Abanyarwanda icyenda (9) bakekwaho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi bashobora koherezwa mu Rwanda kuburanishwa nyuma yaho igihugu cya Zambia gisinyanye n’u Rwanda amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha.
U Rwanda rwasabye Zambia kubahiriza ibigize amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha barimo abahunze u Rwanda nyuma yo gusiga bakoze amarorewa muri jenoside yakorewe Abatusti 1994.
Umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda yavuze ko biteguye gukorana n’igihugu cya Zambia mu gushyikiriza ubutabera abajenosideri bihishe muri icyo gihugu.
Amasezerano yatangiye kuganirwaho kuva muri 2009 yasinywe mugihe umukuru w;igihugu Perezida Paul Kagame yagiriraga uruzinduko rw’akazi rw’iminsi 2 muri Zambia.
Perezida Kagame na mugenzi we wa Zambia ubwo yasuraga iki gihugu
Evode Uwizeyimana, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi mategeko washyize umukono kuri aya masezerano yavuze ko yizeye ko aya masezerano azashyirwa mu bikorwa neza kuko isinywa ryayo ryahagarariwe n’abayobozi b’ibihugu byombi.
U Rwanda kandi rumaze gusinyana amasezerano nk’ayo n’ibihugu nka Malawi ndetse na Mozambique; byose bizwiho kuba bicumbikiye abanyarwanda bahunze nyuma yo gukatirwa n’inkiko Gacaca mu bice bitandukanye mu Rwanda.
Kugeza ubu Zambia ntirohereza abakoze jenoside mu Rwanda, ariko uwitwa Jean-Paul Akayesu, wahoze ari mayor wa komine Taba mu ntara y’amajyepfo yafatiwe muri iki gihugu muri 1995 ashyikiriwa urukiko mpanabyaha ICTR. Uyu Akayesu niwe wabanje guhamwa n’ibyaha bya jenoside ubu akaba afungiye muri Mali nyuma yo gukatirwa burundu.
Jean-Paul Akayesu wakatiwe burundu kubera ibyaha bya jenoside
Biragenda bigaragara ko abasize bakoze amahano mu Rwanda bagahunga akabo kagenda gashoboka kuko ibihugu bibacumbikiye nabyo biri kubona ko ari ngombwa ko baryozwa ibyo bakoze.
Cyiza Davidson