwayifatiwemo kandi bimaze kuba kuri benshi bafashwe.
Yagize kandi ati:” Twasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ibigo nka Transparency International, Urwego rw’Umuvunyi, Ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere, uturere 30 ndetse n’ibindi bigo byigenga , bakaba ari bamwe mu bafatanyabikorwa na Polisi y’u Rwanda mu gukora ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa bafatanyije.”
ACP Jean Nepo Mbonyumuvunyi ushinzwe ishami ry’ubugenzuzi muri Polisi y’Igihugu
Leta nayo ku ruhande rwayo, ikora ibintu bitandukanye bifasha abapolisi mu rwego rw’imibereho birimo: ihahiro ribafasha, kuzamurwa mu ntera, kongera imishahara, koroshya ingendo ziva cyangwa zijya mu kazi, kujya mu butumwa bw’amahoro ndetse hashyizweho n’uburyo bwo kubona amafunguro ku bapolisi bari mu kazi ku buryo bworoshye; kuvuzwa n’ibindi izi zose akaba ari gahunda zishyirwaho hagamijwe kunoza imibereho myiza arinako zifashamu guca no kurandura ruswa mu bapolisi.
RNP