Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazishimiye uruhare zigira mu kurinda umutekano w’u Rwanda ariko azisaba gukomeza intego ko Jenoside itazagaruka ukundi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yabivuze ubwo yari ayoboye Inama Nkuru ihuza abayobozi b’ingabo z’u Rwanda (High Command Council) kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Mata 2017. Iyi nama yabereye ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura.
Itangazo rya RDF ribivuga, Perezida Kagame aganira n’abayobozi b’ingabo yabashimiye akazi keza bakora ko kurinda ubusugire bw’igihugu ari nako bita ku mibereho myiza y’abaturage (human security); ibi bikaba binagaragarira mu mutekano igihugu gifite ubu, bikaba binafitanye isano kandi n’ibihe tugiye kwinjiramo byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, igomba kurwanywa kugira ngo itazongera kubaho ukundi.
Yabwiye ingabo z’u Rwanda gukomeza ku ntego ko Jenoside itazongera kuba ukundi, banizeza ko ibyabaye mu myaka 23 ishize bitongera kuba.
Abari muri iyi nama kandi bunguranye ibitekerezo bijyanye no gukomeza gushaka uko intego z’ingabo z’u Rwanda n’inshingano zikomeza kugerwaho, hanatezwa imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.