Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko imihanda Perezida Kagame yemerera abaturage ikunze gutinda kubakwa rimwe na rimwe kubera iba ikeneye ingengo y’imari nini.
Gusa Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, avuga ko ibyo bikorwa Umukuru w’Igihugu yemerera abaturage nk’imihanda nubwo bikunze gutinda kubakwa, aribyo bishyirwa ku mwanya wa mbere iyo habonetse ubushobozi.
Perezida wa Repubulika yasuye Abaturage
Minisitiri Gatete yabivuze nyuma y’aho Depite Bitunguramye Diogène abajije impamvu mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2017-2018, hatagaragamo ingengo y’imari izakoreshwa mu kubaka umuhanda Gasabo-Nyacyonga-Rulindo, na Nyarugenge-Nzove-Gakenke yose Perezida Paul Kagame yemereye abaturage.
Mu ruzinduko yagiriye muri aka karere ka Rulindo tariki ya 28 Gashyantare 2014, Perezida Paul Kagame yemereye abaturage umuhanda wa kaburimbo uhuza ahitwa Nyacyonga na Mukoto ureshya n’ibilometero 30, akaba yaravuze ko ku bufatanye n’abaturage umuhanda ugiye gushyirwa kuri gahunda kandi ukubakwa byihuse.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame asuhuza abaturage
Gatete yagize ati “Imihanda irahenda, nk’iyi mihanda ya Rulindo ntabwo yibagiranye irahari ariko iyi ni imihanda ihenda ku buryo utafata ingendo y’imari yose ngo uyishyire ku muhanda, ni nayo mpamvu imihanda myinshi cyane tuyisabira inguzanyo, nk’ubu nakubwira ko urebye nk’uriya muhanda wa Huye –Kibeho cyangwa Ngoma -Nyanza murabizi ko Perezida Kagame yayemereye abaturage kera ariko kubera ko ari amafaranga menshi cyane akenewe, ntabwo uhita ubikora ugomba kubanza kubiteganyiriza.”
Yakomeje agira ati “Muzi kandi nk’uriya muhanda uva Nyagatare ukagera Base, cyangwa Kagitumba -Rusumo, ntabwo uwo muhanda wahita uwushyira mu ngengo y’imari y’umwaka utaha, ugomba kubanza gushaka amafaranga, gusa iyo Perezida yatanze impano tuyishyira mu by’ibanze hejuru y’ibindi byose bikenewe, icyo navuga ni uko iyi mihanda izakorwa.”
Muri rusange mu mwaka wa 2017-2018, ingengo y’imari iteganyijwe izaba ari miliyari 2094.9 z’amafaranga y’u Rwanda, avuye kuri miliyari 1954.2, bivuze ko yiyongereyeho miliyari 140.7.
Amafaranga azava imbere mu gihugu kongeraho inguzanyo igihugu giteganya, azaba angana na 83% y’ingengo y’imari yose, mu gihe inkunga y’amahanga zo zizaba ari 17% gusa.
Gusa Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, avuga ko ibyo bikorwa Umukuru w’Igihugu yemerera abaturage nk’imihanda nubwo bikunze gutinda kubakwa, aribyo bishyirwa ku mwanya wa mbere