Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, na Perezida w’icyo gihugu, Reuven Rivlin, uyu munsi bagiranye ikiganiro na Perezida Kagame uri muri icyo gihugu, bamushimira uruhare agira mu kunoza umubano w’ibihugu byombi.
Aba bayobozi ba Isiraheli bagarutse ku mateka y’ibihugu byombi ahuriye ku kuba byose byarashegeshwe na Jenoside, aho iyakorewe Abayahudi yabaye mu 1939-1945, iyakorewe Abatutsi ikaba mu 1994.
Netanyahu yashimiye Perezida Kagame ko yahagaritse Jenoside yahitanye abasaga miliyoni barimo abagore n’abana n’abagabo bari babuze kirengera, nyuma yo guhagarika Jenoside agatangira urugamba rwo guteza imbere igihugu.
Ati “Turizeza abaturage bacu ko ibyabaye bitazongera kuba, never again, twanyuze muri Jenoside yakorewe Abayahudi, namwe munyura muri Jenoside, ubanza ari bwo bwicanyi bw’indengakamere buheruka, icyo ni ikindi gihango duhuriyeho.”
[ VIDEO ]
Yashimiye Perezida Kagame ko yanafashije Isiraheli gutuma habaho umubano mwiza hagati y’icyo gihugu na Afurika nk’uko yari yarabyijeje Netanyahu.
Aba bayobozi ba isiraheli bavuze ko bishimiye uruzinduko rwa Perezida Kagame na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo muri icyo gihugu, bizeza gukomeza gufatanya n’u Rwanda mu guteza imbere ubuhinzi n’umutekano.
Avuga kuri Mushikiwabo, Perezida Rivlin yagize ati “Ndabizi ko atari bwo bwa mbere ugeze muri Isiraheli ariko buri ruzinduko ukoreye i Jerusalem ruba rudasanzwe.”
Rivlin yizera ko “by’umwihariko uru ruzinduko ruzafasha mu kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi”, kandi “Tugomba kwerekana icyo abantu bashobora kugeraho kubera ubufatanye no kumvikana.”
Umwaka ushize Minisitiri Mushikiwabo yasuye Isiraheli, anitabira umuhango wo gushyingura Perezida Shimon Peres.
Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu avuga ijambo ryo kwakira Perezida Kagame (Ifoto/Urugwiro Village)