• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Urukiko rwahagaritse gukurikirana uwareganwaga na Maj. Dr Rugomwa gukubita bakica umwana

Urukiko rwahagaritse gukurikirana uwareganwaga na Maj. Dr Rugomwa gukubita bakica umwana

Editorial 09 May 2017 Mu Rwanda

Urukiko rw’ibanze rwa gisirikare i Nyamirambo rwategetse ko Nsanzimfura Mamerito wareganagwa na Maj. Dr. Aimable Rugomwa adakomeza gukurikiranwa mu rubanza kubera impamvu z’uburwayi bwo mu mutwe afite.

Maj. Dr. Aimable Rugomwa ashinjwa kwica umwana witwa Mbarushimana Théogène amukubise, afatanyije na mukuru we Nsanzimfura Mamerito.

Mu iburanisha riheruka, urubanza rwari rwasubitswe urukiko rufashe umwanzuro ko umuganga abanza gusuzuma uburwayi bwa Nsanzimfura bwagaragazwaga, agasabirwa kudakurikiranwa.

Muri Mata 2017 ibyo bizamini byarakozwe, umuganga yemeza ko Nsanzimfura afite imitekerereze idahwitse bitewe n’uburyo yavutse.

Nubwo umuganga yatanze icyo cyemezo cy’uburwayi, Ubushinjacyaha bwo bwabwiye urukiko ko ingingo ya 101 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu utaryozwa icyaha yakoze ari ugaragaye ko afite ikibazo cy’ubusazi.

Kubw’ibyo, Ubushinjacyaha bukaba bwasabaga ko iyo nzobere y’umuganga yazabazwa niba iyo mitekerereze idahwitse ari uburwayi bwo mu mutwe.

Ariko Me Joseph Ngabonziza wunganira uregwa yakomeje kugaragaza ko umukiriya we afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, yibutsa ko byageze n’aho mu ibazwa ku byaha ashinjwa akimara gutabwa muri yombi, yabazaga ngo ‘murampa itike ryari ngo nisubirire mu rugo’; ibyo bikagaragaza ko imitekerereze ye ifite ikibazo atumva uburemere bw’ibyo abazwa.

-6497.jpg

Nsanzimfura ibumoso na Maj Dr Rugomwa iburyo

Nyuma yo kwiherera, urukiko rwanzuye ko imitekereze muganga yavuze ihuye neza n’ibiteganywa n’ingingo ya 101 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda; rutegeka ko atakomeza gukurikiranwa.

Ubushinjacyaha ntibwigeze buhita bugaragaza niba buzajuririra iki cyemezo.

Urukiko rwakomeje iburanisha aho Maj. Dr. Aimable Rugomwa adahakana icyaha cyo kwica, ariko agasaba ko cyahindurirwa inyito kikagaragazwa ko habayeho kwica umuntu bidaturutse ku bushake.

-6498.jpg

Ababyeyi b’umwana wishwe akubiswe n’umuganga barasaba ubutabera

2017-05-09
Editorial

IZINDI NKURU

Imishanana n’imigara by’abari guhamiriza Ingabire Victoire yabaye Perezida w’u Rwanda, itoye uruhumbu itambawe!

Imishanana n’imigara by’abari guhamiriza Ingabire Victoire yabaye Perezida w’u Rwanda, itoye uruhumbu itambawe!

Editorial 23 Jul 2024
Dufite inshingano itari iyo kurwanya ibyaha gusa, ahubwo no kubitsinda- Minisitiri Busingye

Dufite inshingano itari iyo kurwanya ibyaha gusa, ahubwo no kubitsinda- Minisitiri Busingye

Editorial 04 Apr 2017
RDC: Intambara ikomeye y’inyeshyamba yatumye FARDC yamburwa ikigo cya gisirikare n’intwaro

RDC: Intambara ikomeye y’inyeshyamba yatumye FARDC yamburwa ikigo cya gisirikare n’intwaro

Editorial 30 Jun 2017
Kwibuka, Ibyaranze itariki ya 20 Mata 1994: Abatutsi basaga 26000 biciwe muri Kiliziya ya Paruwasi Mugombwa muri Butare

Kwibuka, Ibyaranze itariki ya 20 Mata 1994: Abatutsi basaga 26000 biciwe muri Kiliziya ya Paruwasi Mugombwa muri Butare

Editorial 20 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kwibuka ntibyavanyweho ahubwo bizajyana n’ibihe turimo bidasanzwe- Dr Bizimana
POLITIKI

Kwibuka ntibyavanyweho ahubwo bizajyana n’ibihe turimo bidasanzwe- Dr Bizimana

Editorial 06 Apr 2020
Umuyobozi mukuru wa ADEPR Bishop Sibomana watawe muri yombi  ashobora gusimburwa na Rev. Pst Samuel Usabyimana
ITOHOZA

Umuyobozi mukuru wa ADEPR Bishop Sibomana watawe muri yombi ashobora gusimburwa na Rev. Pst Samuel Usabyimana

Editorial 29 May 2017
Abanyamerika barica umuyobozi wa Al Qaeda impundu zikavuga, ariko uRwanda rwaburanisha icyihebe Rusesabagina cya FLN induru zikavuga!
Amakuru

Abanyamerika barica umuyobozi wa Al Qaeda impundu zikavuga, ariko uRwanda rwaburanisha icyihebe Rusesabagina cya FLN induru zikavuga!

Editorial 02 Aug 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru