Hashize iminsi Jean Mbanda wari waratangaje ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda atangaje ko abihagaritse ahubwo ko agiye gufatanya na leta mu rugendo rwayo rwo kugeza iterambere ku baturage. Ibi abantu bamwe barabishimye, abandi barabinenga ndetse bamuvumira kugahera, abandi bati ni umugambinyi n’ibindi …
Nkuko Mbanda aherutse kubwira kimwe mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda ko akigera mu Rwanda avuye muri Canada aho yabaga kuva mu 2007, yahisemo gufata umwanya we agatekereza kuri gahunda ajemo. Muri uko gutekereza, ngo yifashishije ibitabo bitatu bimuha ishusho ya nyayo y’icyo agomba gukora.
Muri ibyo bitabo avugamo icy’amahame shingiro ya PSD yakozeho ubwo iri shyaka yaryinjiragamo mu myaka ya 1990, harimo kandi ikijyanye na gahunda za leta z’imyaka irindwi (2010-2017) ndetse n’ikindi kirimo imyitwarire iranga umunyapolitiki.
By’umwihariko igitabo kivuga ku migabo n’imigambi ya gahunda za leta, Mbanda avuga ko cyamweretse ishusho n’intambwe u Rwanda rumaze gutera kugeza ubwo asanze gahunda yari agiye kugenderaho yiyamamaza zihari n’izitarakorwa ziri mu mihigo, ahera aho afata umwanzuro wo kureka gahunda yo kwiyamamaza.
Mpayimana Philippe
Icyemezo cye ndetse nticyakiriwe neza n’ abandi bifuza kuyobora u Rwanda barimo Mpayimana Philippe wavuze ko bisa no kutamenya icyo politiki aricyo kuko isaba umuntu kwiyibagirwa ahubwo akaberaho abandi.
Mpayimana yagize ati “Uwo mugabo yarirebye ku giti cye. Ariko njye kuko ndeba n’abandi Banyarwanda benshi ibyo batekereza n’ibyo bifuza […] ubwo rero kubera ko yasesenguye akagera aho abona ibye bihwanye n’iby’ubutegetsi buriho, ni uburenganzira bwe ni byiza yafashe icyemezo cya kigabo.
Njye ibyo ubuyobozi buriho bukora nshima ndabizi, noneho hakabaho n’ibindi nashingiyeho ntashima. […] ntabwo namwigana rwose.”
Yakomeje agira ati “ Ku rwego rwe yarirebye ku giti cye, iyo wiyemeje kujya muri politiki uriyibagirwa [biri mu byo nzasobanurira Abanyarwanda]. Politiki ni ukwiyibagirwa, ni uguharanira inyungu z’abandi bantu, ni uguharanira kuvuganira abandi.”
Sinoshyana ndi mukuru – Mbanda
Hagati aho, Mbanda atangaza ko yasesenguye ibivugwa na bamwe mu bakandida bamaze kuvuga ko baziyamamariza kuyobora u Rwanda, barimo na Mpayimana, agasanga bafite porogaramu zidahamye.
Frank Habineza
Ibi yabivuze mu gihe hashize iminsi Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda,Green Party, ryemeje Dr Frank Habineza nk’umukandida uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Uyu mugabo yahise asa n’uwigana Donald Trump wa USA maze yiyemeza ko mu gihe yazaba atowe azubaka urukuta rwa metero umunani ku mipaka ihuza u Rwanda, Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi mu gukumira abo yise “abanzi b’igihugu”.
Diane Shima Rwigara
Mbanda yavuze ko iyo gahunda ya Habineza idahamye, anagaruka kuri Diane Rwigara wavuze ko ashaka gufasha Abanyarwanda kuva mu bukene ndetse na Mpayimana wari waratangaje ko azashaka akazi kazamufasha ibikorwa bye byo kwiyamamaza.
Ati “Sinoshyana ndi mukuru […] uko mbabona nkabagaya […] ntabwo navuga ngo nje kubaka urukuta kugira ngo ngire umutekano, ntabwo iyo ari porogaramu rwose, Ntabwo navuga ngo nje gushaka akazi kugira ngo mbone amafaranga yo gukora ibikorwa byo kwiyamamaza, oya ntabwo iyo ari porogaramu, ntabwo navuga ngo nje gukiza igihugu ubukene tuzi uko giteye nirengagije inzego aho zigeze zikora ibintu.”
Jean Mbanda