Umwe mu bakandida depite bane bigenga bahataniraga kujya mu Nteko Ishinga Amategeko mu matora y’Abadepite yo mu mwaka wa 2013 akaza kubura amajwi abimwemerera, yatangaje ko agiye kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe muri Kanama.
Mwenedata Gilbert mu matora y’Abadepite yo mu 2013, yagize amajwi 0,4 %; mu bihe byo kwiyamamariza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko yakunze kuvuga ko muri gahunda ze aharanira ubwiyunge bwuzuye, gukorera mu mucyo, ubumuntu n’indangagaciro z’umuryango nyarwanda.
Yanavugaga ko u Rwanda ari igihugu gitanga amahirwe ku bagituye by’umwihariko ku rubyiruko.
Uyu mugabo w’imyaka 42 y’amavuko wabaye umukozi wa USAID n’ubu akaba yakoranaga nayo nk’umujyanama afite abana bane (harimo umwe arera) ndetse ni umwe mu bayobozi b’Itorero ry’Intumwa n’ububyuse mu Rwanda.
Muri iki gitondo yatangaje ko agiye kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa munani ndetse ko amaze igihe kinini abyitegura.
Mwenedata Gilbert
Kuva yatsindwa mu matora y’abadepite mu 2013 agatangaza ko atunguwe n’amajwi yabonye, ntabwo yigeze yongera kugaragara mu ruhame ndetse no mu bikorwa ibyo aribyo byose bya Politiki.
Ati “Ntabwo nigeze mpagarika ibintu bya Politiki. Ibyo nahagaritse wenda ni ukuvuga.”
Abandi bamaze kwemeza ko bazahatana ari abakandida bigenga ni Mpayimana Philippe na Shima Diane Rwigara aba batangije ibikorwa byabo byo gushaka ibyangombwa bibahesha gushaka abantu 600 babashyigikiye kugira ngo kandidatire zabo zemerwe.
Umwanditsi wacu