Ku wa 03 Nyakanga 2017 umunsi ukurikirwa n’uwo kwibohora kw’Abanyarwanda uba ku wa 04 Nyakanga buri mwaka, hamuritswe igitabo cyiswe ”amakayi y’urwibutso” inzira y’umusalaba Abatutsi banyuzemo uhereye mu mwaka wa 1959 kugeza 1994 igihe cya Jenoside nyirizina yashyirwaga mu bikorwa.
Icyo gitabo gifite amapaji 297 cyanditswe n’itsinda ry’abantu 15 cyandikwa mu rurimi rw’igifaransa, kigaragaza itotezwa ry’Abatutsi n’ubuhamya bw’abantu bagiye bahura n’iryo totezwa mu cyahoze ari komini na segiteri zariho mbere ya Jenoside kandi ko urwo rw’uruhererekane n’urwango byatumye habaho Jenoside mu 1994.
Naho ku bantu bitwaza ko Jenoside yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ari ukujijisha no kuyobya uburari, kuko yari yarateguwe kandi ko wari umugambi w’igihe kirekire, bigaragazwa n’itozwa ry’interahamwe n’uburyo amashyaka atavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho icyo gihe yagiye atakaza abayoboke babo.
Mukamugema Annonciata umwe mu bagize iryo tsinda yagize ati ”iyi kayi twayanditse kugira ngo twandikemo abantu twakundakaga b’inkoramutima tudashobora kuzibagirwa, dushaka ko abana bazadukomokaho n’abandi batazi amateka yagwiriye u Rwanda ko barushaho kuyamenya no kuyasobanukirwa”.
Yakomeje agira ati ”Twishyize hamwe twandika iki gitabo uhereye mu 2014 twari itsinda ry’abantu 15 twandika amateka mu buryo bwa rusange n’uburyo buri umwe yagiye ahura n’iryo totezwa ry’Abatutsi, kuko mbere y’icyo gihe imitima y’abantu ntabwo yari ituje yari ihangayitse, byadusaba kubanza kwiyegeranya, kuko imitima yari ishengaguritse yarakomeretse”.
Florence Prudhomme na we wagize uruhare mu iyandikwa ry’icyo gitabo ”amakaye y’urwibutso” yavuze ko iki gitabo yagituye uwitwa Naason Munyandamutsa utakiriho, Emmelienne na Béatrice kuko ngo kubera bo batumye agera mu Rwanda avuye mu Bufaransa kubera amateka n’ibyo yumvise ku Rwanda.
Yagize ati ”Munyandamutsa witabye Imana yagize uruhare mu iyubakwa ry’umudugudu w’Imena w’abapfakazi n’imfubyi za Jenoside n’incike za Jenoside uherereye Kimironko, icyo gihe hari mu 2004”.
Florence yavuze ko nubwo icyo gitabo cyasohowe mu rurimi rw’igifaransa kandi n’Abafaransa bakaba baramaze kukibona inzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo uhereye mu 1959 kugeza 1994 yagize ati ”Twashatse kwandika ku ikubitiro muri urwo rurimi, kuko akenshi abafaransa bahoraga bashyigikira abakoraga Jenoside, twashatse ko n’abaturage batuye mu Bufaransa bakibona bakamenya n’amateka y’ibyabaye”.
Iryo tsinda ry’abantu 15 ngo barateganya kandi kuzandika icyo gitabo no mu rurimi rw’ikinyarwanda ndetse n’icyongereza mu minsi iri imbere kandi ko buguruye amarembo ku muntu wese waba ashaka kwandika amateka y’urwibutso mbere n’igihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Kuri ubu amakopi y’icyo gitabo kimaze gusohoka bigera kuri 900 kandi ko bagikeneye gukomeza gusohora n’ibindi bitabo bagaragaza inzira y’umusaraba Abatutsi bagiye bahura na yo n’uburyo banyuze mu itotezwa uhereye mu 1959.
Iryo tsinda bavuga ko nubwo bahuye n’iryo totezwa harimo no kwicwa ko ngo bahisemo kubabarira kandi ngo bakaba bashaka kwiyubaka kugira ngo bakomeze babeho.
Bamwe mu naditse icyo gitabo bunze mu ijambo rya Paul Kagame Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda aho yagize ati “Les faits sont têtus” ko amateka atajya ahinduka ko ukuri ntaho kujya.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu kwibuka ku incuro ya 20 yagize ati ‘‘Ntabwo abantu bagurirwa cyangwa ngo bashyirweho agahato kugira ngo bahindure amateka yabo. Kandi nta gihugu, nubwo cyaba ariko cyibwira, gifite ububasha bwo guhindura ukuri kw’amateka y’abantu. Erega n’ubundi ukuri ntiguhinduka, guca mu ziko ntabwo gushya’’.
Muri icyo gitabo kirimo itotezwa ry’Abatutsi bagiye bahura na ryo ariko ko kubera Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda kuri ubu babanye neza nta rwikekwe abanyarwanda babanye mu mahoro bahamya ko nta kintu kizongera kubazanamo amacakubiri ngo bongere basubiranemo kandi ko inzira barimo ibaganisha aheza.
Ubwanditsi