• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abakozi ba Leta bagiye gutangira gutuzwa mu nzu zihendutse – Kampayana

Abakozi ba Leta bagiye gutangira gutuzwa mu nzu zihendutse – Kampayana

Ubwanditsi 01 May 2017 Mu Rwanda

Abakozi ba Leta batagira inzu bagiye gutangira gutuzwa mu nzu zihendutse muri gahunda ya Leta yo gukemura ibibazo by’amacumbi.

Iyo gahunda biteganyijwe ko izatangira muri uku kwezi kwa Gicurasi 2017, bihereye cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.

Muri 2016 hagati, Leta y’u Rwanda yatangaje gahunda yo korohereza abakozi ba Leta binjiza hagati y’ibihumbi 40 n’ibihumbi 600RWf, kubona amacumbi aciciriritse, ndetse hahita hakorwa urutonde rw’abayakeneye n’ibyiciro by’ayo bakeneye.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Ikigo cy’u Rwanda cy’Imiturire (RHA), Kampayana Augustin yatangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru ko bafite urutonde rw’abakozi 5000 bagaragaje ko bakeye inzu zo guturamo.

Kampayana avuga ko zimwe mu nzu zamaze kuzura ubu bakaba barimo gukora urutonde rw’abazazihabwa ku ikubitiro hakurikijwe iteka rya Minisitiri w’Imari.

Kugeza ubu, inzu 32 ziri i Kabuga mu Karere ka Gasabo, ni zo zirimo gushakirwa abazituramo.

Kampayana agira ati “Izi zo no muri Gicurasi bazijyamo. Ubu harimo kugenzurwa abujuje ibyangombwa hakurikijwe Iteka rya Minisitiri kandi vuba aha biraba birangiye.”

Mu gihe byari biteganyijwe ko izi nzu 32, zirimo iz’ibyumba bibiri n’uruganiriro n’iz’ibyumba bitatu n’uruganiriro, zaba zifite agaciro kari hagati ya miliyoni 18RWf na miniyoni 25RWf, Kampayana avuga ko igiciro gishobora kugabanuka kikaba cyanagera hagati ya miliyoni 12RWf na miliyoni 15RWf.

-6438.jpg

Inzu zihendutse

Ibi arabishingira ku kuba mu mwiherero uherutse w’abayobozi, ikibazo cy’amacumbi cyaragarutsweho ndetse kikongererwa ingufu.

Banki y’u Rwanda y’Iterambere (BRD) muri Werurwe 2017 yemeje umushinga wo gushora miliyoni 267$ (ni ukuvuga hafi miliyari 220RWf) mu bwubatsi bw’amacumbi aciciriritse.

Umuyobozi wa BRD, Alex Kanyankore, muri Werurwe 2017, nyuma y’umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu uherutse kubera i Gabiro muri Gatsibo, yavuze ko iyi banki yiyemeje gufasha Leta kugabanya ikibazo cy’amacumbi.

Kugeza ubu hakenewe nibura inzu zibarirwa mu bihumbi 344 na 68 mu Mujyi wa Kigali gusa hagati ya 2012-2022.

Hari icyizere ko igiciro cy’inzu kizagabanuka

Umuyobozi w’Agateganyo wa RHA, Kampayana yatangaje kandi ko Minisitiri ufite Imari mu nshingano ze aherutse kujya muri Banki y’Isi gushaka amafaranga yo gushora mu nzu ziciriritse z’abakozi ba Leta.

Ku buryo ngo hari icyizere ko ibi na byo bizatuma igiciro cy’izo nzu zirimo kubakirwa abakozi ba Leta kirushaho kujya hasi.

Leta yiyemeje ko izajya iha ba rwiyemezamirimo ubutaka bwo kubakaho inzu ziciriritse zo guturamo, ndetse igafasha mu kugeza ibikorwa remezo nk’amazi, imihanda n’amashanyarazi ahazajya haba hubatswe inzu ziciriritse.

Kampayana akomeza avuga ko mu gihe byari biteganyijwe ko izo nzu zajya zishyurwa ku nyungu iri hagati ya 13-14%, izi mbaraga Leta yashyizemo ibinyujije mu bigo by’imari zishobora gutuma inyungu yongera kumanuka ku buryo uwafashe inzu azajya ayishyura ku nyungu iri hagati y’amafaranga 8% na 10%.

-6437.jpg

Kampayana Augustin

Ati “Ibi bishobora gutuma nk’iyo nzu tuvuga ubundi ya kuri miliyoni 15 imanuka ikajya kuri miliyoni nk’umunani kandi umuntu akaba yakwishyura hagati y’imyaka 10 na 15 hakurikijwe ubushobozi bwe.”

Uretse inzu 32 zamaze kuzura zitegereje abazijyamo, Kampayana avuga ko hari izindi 200 zirimo gusakarwa mu gace ka Batsinda uturutse Kagugu.

Izo zo ngo rwiyemezamirimo aracyategereje uruhare rwa Leta rwo kuhageza amazi n’amashanyarazi no kuhatunganya imihanda. Ibi na byo, Kampayana yemeza ko bizarangira mu gihe kitarengeje amezi abiri.

Avuga kandi ko hari izindi nzu 200 zirimo kubakwa i Kinyinya mu Karere ka Gasabo, na zo zirimo kurangira ku buryo ngo mu mezi nk’abiri zizaba zitunganye abantu bashobora kuzijyamo.

Uruganda rw’ibikoresho by’ubwubatsi rwatumye iza Batsinda II zidindira

Umuyobozi w’Agateganyo wa RHA, Kampayana Augustin, ariko yavuze ko uruganda rw’ibikoresho by’ubwubatsi rurimo kubakwa i Masaka hakurya y’Inyange Ltd rwatumye umushinga w’inzu za Batsinda II udindira.

