Ntawe utabona ko muri iki gihe amafaranga yabuze. Iyo uganiriye na bamwe mu banyarwanda bakubwira ko barya rimwe ku munsi, abandi bakakubwira ko bagabanije ingano y’ibyo baryaga kugira ngo bazigamire iby’ejo.
No mu nsengero hageze ibura ry’amafranga (Crise) ku buryo abapasiteri benshi bagenda bahindura uburyo basabamo abayoboke babo amafaranga ariko bakoresheje ubuhanga buhanitse.
Isange.com dukesha iyi nkuru yabateguriye inkuru yo kubaburira kugira ngo ejo mutazagushwa mu mutego wo kubeshywa hato aho mukazisanga mwatanze ibyanyu mu buryo mutari mwateguye mubeshywa ko murimo gukorera umugisha kandi murimo kwibwa.
Muri iki gihe hirya no hino mu nsengero ziyoborwa n’abapasiteri barangamiye ifaranga gusa batitaye ku buzima bw’abayoboke babo, hadutse Tekinike nshya yo kumvisha abayoboke babo ko bagomba gutura amadorali kuko ari cyo gitambo Imana ikeneye muri iki gihe. Kugira ngo babone umugisha wihariye, basabwa gutura amadorali kuko ngo nayo yihariye kurisha amafaranga y’amanyarwanda.
Muri bene aya matorero usanga icyitwa amafranga gishyirwa imbere kurusha ijambo ry’Imana riruhura ndetse rikiza imitima.
NI GUTE ABA BAPASITERI BABIGENZA?
Mu igenzura isange.com yakoze ndetse no mu biganiro yagiye igirana na bamwe mu badiyakoni bakoreshwa ubwo bujura, yasanze abapasiteri bajya gushaka amadorali menshi mu mazu akorerwamo ivunjisha bagasabayo amadorali kuva kuri 1$ kugeza ku 100$. Aya madorali bayazana ari menshi maze bakayakwirakwiza mu bakristo b’abizerwa kuri bo, bakumvikana ko mu gihe cyo gutura no kwitanga bazajya bahaguruka bakabanza kuvuga ko bo bitanze amadorali.
Aya madorali abashumba bayaguriza abo bakristo maze bakumvikana ko bayagarura mu cyibo cy’amaturo akongera kuba ayabo, n’ubutaha bikagenda bityo. Mu gihe cyo gutura, Pasiteri ahagarara ku ruhimbi agahamaraga abatura maze ba bandi yatije ya madorali bagatangira guhaguruka bayatanga ariko babanje kuvuga ko Imana yabategetse kujya batura mu madorali.
Icyo gihe Umushumba ahita ajya mu mwuka akavuga ko imigisha irutana, maze agashitura abaje gusenga batazi uburyo umukino uba wateguwe, uwo munsi bagatura amafaranga y’amanyarwanda ariko bagataha bahiga ko ubutaha nabo bazazana amadorali kugira ngo umugisha bakorera wikube kenshi.
Nguko uko abantu bajyanwa mu gutanga amaturo mu madorali babeshywa umugishwa udasanzwe ariko bakibagirwa ko Yesu yigeze gushimira umukecuru wigeze gutura urumiya rumwe bitewe n’ubushobozi yaje afite mu nzu y’Imana.