Abantu bane batuye mu Murenge wa Rwezamenyo, mu Karere ka Nyarugenge, bamaze kwitaba Imana bazize inzoga ya Kanyanga bikekwa ko yari yashyizwemo alcool bogesha ibisebe.
Ejo ku wa Gatanu tariki ya 9 Kamena 2017, ni bwo aba bantu bane barimo umugore bitabye Imana bazize Kanyanga banyoye yari yasembujwe alcool ikoreshwa kwa muganga.
Abatangabuhamya bo muri aka gace bavuga ko inzoga yahitanye aba bantu abayenga bakoresha alcool bagura ahitwa muri Kazi ni Kazi.
Bavuga ko bamwe mu bazize iyi nzoga barimo umugore w’abana bane witwa Kampire Gaudance n’abasore batatu barimo uwitwa Claude na Jean Paul ndetse n’uzwi ku zina rya Yayu bose bakaba bari batuye mu Murenge wa Rwezamenyo.
Bemeza ko umubare w’abazize iyi nzoga ushobora kwiyongera bitewe n’uko benshi mu bayinyoye bajyanywe mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) bamerewe nabi.
Musaza wa Kampire Gaudance, witwa Nshimiyimna Robert, yatangaje ko ahangayikishijwe n’imibereho y’abana bane mushiki we yasize.
Yagize ati “Nibyo na mushiki wanjye yapfuye yishwe n’inzoga ya kanyanga yanyoye ku wa Kane, gusa njye mpangayikishijwe n’ubuzima bw’aba bana bane asize kubera ko nta mugabo yagiraga ndetse nanjye ubwanjye nkaba nta bushobozi mfite bwo kuba nabarera.”
Ubwo umunyamakuru yari ari gutara inkuru, muri ako kanya undi mugore na we wanyoye iyo kanyanga, yahise atangira kumererwa nabi ariko yanga ko abaturage bamujyana kwa muganga ahubwo asaba ko bamujyana mu bavuzi gakondo ngo kubera ko abantu bose bahajyanywe kwa muganga bahise bitaba Imana.
Abaturage bahise bamubeshya ko bamujyanye ku muvuzi gakondo birangira bamwerekeje ku bitaro bya CHUK.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Spt Hitayezu Emmanuel, yavuze ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyaba cyishe aba bantu.
Yagize ati “ Kugeza ubu ntituremeza niba iyo nzoga banyoye ari yo yabishe kuko ntayo twasanze aho batuye cyangwa ho bivugwa ko bayinyweraga, ku buryo tugikora iperereza kugira ngo tumenye icyabishe kuko hari babiri bapfuye ku wa Kane abandi bapfa ejo ku wa Gatanu.”