Abahuzabikorwa b’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha(RYVCP) ku rwego rw’uturere na komite nyobozi yarwo ku rwego rw’igihugu biyemeje kugira uruhare rugaragara mu itegurwa no mu bikorwa bizaranga icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi kizwi nka “Police week”.
Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi kirangwa n’ibikorwa by’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha, kugira uruhare muri gahunda za Leta zo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’ibindi.
Ibi uru rubyiruko rwabyemereye umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K.Gasana mu nama yabahuje nawe kuwa gatatu tariki ya 26 Mata ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Insanganyamatsiko izaranga icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi uyu mwaka iragira iti, “Imyaka 17 y’ubufatanye na Polisi mu kwicungira umutekano.Twicungire umutekano w’abantu n’ibintu ku buryo burambye. ”
Kwizihiza uyu munsi bizabanzirizwa na gahunda izamara ukwezi y’ubukangurambaga izatangira ku itariki ya 15 Gicurasi kugeza ku itariki ya 15 Kamena igasozwa n’ibirori byo kwizihiza imyaka 17 Polisi y’u Rwanda imaze ishinzwe biteganyijwe ku itariki ya 16 Kamena 2017.
Mu ijambo yagejeje kuri uru rubyiruko rwageraga kuri 50, IGP Gasana yagize ati, “Imbaraga mukoresha mu gushaka umutekano w’abaturage zihabwa agaciro. ”
Yakomeje abagira inama ihuriro ryabo gushyira imbaraga mu bikorwa byo gukumira no kurwanya ibyaha kugirango habeho umutekano n’ituze birambye aho yagize ati, “Disiplini yo hejuru, guhanga udushya, gukorera hamwe, guhora muhanahana amakuru ni inyongera kuri gahunda y’ibyo mukora byose.”
IGP Gasana mu gusoza, yabagiriye inama yo kubyaza umusaruro itumanaho ryose babona cyane cyane imbuga nkoranyambaga bakangurira abaturage ubufatanye mu kubaka igihugu gitekanye kandi gifite ejo hazaza
Justus Kangwagye, umuhuzabikorwa w’uru rubyiruko ku rwego rw’igihugu we, yatangaje ko uru rubyiruko ari abafatanyabikorwa b’ingenzi ba Polisi y’u Rwanda, biryo biyemeje kugira uruhare rugaragara kuva mu myiteguro kugeza icyumweru cya Polisi kirangiye.
Kangwagye yagize ati,”Ab’inkwakuzi muri twe batangiye gusobanurira abaturage ibijyanye na Police week ndetse n’ibikorwa bijyanye nayo harimo gufasha abatishoboye, gutanga amakuru arebana na bimwe mu byo Polisi yatanze muri za Police week zashize nk’inka zari zaratanzwe zasuwe, n’ibindi.”
Yavuze ko kuri ubu hongerewe ubukangurambaga mu banyamuryango bashya ari nayo mpamvu imibare yayo yiyongereye aho yagize ati,”Ndahamya ko kubera imbaraga n’ishyaka uru rubyiruko rukorana, umusanzu warwo urimo kugaragara cyane muri iyi myaka ine rumaze rubayeho, ari nayo mpamvu Polisi y’u Rwanda yihatira ubufatanye narwo ngo iruboneho umusaruro twese tubashe kugera ku nshingano twahawe n’igihugu.”
Yakomeje avuga ko ntawashidikanya ku musanzu uru rubyiruko n’abanyarwanda batanze muri iyi myaka 17 Polisi y’u Rwanda imaze cyane cyane mu gukumira ibyaha bitandukanye, gutanga amakuru ku bana bata amashuri n’ibindi.
Aho yagize ati, “Mu bijyanye no kwigisha, ntaho ubuyobozi bujya kwigisha abaturage ibyo gukumira no kurwanya ibyaha ngo basige uru rubyiruko, kandi hari ibigenda bikosoka.”
Kangwagye yashoje avuga ko bakomeje inama zikomeje kandi zigaragaza ko imyiteguro igeze kure mu Ntara zitandukanye kandi buri karere kateganyije umusanzu kazatanga haba mu gufasha abatishoboye ndetse no gusigasira ibyamaze kugerwaho.
Umukundwa Victoire ushinzwe imyitwarire muri komite nyobozi y’uru rubyiruko ku rwego rw’igihugu, yavuze ko, aho ruri hose mu gihugu rwiteguye kuzafata iya mbere mu bikorwa bizaranga Police week kandi by’umwihariko ku isabukuru y’uyu mwaka, hakazashyira imbaraga mu gukurikiranira hafi ibyo Polisi yatanze mu turere dutandukanye.
Yagize ati, “Tugiye gushyira imbaraga mu gufasha ariko tunakurikirana ibyamaze gutangwa niba bikoreshwa neza, niba bigirira akamaro abagenerwabikorwa kandi dutanga inama mu kubibungabunga no kubibyaza umusaruro.”
Ikindi ngo ni uko bagiye kwihatira kugira uruhare rukomeye mu bukangurambaga bwo gukumira ibyaha nk’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, icuruzwa ry’abantu, ingengabitekerezo ya jenoside, ruswa, kurengera ibidukikije ndetse n’umutekano wo mu muhanda.
Kugeza ubu mu gihugu hose hari abanyamuryango b’iri huriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake basaga 100, 000; ariko intego ni ukubongera bakagera kuri Miliyoni bitarenze uyu mwaka.
Uru rubyiruko rwashyizeho iri huriro mu 2013. Rwibanda ku guteza imbere indangagaciro z’umuco nyarwanda zishingiye ahanini ku kwirinda ikibi n’igisa na cyo, no gukangurira umuryango nyarwanda kukirinda no gufatanya kugikumira no kukirwanya.
Mu byo uru rubyiruko rukora harimo gusanira amazu abatishoboye, kubishyurira umusanzu w’ubwisungane bwo kwivuza, no kuboroza amatungo maremare n’amagufi; ubu bufasha bukaba butuma biteza imbere.
Urubyiruko rw’Abakorera bushake
Source : RNP