Ibihugu, Uganda, Angola na Afurika y’Epfo ni byo bihugu 3 byonyine, mu bihugu 13, byabashije kwitabira imyitozo ya gisirikare y’ingabo zishobora gutabara mu buryo bwihuse aho Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wakenera guhosha ibibazo hitabajwe imbaraga za gisirikare.
Iyi myitozo ya gisirikare yafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa 25 Werurwe 2017, mu Kigo cya Gisirikare cyo mu Rwanda, cya Gako (Rwanda Military Academy), kiri mu Karere ka Bugesera.
Ubusanzwe iyi myitozo yari yatumiwemo Algeria, Angola, Benin, Burkina Faso, Tchad, Misiri, Niger, Senegal, Afurika y’Epfo, Sudan, Tanzania, Uganda n’u Rwanda ari nabyo bihugu binyamuryango by’ibikorerabushake.
Abasirikare b’ibi bihugu baje muri iyi myitozo biganjemo abofisiye hamwe n’abandi babaherekeje barimo abajenerali bose hamwe barenga 200.
Ni imyitozo iba mu cyiswe ‘Utulivu Africa’, ari zo ngabo zihariye zishobora gutabara mu buryo bwihuse, nibura mu minsi 7 gusa, ahantu aho ari ho hose muri Afurika hashobora kuvuka ikibazo icyo ari cyo cyose cyakenera gukemurwa hifashishijwe imbaraga za gisirikare.
Iyi myitozo, ubusanzwe yatangiye kuva ku wa 20 Werurwe, ikazageza kuwa 30 Werurwe 2017.
Mu gufungura ku mugaragaro iyi myitozo, Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen. Jacques Musemakweli, ari nawe wari umushyitsi mukuru, mu ijambo rye ntiyigeze akomoza ku ngingo y’ubwitabire, gusa yasomye amazina y’ibihugu byose byatumiwe uko ari 13.
Yibanze ahanini ku kugaragaza akamaro k’iyi myitozo, avuga ko izi ngabo za ‘Utulivu Africa’ zashyizweho ngo Abanyafurika bajye babasha kwikemurira ibibazo ubwabo.
Yashimangiye ko izi ngabo zashyizweho hashingiwe ku cyemezo cyafatiwe mu nama ya 21 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yateranye muri Gicurasi mu 2013, agira ati “ubushobozi bwa Afurika bw’uko yabasha guhita ihosha amakimbirane vuba bwashyizweho muri 2013 nk’igisubizo cy’ako kanya cy’uko haburaga ubushobozi ku bayobozi b’ibihugu bya Afurika ngo batabare ahari ikibazo ku mugabane wa Afurika.”
Aha Maj Gen. Musemakweli yavuze ko Abakuru b’Ibihugu bashinze izi ngabo bagamije kurwanya ko ab’ibindi bihugu by’indi migabane bajya bahora baza gukemura ibibazo by’Abanyafurika.
Maj Gen. Musemakweli yagize ati “byari mu murongo wa politiki ishingiye ku bitekerezo bigari by’uko ibisubizo by’Abanyafurika ku bibazo bya Afurika, bityo bigatuma umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ishobora guhita itabara mu buryo bwihuse kandi bukomeye itanga ingabo, n’ibikoresho byazo aho byakenerwa.”
Akomoza ku bwitabire, Lt Col René Ngendahimana, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda we yavuze ko nubwo ibi bihugu bindi bitohereje ingabo zabyo ngo zize mu myitozo ariko bifite abandi bakozi bakurikirikirana ibikorerwa muri iyi myitozo.
Ku Rwanda, Lt Col Ngendahimana yavuze ko rwo rufite abanyamuryango barenga mirongo icyenda (90), biteguye gufatanya na bagenzi babo mu kwitoza uko hagize ahavuka ikibazo ku mugabane wa Afurika batabara mu buryo bwihuse.
Ibibazo bya Afurika
Ku kijyanye n’uko hari ibihugu bimwe na bimwe bya Afurika bifite ibibazo, aho itangazamakuru ryabazaga impamvu izi ngabo zitagira uruhare mu kujya kubihoshayo, Lt Col Ngendahimana yasubije ko ari Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wonyine utegeka ko izi ngabo zitabara.
Yagize ati “ubundi ACIRC kugira ngo ijye gutabara bisabwa n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, nibo bafata icyemezo bakaba ari bo bavuga bati ‘turabona hari ikibazo cyavutse mu gihugu runaka turasaba ko mwatwohererezayo ingabo byihuse’.”
Lt Col Ngendahimana yongeyeho ko hari ubundi buryo buhari bwo guhangana n’ibindi bibazo bigenda bivuka ku mugabane wa Afurika hatarinze kwitabazwa ingufu za gisirikare, ariko ko igihe izi ngabo zizasabwa zizaba ziteguye gutabara.
Ibi byanashimangiwe na Sivuyile Bam, waje nk’intumwa yihariye y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, we wavuze ko izi ngabo zikorera munsi y’ibyemezo by’uyu Muryango.
Yagize ati “Si ingabo zibyuka mugitondo ngo zihite zijya ahantu aho ari ho hose zijyanye, zigomba kugenda zoherejwe n’ibyemezo by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”
Ni ku nshuro ya gatatu iyi myitozo ibaye, kuva mu 2013 izi ngabo zihariye zashingwa.
Source : Izuba rirashe