• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Nyamasheke: Umucungamari wa koperative afunzwe akekwaho kunyereza arenga miliyoni 30

Nyamasheke: Umucungamari wa koperative afunzwe akekwaho kunyereza arenga miliyoni 30

Ubwanditsi 16 May 2017 Mu Rwanda

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga yo mu karere ka Nyamasheke, hafungiye uwitwa Ndababonye Damien w’imyaka 43 y’amavuko ukekwaho kunyereza arenga miliyoni 30 muri koperative COTEGA y’abahinzi b’icyayi bo mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, akaba ari umucungamari wayo.

Nk’uko umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police(CIP) Theobald Kanamugire abitangaza, ngo binyuze ku muyobozi w’iyi koperative muri iki gihe, abanyamuryango bayo bagera ku 3343 bagejeje ikirego kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanjongo muri aka karere, nibwo ku italiki ya 12 Gicurasi hafashwe umucungamari wa koperative.

CIP Kanamugire mu kwemeza aya makuru yagize ati:” Nibyo koko uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga, aho yafatanywe n’imodoka RAC 654 V nayo ya koperative, hatangijwe iperereza ryimbitse ngo hakurikiranwe ufite uruhare wese mu inyerezwa ry’amafaranga ya koperative.”

Akomeza avuga ko amafaranga agaragazwa n’abatanze ikirego ko yaburiwe irengero, ni 30,100,000 y’amanyarwanda aho agira ati:” Keretse hagize ibindi iperereza rigaragaza ko byabuze , kugeza ubu ni ariya mafaranga aregerwa akaba anahwanye n’agaciro k’iriya modoka yafatanywe.”

Kuri iki gikorwa, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba akaba avuga ko abashinzwe amakoperative n’abayagize bakwiye kujya bumvikana kandi bakanoza imikoranire hagamijwe gukoresha mu buryo bukwiye , umutungo izi koperative ziba zifite.

CIP Kanamugire yagize ati:” Ntawe ukwiye gukorersha umutungo wa koperative uko abyumva cyangwa ngo awukoreshe mu nyungu ze bwite cyangwa iz’agatsiko runaka kuko binyuranyije n’amategeko kandi bihanirwa, niyo mpamvu uriya mugabo afunze kandi ahamwe n’ibyo akekwaho yabihanirwa.”

-6607.jpg

Kunyereza umutungo bihanwa n’ingingo ya 325 y’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda , bikaba bihanishwa igifungo uva ku myaka 5 kugeza kuri 7 n’ihazabu yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro cy’ibyanyerejwe cyangwa ibyangijwe.

2017-05-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

12 bafunzwe bakekwaho guha ruswa y’amafaranga abapolisi

12 bafunzwe bakekwaho guha ruswa y’amafaranga abapolisi

Ubwanditsi 22 Sep 2017
Ni iki Prof. Gambari washimwe na Perezida Kagame yakoze mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi yabaga?

Ni iki Prof. Gambari washimwe na Perezida Kagame yakoze mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi yabaga?

Ubwanditsi 07 Apr 2024
” Ushaka inshuti itazagutererana mu mahina, hitamo Paul Kagame, umunyabushishozi ntagereranywa”- Andrew Mwenda.

” Ushaka inshuti itazagutererana mu mahina, hitamo Paul Kagame, umunyabushishozi ntagereranywa”- Andrew Mwenda.

Ubwanditsi 12 Aug 2024
Kiyovu Sports yatsinze umukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, APR FC irasura Amagaju

Kiyovu Sports yatsinze umukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, APR FC irasura Amagaju

Ubwanditsi 05 Apr 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda na Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba basinyanye amasezerano y’ubufatanye ku kwita ku bidukikije
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda na Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba basinyanye amasezerano y’ubufatanye ku kwita ku bidukikije

Ubwanditsi 08 Nov 2017
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 04 Sep 2020
Kantore Sandra uzwi nka Do Mi yerekeje muri APR WBBC avuye muri REG BBC yahise yishumbusha abandi 4 ba The Hoops
Amakuru

Kantore Sandra uzwi nka Do Mi yerekeje muri APR WBBC avuye muri REG BBC yahise yishumbusha abandi 4 ba The Hoops

Ubwanditsi 03 Jan 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru