• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire   |   08 Jul 2025

  • Police VC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2025 mu byiciro byombi, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma   |   07 Jul 2025

  • Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha   |   04 Jul 2025

  • Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk’umutoza mukuru   |   03 Jul 2025

  • Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!   |   03 Jul 2025

  • Ubwigenge bwabaye igikoresho cy’ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo   |   02 Jul 2025

You are at :Home»UBUKUNGU»Icyo wamenya k’Umujyi wa Ghent aho Perezida Kagame aganirira n’ Abanyarwanda baba mu Bubiligi

Icyo wamenya k’Umujyi wa Ghent aho Perezida Kagame aganirira n’ Abanyarwanda baba mu Bubiligi

Editorial 10 Jun 2017 UBUKUNGU

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kamena 2017, nibwo hateganyijwe igikorwa gihuriza hamwe Abanyarwanda n’ inshuti zabo bakaganira, ni ‘Rwanda Day’ ya mbere igiye kubera mu gihugu cy’ u Bubiligi, irabera mu mujyi wa Kane mwiza muri iki gihugu Ghent mu Cyongereza cyangwa Gand mu Gifaransa.

Uyu mujyi utuwe n’ abasaga ibihumbi 250 uzwiho kuba igicumbi cy’ubucuruzi bw’indabo n’isango kuri ba mukerarugendo baturuka impande zose.

Uyu mujyi utuwe cyane n’abanyemari b’aba ‘Flamand’ amateka yerekana ko kuva mu myaka yo hambere ari umwe mu itari ituwe cyane mu igize Ubwami bw’u Bubiligi. Uri ku buso bwa kilometero-kare 156,18.

Ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru cyatangaje ko uyu mujyi ugaragaramo inzira nyinshi zahariwe abanyamaguru ku buryo ariyo mpamvu wubahwa nk’umwe mu ifasha abashaka kumenya amateka y’iki gihugu. Uvuye i Bruxelles kugira ngo ugere muri uyu mujyi, bigusaba gukora urugendo rw’ibirometero birenga gato 53.

Nka kimwe mu birangaza abahisi n’abagenzi bashaka kuva imuzi amateka y’Ubwami bw’Abaromani n’ibindi byabayeho kera mu kinyejana cya 12 bifashishije uyu mujyi, harimo nka Katederali ya Mutagatifu Bavo [Cathédrale Saint-Bavo] igaragaramo imitako n’ubugeni bwo muri icyo gihe. Mu ntambara zombi z’Isi (iya mbere n’iya kabiri), uyu mujyi watuwe cyane n’Abadage.

Restaurant zo muri uyu mujyi zihariye ku biryo biherekejwe n’umugati uzwi nka “mastel” ndetse bitewe n’imyemerere ikomeye abantu baho bagira, bajya bahesha umugisha imigati ku wa 3 Ugushyingo ku munsi mukuru wa Mutagatifu Hubert.
Ku bantu berekejeyo baturutse mu Rwanda, ntimuzibagirwa kugurira abana banyu ‘Chocolat’ zirimo izamamaye cyane zizwi nka ‘neuzekes’. Ikindi kandi ni uko ibiryo bizwi nka ‘Stoverij’ ku bakunda akaboga ari ifunguro rikomeye, riherekezwa n’umuceri cyangwa ifiriti.

Ku bantu batarya inyama kandi, uyu mujyi uza ku isonga ku isi mu kugira restaurant zidateka inyama zitukura. Ni ukuvuga ko inyinshi usangamo ifi n’inkoko kurusha uko wasangamo inka, intama n’izindi.

Mu bijyanye n’ubumenyi, Kaminuza zo muri uyu mujyi ziri mu za mbere mu Bubiligi mu gukora ubushakastatsi cyane cyane ku ndwara ya kanseri. Uyu mujyi urimo ibitaro byinshi, amashuri ndetse n’amaguriro.

By’umwihariko, Flanders Expo, inzu mberabyombi izaberamo Rwanda Day ya mbere ibereye mu Bubiligi, niyo nini iberamo ibirori muri uyu Mujyi ikaba n’iya kabiri nini mu Bubiligi bwose kuko ishobora kwakira abantu ibihumbi 13.

Mu Burayi bwose kandi uyu mujyi w’imirambi wihariye kuba ariwo ufite ahantu harehare kurusha ahandi aho abantu bashobora kunyongera igare batabisikana n’ibinyabiziga. Ufite inzira zahariwe abanyamagare zireshya na kilometero 400, ukagira nibura imihanda 700 ifite igice kimwe cyahariwe amagare aho agenda yisanzuye atabisikana n’imodoka.

-6884.jpg

-6883.jpg

-6882.jpg

Ku bifite, Sandton Grand Hotel Reylof ni imwe mu zo wacumbikamo uri mu Mujyi wa Ghent. Ni hotel y’inyenyeri enye aho bigusaba kwishyura ama-euro 100 ku ijoro

-6885.jpg

-6886.jpg

Ku baturutse mu Rwanda bifuza kunywa ikawa, mu gace ka ‘Vrijdagmarkt’ hari ahantu heza hacururizwa icyo bakwifuza cyose

2017-06-10
Editorial

IZINDI NKURU

U Bwongereza burashima uko u Rwanda rwiteguye kwakira inama ya CHOGM

U Bwongereza burashima uko u Rwanda rwiteguye kwakira inama ya CHOGM

Editorial 18 Feb 2020
Perezida Kagame yakomoje ku masomo icyorezo cya Coronavirus kizasiga

Perezida Kagame yakomoje ku masomo icyorezo cya Coronavirus kizasiga

Editorial 15 Apr 2020
“Amafuti n’amakosa by’Abayobozi, nibyo byatumye umujyi wa Huye umara igihe warabaye amatongo”- Perezida Kagame [ VIDEO

“Amafuti n’amakosa by’Abayobozi, nibyo byatumye umujyi wa Huye umara igihe warabaye amatongo”- Perezida Kagame [ VIDEO

Editorial 26 Feb 2019
Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse ku 10.6% mu gihembwe cya mbere cya 2018

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse ku 10.6% mu gihembwe cya mbere cya 2018

Editorial 18 Jun 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru