Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe ubunyamaswa burenze ukwemera, ibimenyetso byabyo si inzibutso ziri ahanyuranye mu gihugu gusa, n’abarokotse bamwe baracyafite ibikomere byayo bigaragaza aya mateka mabi imyaka 23 nyuma yabwo. Mukangarambe yari afite imyaka 17 gusa. Yafashwe ku ngufu n’abagabo barenga 30, bamujugunya mu cyobo ngo apfe, ntiyapfa ahubwo avunika uruti rw’umugongo. Kuva ubwo kugeza ubu…. aracyahumeka.
Marie Mukangarambe ubu afite imyaka 40, yibuka Jenoside nk’iyabaye ejo, ariko yongeye kugarura inseko ku isura kubera uburyo hari abakomeje kumuba hafi. Atuye mu mudugudu wa Ruturusu ya II mu kagari ka Rukiri II mu murenge wa Remera. Abana n’umwana abereye nyina wabo kuko benshi bo mu muryango we wari utuye hano n’ubundi barishwe muri Jenoside.
Marie Mukangarambe avuzwa n’ikigega gitera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye, akanabenshwaho n’inkunga z’ingoboka.
Ntashobora kweguka, ntashobora no kuryamira urubavu, umugongo aryamira uhorana ibisebe bikamusaba intungamubiri zo ku rwego rwisumbuyeho kugira ngo ibisebe bimworohere, agakenera kwitabwaho bya buri gihe bikorwa n’uwo babana cyangwa inshuti.
Antoine Mugunga ushinzwe gukurikirana ibikorwa byo kwibuka n’imibereho y’abarokotse muri uyu mudugudu yabwiye Umuseke ko muri Jenoside uyu mukobwa wari ufite imyaka 17 gusa ngo yakorewe ubunyamaswa buteye ubwoba, afatwa ku ngufu n’abagabo 37 mu gihe gito cyane, barangije bamujugunya mu rwobo baziko yapfuye.
Mukangarambe yaje kuvanwa muri iki cyobo agihumeka, ariko abamutabaye basanga yavunitse umugongo.
Imibereho ye nyuma ya Jenoside ngo yari igoye kandi ibabaje cyane kuko na benshi cyane mubo mu muryango we bapfuye. Uko iminsi yagiye ishira niko uyu murwayi yagiye agarura kongera kubaho.
Mugunga avuga ko ubu ikibazo Mukangarambe agira ari ukubura ibiribwa bigendanye na ‘regime’ yihariye yandikiwe n’abaganga ihenze.
Mukangarambe aho ahora aryamye n’akaradio hafi yiyumvira, bamusohora gake cyane ngo yote akazuba kuko kumusohora bisaba guterura uburiri bwose kandi kumunyeganyeza bikumubabaza cyane.
Ashimira cyane ubuvuzi yishyurirwa na FARG.
Ati “Ntacyo nagaya Leta kuko iramvuza. Ndayishimira ibyo ikora kandi n’abandi bose bamfasha mu bushobozi bwabo Imana ijye ibahemba.”
Mukangarambe yandikiwe n’abaganga ‘regime’ yihariye yo gufasha umubiri we, iyi regime ngo ihagarara nibura amafaranga ibihumbi magana abiri buri kwezi. Amafaranga adashoboka kuri Mukangarambe.
Gacye cyane nibwo bashobora kubasha kumuha regime yandikiwe yuzuye kubera ubushobozi bucye, ububoneka nabwo butangwa n’abagiraneza rimwe na rimwe.
Mukangarambe iyo muganira umubonana akanyamuneza no guseka bya hato na hato iyo muganira, yishimira kumusura no kuganirizwa gusa akeneye inkunga yunganira iyo ahabwa na FARG kugira ngo ubuzima bwe bukomeze…
Hashize imyaka 23 Mukangarambe, aryamye gusa. Kumuvana ahano ni uguterurana n’uburiri bwe