Umupolisi witwa Canan Nkamuhebwa warindaga mubyara wa Perezida Museveni yakatiwe igihano cy’urupfu mu rukiko rwari ruyobowe na Lt Col Moses Emeru uyobora, aho yahamijwe kugira uruhare mu iyicwa rya Paul Tumukunde wishwe arashwe.
Urukiko rwa gisirikare rushinzwe kuburanisha ingabo zidasanzwe muri Uganda (SFC) mu mujyi wa Sembabule rwakatiye igihano abasirikare n’abapolisi batandukanye muri Uganda barimo Canan Nkamuhebwa wari umurinzi wa mubara wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni wakatiwe igihano cy’urupfu.
Nkuko ikinyamakuru ChimpReports cyabitangaje, Nkamuhebwa yari mu mutwe w’abapolisi bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu, yafashwe ku wa kane w’iki cyumweru gishize mu mujyi wa Sembabule ari kumwe n’abandi bantu babiri bakekwagaho kwica uwitwa Paul Tumukunde nyuma yo kugirana amakimbirane.
Ngo Nkamuhebwa niwe warashe amasasu abiri mu kwaha kwa Tumukunde maze ahita apfa.
Abandi babiri bakekwaga aribo LCpl Johnson Abasa na Able Katsigazi bari kumwe na Nkamuhebwa bakatiwe ibihano by’imyaka itandukanye, 15 na 40 kubera ubufatanyacyaha bagize muri icyo gikorwa.
Uwishwe ni umuhungu wa, LCIII Fred Kareke, umuvugizi wa polisi ikorera mu gace ka Lugusuulu muri Uganda.