• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Video: Netanyahu yashimiye Kagame ko yahagaritse Jenoside

Video: Netanyahu yashimiye Kagame ko yahagaritse Jenoside

Ubwanditsi 11 Jul 2017 Mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, na Perezida w’icyo gihugu, Reuven Rivlin, uyu munsi bagiranye ikiganiro na Perezida Kagame uri muri icyo gihugu, bamushimira uruhare agira mu kunoza umubano w’ibihugu byombi.

Aba bayobozi ba Isiraheli bagarutse ku mateka y’ibihugu byombi ahuriye ku kuba byose byarashegeshwe na Jenoside, aho iyakorewe Abayahudi yabaye mu 1939-1945, iyakorewe Abatutsi ikaba mu 1994.

Netanyahu yashimiye Perezida Kagame ko yahagaritse Jenoside yahitanye abasaga miliyoni barimo abagore n’abana n’abagabo bari babuze kirengera, nyuma yo guhagarika Jenoside agatangira urugamba rwo guteza imbere igihugu.

Ati “Turizeza abaturage bacu ko ibyabaye bitazongera kuba, never again, twanyuze muri Jenoside yakorewe Abayahudi, namwe munyura muri Jenoside, ubanza ari bwo bwicanyi bw’indengakamere buheruka, icyo ni ikindi gihango duhuriyeho.”

[ VIDEO ]

Yashimiye Perezida Kagame ko yanafashije Isiraheli gutuma habaho umubano mwiza hagati y’icyo gihugu na Afurika nk’uko yari yarabyijeje Netanyahu.

Aba bayobozi ba isiraheli bavuze ko bishimiye uruzinduko rwa Perezida Kagame na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo muri icyo gihugu, bizeza gukomeza gufatanya n’u Rwanda mu guteza imbere ubuhinzi n’umutekano.

Avuga kuri Mushikiwabo, Perezida Rivlin yagize ati “Ndabizi ko atari bwo bwa mbere ugeze muri Isiraheli ariko buri ruzinduko ukoreye i Jerusalem ruba rudasanzwe.”

Rivlin yizera ko “by’umwihariko uru ruzinduko ruzafasha mu kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi”, kandi “Tugomba kwerekana icyo abantu bashobora kugeraho kubera ubufatanye no kumvikana.”

Umwaka ushize Minisitiri Mushikiwabo yasuye Isiraheli, anitabira umuhango wo gushyingura Perezida Shimon Peres.

-7204.jpg

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu avuga ijambo ryo kwakira Perezida Kagame (Ifoto/Urugwiro Village)

2017-07-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Icyamamare mu mibyinire  Sommizi Mhlongo aratwite nyuma yo kwibagisha inda ibyara

Icyamamare mu mibyinire Sommizi Mhlongo aratwite nyuma yo kwibagisha inda ibyara

Ubwanditsi 17 Feb 2017
Kagame yagarutse ku butwari bwa Capt Mbaye n’abandi banyamahanga barokoye Abatutsi muri Jenoside

Kagame yagarutse ku butwari bwa Capt Mbaye n’abandi banyamahanga barokoye Abatutsi muri Jenoside

Ubwanditsi 08 Apr 2017
Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 30 bakekwaho guha abapolisi ruswa

Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 30 bakekwaho guha abapolisi ruswa

Ubwanditsi 27 Feb 2017
Iturufu ryo kumara abanyarwanda inzara Dr Frank niryo akomeje gukoresha muturere twose ajyamo

Iturufu ryo kumara abanyarwanda inzara Dr Frank niryo akomeje gukoresha muturere twose ajyamo

Ubwanditsi 25 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi
Mu Rwanda

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

Ubwanditsi 14 Apr 2017
Polisi y’u Rwanda yataye  muri yombi  itsinda ry’abantu  biyitirira akazi badakora
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi itsinda ry’abantu biyitirira akazi badakora

Ubwanditsi 11 Nov 2016
Ni iki cyihishe inyuma y’inkuru y’ikinyoma Uganda yatangaje kuri Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Ni iki cyihishe inyuma y’inkuru y’ikinyoma Uganda yatangaje kuri Perezida Kagame

Ubwanditsi 29 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru