Ubushakashatsi bwakozwe n’ Umuryango Nyarwanda w’abanyamakuru baharanira amahoro, Pax Press, bwagaragaje ko mu Rwanda hari ibibazo bigaragara mu nkuru zitambuka mu binyamakuru, bikagira uruhare mu kwangiza ihame ry’ubunyamwuga bw’abarikora.
Ubwo bushakashatsi bwiswe Media and Policy Making in Rwanda bwari bugamije kureba uburyo Abanyamakuru batangaza inkuru zirebana na gahunda za Leta, imbogamizi bagira, ibibazo birimo n’icyakorwa kugira ngo bikemuke.
Nk’uko ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bubigaragaza, 71.2% by’inkuru zitambuka kuri za televiziyo, radio, ibinyamakuru byandika n’ibikorera kuri Internet, ziba zaturutse mu bayobozi bakuru muri guverinoma, 28% zikava ahandi, mu gihe 45.8% zitruka mu nama ziba zabereye mu mujyi wa Kigali.
Ni ubushakashatsi bwakozwe habajijwe inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’Itangazamakuru zirimo; abanyamakuru ubwabo 238, abayobozi babyo 121, abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta 268, bikorwa kuva muri Nzeri kugeza mu Ugushyingo mu 2016.
Bugaragaza ko 10% mu babajijwe bavuze ko itangazamakuru mu Rwanda rikora kinyamwuga, 37.6% babyemera batabyemeye mu gihe 50.6% babuze ko nta bunyamwuga buhari.
Mu byatangajwe mu binyamakuru 17 byakozweho ubushakashatsi, byagaragaje ko 94.2% batangaza amakuru ya gahunda za Leta, ariko bigaragaza icyuho cy’uko n’ibivamo usanga 51.1% ari izivuga ku byabaye gusa, inkuru zicukumbuye zikaba zikorwa kuri 2.1%, mu gihe inkuru ndende zikorwa hashingiwe ku bintu bihari zikorwa kuri 13.7%.
Dr Christopher Kyumba wafashije mu gukora ubushakashatsi
Muri zo kandi 84.9% zishyigikira gahunda za Leta, 6% zikazirwanya, na ho 0.3% zo ntizifite aho zibogamiye.
Ni ibyuho abakoze ubushakashatsi bagaragaza nk’umworera muremure utuma abaturage batagira uruhare mu bibakorerwa dore ko ngo izo nkuru usanga 32.5% ziva mu nama abayobozi bagirana n’Abanyamakuru, 4.2% akaba ari zo ziva mu baturage gusa.
Umuhuzabikorwa wa Pax Press, Twizeyimana Albert Baudouin yavuze ko icyuho kiri mu itangazwa ry’amakuru, gishingiye ku kuba ngo abanyamakuru bagaragara nk’abasinziriye mu gihe gahunda za Leta ziba zikiri gutangira gushyirwaho, ahubwo bikabitangaza gusa mu gihe ziba zatangiye gushyirwa mu bikorwa.
Umushakashatsi akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Kayumba Christopher wayoboye ubwo bushakashatsi yavuze ko hari ibikwiye kubanza kuva mu nzira kugira ngo abanyamakuru bavuge kuri gahunda za Leta dore ko ngo kutazitangaza bigira ingaruka ku muturage.
Yagize ati “ Ingaruka ni uko ibyo abaturage batekereza kuri izo politiki ntibimenyekana, kandi iyo bitamenyekanye no kumenya ibyo politiki ibagenera biba ikibazo. Ikindi ni uko ibivugirwa mu nama ari ibyo abashinzwe politiki bashaka kubabwira, ibyabananiye badakora ntabwo bashobora kubibabwira, ni ukuvuga ko niba utangaza ibyo bakubwiye gusa kuko ntawivuga nabi, ntabwo ibyabo uzabimenya.”
Gusa nubwo itangazamakuru rinengwa kudatangaza inkuru zituruka mu baturage ubu bushakashatsi bugaragaza ko hari aho rimaze kugera ugereranyije n’aho ryavuye mu myaka yashize.
Gusa zimwe mu mpamvu zitungwa agatoki mu gutera ibyo byose zishingiye ahanini ku bukene bw’ibitangazamakuru no kubura amahugurwa ahagije ku barikora, ariko na none hakaba abashinjwa kwinjira mu mwuga batawukoreye inyigo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda (MHC), Peacemaker Mbungiramihigo yijeje ko Guverinoma y’u Rwanda yiteguye gutanga ubufasha bushoboka kugira ngo itangazamakuru rikorane ubunyamwuga bukwiye.
Umuhuzabikorwa wa Pax Press, Twizeyimana Albert Baudouin
Source : Igihe