Umutekamutwe Bishop Nkurikiyumukiza Jean de Dieu [ Uzwi cyane ku izina rya Imanizabayo ] wiyita Umuhanuzi n’abandi ba Pasiteri babiri barashinjwa gutekera imitwe umugabo witwa Christopher bakamurya amafaranga, bamubeshya ko ari abahanuzi bamubwira ko hari ibintu bamuteze mu buriri bwe kandi ari bo bari babishyizemo, bakamubwira ko yabaha amafaranga bakajya kubijunya muri Uganda.
Amakuru agera ku kinyamakuru Rushyashya .net avuga ko magingo aya aba ba Pasiteri uko ari batatu bari mu maboko ya polisi kuri station ya Polisi ya Kicukiro ndetse bakaba bamazemo iminsi.
Amakuru dufite ni uko ko bari kwemera icyaha bashinjwa. Bishop Nkurikiyumukiza Jean de Dieu nyuma yo kuva mu itorero Umusozi w’Ibyiringiro, kuri ubu bivugwa ko nta torero afite abarizwamo nkuko Rushyashya.net yabitangarijwe n’umwe mu bahasengeraga w’inshuti ye ya hafi utifuje ko dutangaza izina rye.
Uko ikibazo giteye
Nkurikiyumukiza Jean de Dieu Alias Imanizabayo, wahoze akorera mu itorero Umusozi w’ibyiringiro rikuriwe na Apotre Liliane Mukabandege, ubu butekamitwe ashinjwa yari abufatanyije na Pastor Siriyake n’undi mupasiteri tutabashije kumenya izina rye ndetse na Bishop Imanizabayo avuga ko atamwibuka izina.
Bagendagenda mungo biyita abahanuzi, benshi mu bapasiteri twabajije uyu mupasiteri wa gatatu tukabereka ifoto ye, bavuze ko batamuzi.
Tariki 15 Mata 2017 ni bwo aba bapasiteri bagiye i Kabuga gusengera umuntu witwa Christopher bagenda bitwaje ibintu mu mifuka bamubwira ko hari ibintu abanzi be bamuteze biri mu buriri.
Abo bapasiteri bagezeyo ngo bashyira mu buriri bya bintu bari bitwaje, barongera babikuramo, bamubwira ko bazajya kubijugunya muri Uganda. Icyo gihe bamwatse itike, abaha amafaranga 180.000 Frw barayarya. Nyuma yaho baje gusubirayo bajyanye ibindi bintu arabafata.
Bishop Imanizabayo [ CHEF DE BANDE ] nyuma yo gutabwa muri yombi na Polisi, yasabye imbabazi ndetse yemera icyaha yakoze nk’uko birI mu ijwi rye.
Mu itorero Umusozi w’Ibyiringiro hakunze kuvugwa bene ubu butekamutwe, amarozi , kuraguza n’ibindi nkibyo rushyashya .net yagerageje kuvugana na Apotre Liliane Mukabadege ngo tumubaze ku bivugwa kuri Bishop Imanizabayo wahoze ari umwe mu ba Pasiteri bafatanyaga kuyobora itorero Umusozi w’Ibyiringiro, ntitwabasha kumubona kuri terefone ye igendanwa kuku atigeze ayitaba.
Ibi bintu by’ubutekamutwe mu buhanuzi bireze hano mu Rwanda, byagiye bitera amakimbirane mu miryango, gusenya ingo, urwikekwe mu miryango, ubusambanyi kuko hari abagore basambanyirizwa mu byumba by’amasengesho, ubukene n’ibindi… kuko aba biyita abakozi b’Imana hari abo bategeka kugirisha n’ ibyo mu nzu batabyumvikanyeho n’abo bashakanye.
Abandi basigaye babaha imbago z’ibicumba bakamara igihe runaka babigisha uko bazacumbagira mu materaniro noneho bakaza kuvuga ko umwuka wabakozeho bagakira, abandi bakiturahasi ngo barimo abadayimoni. Ibi byose ari ubutekamutwe.