Byari biteganyijwe ko Batsinda II, igizwe n’inzu 561, yari gutangira kubakwa muri Mutarama 2017 ariko biba ngombwa ko bategereza ko urwo ruganda rwuzura kugira ngo haboneke ibikoresho by’ubwubatsi hafi kandi ku mafaranga make.

Ati “Ubu urwo ruganda rwamaze kuzura ku buryo twizera ko umushinga wa Batsinda II na wo uzarangira mu mezi make ari imbere.”

Ikibanza inzu za Batsinda II, zizubakwa na Banki y’u Rwanda y’Iterambere (BRD) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoboka (RSSB), zizubakwamo cyamaze gusizwa bategereje ibikoresho by’ubwubatsi gusa bagatangira kuzizamura.

Ubwo Umwami wa Maroc, Mohammed VI yazaga mu Rwanda m’Ukuboza 2016 yari aherekejwe n’abashoramari benshi baje gushaka amahirwe yo gushoramo imari mu Rwanda.

Palmerie Development Group, imwe muri kompanyi zishora mu mishinga y’ubwubatsi, yahise yiyemeza gushora miliyoni 68$ (arenga miliyari 55RWf) mu mushinga wo kubaka inzu 5000 zo guturamo ndetse ihabwa n’ikibanza i Ndera mu Karere ka Gasabo.

Kampayana Augustin, Umuyobozi w’Agateganyo wa RHA, akaba atangaza ko iyi kompanyi na yo muri Gicurasi 2017 izatangira imirimo kandi akaba yizeye ko izo nzu zizuzura vuba.

Ati “Umwaka utaha tuzaba tumaze kugira inzu nyinshi kuko n’izi z’abanya-Marocco zizaba zizuye kuko bafite amafaranga.”

Muri Nyakanga 2016, RHA cyari cyatangaje ko hagiye kubakwa inzu ibihumbi 20 ziciriritse zo gutuzamo abinjiza amafatanga make.

Mu gihe mu Mujyi wa Kigali gusa hakenewe inzu nibura ibihumbi 344 na 68 hagati ya 2012-2022, muri zo 60% zikaba ari iziciriritse z’abinjiza amafaranga ku kwezi, Umujyi wa Kigali wo watangaje ko ufite ubushobozi bwo kubaka amazu ibihumbi 10 gusa buri mwaka.

Kubera uburemere bw’iki kibazo Leta ikaba yariyemeje gufasha abashora imari mu mishinga y’ubwubatsi, binyuze mu bigo by’imari no mu kubaha ubutaka bwo kubakaho kandi site bubakaho ikazishyiramo ibikorwa remezo nk’amazi, imihanda n’amashanyarazi.

Ibi bikorwa bikaba ari byo bigabanya igiciro cy’inzu ku buryo umuturage asigara agomba kwishyura 50% by’ayo yagombaga gutanga ku nzu kandi na bwo agafashwa kuyibona binyuze mu bigo by’imari akishyura bijyanye n’ubushobozi bwe.

Umushinga wo kubaka amacumbi aciriritse ukaba ureba Umujyi wa Kigali n’imijyi itandatu yatoranyijwe ngo yunganire Umujyi wa Kigali.

Izo nzu nk’uko RHA ibitangaza zitangwa mu buryo butatu. Uburyo bwa mbere ni aho umuturage ashobora kuza akayishyurira rimwe agahita ayegukana, ubwa kabiri n’ukuyifata ku nguzanyo y’igihe kirekire mu gihe ubwa gatatu ari ukuyibamo ayikodesha kuri make.

Source : KT

2017-05-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Peter Kamasa watoje REG VC na Rwanda Revenue Authority VC yagizwe umutoza wa Kirehe VC.

Peter Kamasa watoje REG VC na Rwanda Revenue Authority VC yagizwe umutoza wa Kirehe VC.

Ubwanditsi 12 Jun 2021
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe imidari y’ishimwe

Ubwanditsi 17 Sep 2017
Abakobwa biga muri INES –RUHENGERI batewe n’abagizi ba nabi barabakomeretsa

Abakobwa biga muri INES –RUHENGERI batewe n’abagizi ba nabi barabakomeretsa

Ubwanditsi 07 May 2018
Casa Mbungo André wahawe gutoza AS Kigali aratangirira akazi ku ikipe ya Gasogi United mu mukino wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro – Uko imikino yose ikinwa

Casa Mbungo André wahawe gutoza AS Kigali aratangirira akazi ku ikipe ya Gasogi United mu mukino wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro – Uko imikino yose ikinwa

Ubwanditsi 26 Apr 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Visi Perezida muri Tanzania arahakana yuko yasabwe kwegura
Mu Rwanda

Visi Perezida muri Tanzania arahakana yuko yasabwe kwegura

Ubwanditsi 06 Sep 2016
Minisitiri w’ibidukikije w’u Bufaransa  k ‘umunota wa nyuma yanze kuza mu Rwanda mu nama ya Montreal Protocol
ITOHOZA

Minisitiri w’ibidukikije w’u Bufaransa k ‘umunota wa nyuma yanze kuza mu Rwanda mu nama ya Montreal Protocol

Ubwanditsi 15 Oct 2016
AMAVUBI U-20:Abakinnyi 26 bazahagararira u Rwanda mu mikino ya COSAFA batangajwe-Urutonde
IMIKINO

AMAVUBI U-20:Abakinnyi 26 bazahagararira u Rwanda mu mikino ya COSAFA batangajwe-Urutonde

Ubwanditsi 01 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru