Mu myanzuro yafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu na Guverinoma by’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika yari iri kubera i Addis Ababa muri Ethiopia, kuri uyu wa 04 Nyakanga yemeje ko u Rwanda ruzayobora uyu muryango mu mwaka utaha wa 2018.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo wabinyujije kuri Twitter, yavuze ko mu gusoza iyi nama imaze iminsi itanu hatowe ko u Rwanda ruzayobora uyu muryango mu mwaka utaha.
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda akaba ari we uzaba ayoboye uyu muryango wa AU kuva ku wa 30 Mutarama umwaka utaha wa 2018.
Azaba asimbuye kuri uyu mwanya perezida Alpha Conde w’igihugu cya Guinea cyari kiyoboye uyu muryango.
Louise Mushikiwabo avuga ko u Rwanda runyuzwe kandi rwishimye uyu mwanzuro.
Perezida Kagame w’u Rwanda wari witabiriye iyi nama, ku munsi w’ejo yamuritse ibyavuye mu ivugurura ry’uyu muryango rigamije kuzamura umugabane wa Afurika, anizeza abakuru b’ibihugu ko imirimo iri gukorwa na komisiyo yashinzwe iriho igenda neza.
Abantu benshi mu nzego zitandukanye bahise bagaragaza ko bishimiye kuba umukuru w’igihugu cy’u Rwanda atorewe kuzayobora AU nyuma y’ikindi cyizere yari yagiriwe na Africa mu kuyobora amavugurura y’umuryango w’ubumwe bwa Africa (AU).
Ubwanditsi