Umuririmbyi Diamond Platnumz umaze kwamamara muri Afurika yihakanye inda bivugwa ko yateye umunyamideli Hamisa Mobeto, wakunze kuvugwaho kugirana umubano wihariye n’uyu muhanzi ukundana na Zari babanye badasezeranye.
Naseeb Abdul Juma [Diamond] ukorera muzika muri Tanzania amaze gusohora ibihangano byinshi byamenyekanye bimushyira mu bakomeye. Yaririmbye indirimbo zizwi zirimo ’Mbagala’, ’Nataka Kulewa’, ’Moyo Wangu’, ’Nana’ na ’Number One’ yasubiranyemo na Davido igatuma amenyekana muri Afurika.
Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na radiyo ya Clouds Fm iri mu zikomeye muri Tanzania, yagarutse ku biherutse kuvugwa ku mibanire ye na Zari, avuga ku cyabateranyije ubwo baheruka gushinjana gucana inyuma, anakomoza ku munyamideli Hamisa bivugwa ko atwite inda ye.
Hamisa Mobeto uvugwaho gutwita inda ya Diamond ni umwe mu bagaragaye mu mashusho y’indirimbo ’Salome’, kuva yasohoka hatangiye kumvikana inkuru zivuga umwana atwite ari uw’uyu muhanzi hanatutumba umwuka mubi hagati y’uyu mukobwa na Zari.
Diamond yasabye uyu mukobwa ko avuga uwamuteye inda
Diamond yavuze ko ibyamuvuzweho we na Hamisa, bitamworoheye kubisobanurira umugore we, asaba uyu mukobwa gukuraho urujijo akavuga se w’umwana atwite ukurikira undi yabyaye muri 2015.
Yagize ati “Ndabimenyereye kumva inkuru nk’izi kuri njye. Kuva nasohora ’Salome’, hakwirakwiye inkuru nahuriragamo na Hamisa kuko abantu batumvaga impamvu namuhisemo ngo ajye muri iyo ndirimbo.”
Yakomeje ati “Byansabye kwizeza Mama Tiffah ko ibyavugwaga byose ari ibihuha. Nagombaga kwitandukanya na Hamisa kuko byanshyize mu bibazo byinshi. Inkuru zivuga ko nateye inda Hamisa ni ibinyoma, ndetse nabyumvise vuba aha ko atwite, ntungurwa cyane no gusanga inda ye yaranshyizweho. Ntacyo nabikoraho kuko abantu bavuga byinshi, gusa nifuza ko Hamisa yasobanura neza, akavuga se w’umwana atwite.”
Diamond avuga ku mibanire ye na Zari muri iki gihe yasobanuye ko umwuka mubi wavuzwe mu rugo rwabo mu minsi ishize wari ufite ishingiro, gusa ngo ntiwamaze amasaha kuko bwari uburakari budakakaye bwagizwe na bombi, bigatuma badukirana bagashinjana gucana inyuma ku mbuga nkoranyambaga.
Yavuze ko akimara kubona ifoto ya Zari ari kumwe n’undi mugabo mu mazi, yabaye nk’utaye umutwe agahita amuhamagara amusaba ibisobanuro, yagize ati “Nkimubaza, ati ’Uriya rero ni muramu wanjye, ejo twari turi kumwe ndetse hari n’umugore we, gusa kuko twari turi mu mazi bigaragara nk’aho yari ampobeye, ariko ntabwo ari ko bimeze.”
Yakomeje ati “Zari amaze kumbwira gutyo numvise ndakaye cyane nkabona ibyo ambwira ari urwiyerurutso no kwisobanura bidafite ishingiro. Naramubwiye nti ’ko mbona utarayishyira kuri konti zawe ku mbuga nkoranyambaga? Ndabona abantu ahubwo ari bo bari kuyihererekanya… Byagenze gute? Washakaga
kwimenyekanisha? Washakakaga iki?’ Naramubwiye nti ’Njyewe rero iyi foto ngiye kuyereka abantu Isi yose ibibone niba udashaka ko imenyekana, bose baramenya ibyawe.”
“Nyuma yo kuyishyira kuri Instagram nagiye kubona mbona aje mu biro byanjye yihuta cyane, anyereka amafoto yose ati ’Ntureba ko nari ndi kumwe n’umugore w’uriya mugabo? Uri mu biki koko? Uzi ko umugore we ari na we wadufotoye?’ Amaze kubinyemeza nibwo nahise nsiba ibyo nari nanditse ku mbuga nkoranyambaga turiyunga.”
Diamond yasobanuye iby’umwuka mubi uherutse kuvugwa hagati ye na Zari
Zari na Diamond baherukaga kuvugwa mu nkuru zo gucana inyuma basanzwe bafitanye abana babiri, uwa mbere witwa Latiffah Naseeb [Dangote] yavutse ku wa 6 Kanama 2015, uw’umuhungu ufite amezi atanu bamwise Prince Nillan Dangote. Aba biyongera ku bandi batatu yabyaranye na nyakwigendera Ivan Ssemwanga barimo Pinto, Quincy n’uwitwa Didy.
Diamond uvugwaho gutera inda umukobwa yifashishije mu mashusho, yari aherutse gutangaza ko kugira inshingano zo kurera abana yabyaranye na Zari, byamuhujije burundu ingeso z’ubushurashuzi no kwinjira mu nkundo za hato na hato n’abandi bagore.
Diamond aherutse kuvuga ko inshingano afite zo gutunga umuryango zamukuye mu bushurashuzi