Abayoboke b’idini ya Islam bo mu karere ka Rwamagana, barashima Perezida Kagame wabahaye ijambo ntibongera kwitwa Abaswayire, bahamya ko nta wundi muyobozi babona ukwiye kuyobora u Rwanda.
Bavuga ko imiyoborere myiza ya Paul Kagame yatumye ubu bafite uburenganzira nk’abandi Banyarwanda mu myimerere nyamara mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi aho umusiramu yabaga ari yitwaga Umuswayire.
Umwe muri abo bayisiramu yatangarije itangazamakuru ko Kagame na FPR/Inkotanyi batumye babona uburenganzira bwo kwisanzura mu gihe ubutegetsi bwa Repuburika ya mbere n’iya kabiri bwabangamiraga imyemerere yabo.
Agira ati “Twe dusanga nta wundi ukwiye kutuyobora uretse Paul Kagame wadusubije agaciro nyamara uhereye mu myaka ya 1960 Abayisiramu batwitaga Abaswayire ku buryo byaduteraga ipfunwe”.
Arakomeza agira ati “Twabujijwe amahirwe yo kwiga nk’abandi Banyarwanda ku buryo nta muntu utuye hano bitaga Buswayirini washoboraga kwiga, wasangaga akazi abasiramu bakora ari ubushoferi nyamara batananiwe kwiga nk’abandi banyarwanda”.
FPR/Inkotanyi na Perezida Kagame barashimwa, ati “ubu twishimira kuba dufite meya [umuyobozi w’akarere] w’umusiramu kandi yabonye amahirwe yo kwiga nyuma y’aho FPR/Inkotanyi ibohoreye igihugu, ubu twe nk’abasiramu tumaze kubaka umusigiti wa etage, twubatse ishuri ryiza ry’imyunga n’ibindi bikorwa duteganya a byose twabigezeho kubera imiyoborere ya Kagame waduhaye uburenganzira bungana n’ubw’abandi Banyarwanda”.
Si abayisiramu gusa bashima imiyoborere ya FPR/Inkotanyi na Perezida Kagame, n’abandi batuye muri Rwamagana bavuga ko hari ibikorwa remezo byinshi bagezeho, by’umwihariko ko Kagame atowe akongera kubayobora bagera ku byinshi ubu bafite mu mishinga.
Nzabamwita Vienney, ati “Hari ibikorwa remezo byagejejwe mu karere kacu harimo amashuri, amavuriro, imihanda amashanyarazi n’ibindi byinshi ariko murabizi twebwe Abanyarwamagana ari twe twabaye aba mbere, ubwo twasaba ko ingingo ya 101 yavugururwa tukabasha gutora Kagame.
Hari byinshi twifuza kugeraho, urabona akarere kacu ni akarere gafite ahantu heza ho gukorera ubukerarugendo bitewe n’uko dufite ibiyaga byakorerwaho ubukerarugendo, mu karere kacu imirenge myinshi ifite amashanyarazi ariko dukeneye ko hiyongera amazi nayo aracyari make.
Abaturage dufite inyota yo kugera kuri byinshi kandi dukeneye ko na siporo itera imbere nko mu mukino w’amagare ndetse n’umupira w’amaguru, dufite amakipe meza kandi dukeneye ibibuga by’imyidagaduro, dusanga tuzabigeraho kubera umuyobozi mwiza”.
Bafite ikizere ko Kagame azahagararira FPR Inkotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama kandi akanegukana intsinzi.
Umuyobozi w’umuryango wa FPR Inkontanyi mu karere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjabu nawe yemeza ko Abanyarwamagana bafite impamvu ifatika yo gushaka ko Kagame akomeza kuyobora .
Agira ati “ABanyarwamagana bafite inyota yo gukomeza kuyoborwa na Paul Kagame, bitewe n’amaateka y’aka gace k’ubuganza abahatuye bagiye badahabwa amahirwe nk’abandi banyarwanda kuko wasanga ubutegetsi bwa mbere butarabahaga amahirwe yo kwiga, ubu hari byinshi bakomeje kugaragaza ko bamukeneye, bamutoye 100% ngo azahagararire FPR mu matora”.
Arakomeza avuga ko ikizere ari cyose ndetse ko ubu batangiye gushaka ahantu hagari ku buryo igihe azaba aje kwiyamamaza bizorohera abaturage kubona umukandida wabo Paul Kagame.